Uturere 27 tw’u Rwanda twatoye abayobozi bazatuyobora mu myaka itanu iri imbere

Nov 24, 2026 - 18:01
 0
Uturere 27 tw’u Rwanda twatoye abayobozi bazatuyobora mu myaka itanu iri imbere

Uturere 27 tw’u Rwanda twatoye abayobozi bazatuyobora mu myaka itanu iri imbere

Nov 24, 2026 - 18:01

Uturere 27 tw’u Rwanda twabonye abayobozi bashya bazatuyobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, nyuma y’amatora yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026.

Aya matora yabaye mu rwego rwo gushyiraho Komite Nyobozi z’uturere, zigizwe na Meya n’Abavisi Meya babiri, umwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu undi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Amakuru yatangajwe agaragaza ko bamwe mu bayobozi bari basanzwe bayobora uturere bongeye kugirirwa icyizere, mu gihe utundi turere twabonye abayobozi bashya.

 Mu bayobozi bongeye gutorerwa manda harimo Vestine Mukandayisenga wa Gakenke, Gerald Muzungu wa Karongi, Nathalie Niyonagira wa Ngoma, Narcisse Mupenzi wa Nyamasheke, Phanuel Sindayiheba wa Rusizi, Fred Hategekimana wa Kayonza, Prosper Mulindwa wa Rubavu, Bruno Rangira wa Kirehe na Henry Kakooza wa Nyagatare.

Abandi bayobozi bashya batowe barimo Marie-Grâce Berwa wa Musanze, Jean-Paul Bikorimana wa Ngororero, Vincent Hategekimana wa Gicumbi, Vedaste Nshimiyimana wa Huye na Patricia Murekatete wa Kamonyi.

 Hari kandi Gérard Niyonsuti wa Muhanga, Jean-Léonard Sekanyange wa Gatsibo, Virginie Mukasonga wa Ruhango, Thaddée Habimana wa Nyamagabe, Vincent Gakumba wa Rutsiro na Ezra Gahiga Mutwara wa Bugesera.

 Aya matora agaragaza impinduka mu miyoborere y’inzego z’ibanze, aho abayobozi bashya basabwa gukomeza gahunda z’iterambere, kunoza serivisi zihabwa abaturage no gukemura ibibazo bibugarije.

Abayobozi batowe bazamara imyaka itanu muri izi nshingano, aho bazakorana n’Inama Njyanama z’uturere mu kugena no gukurikirana ibikorwa by’iterambere.

 Ni amatora ari mu rwego rwo gukomeza kwimakaza imiyoborere ishingiye ku ruhare rw’abaturage no guteza imbere inzego zegereye abaturage.

Yanditswe na Dufitimana Emerthe