Imanza zisaga 30.000 zakemuwe mu bwumvikane zitageze mu nkiko

Nov 23, 2026 - 18:29
 0
Imanza zisaga 30.000 zakemuwe mu bwumvikane zitageze mu nkiko

Imanza zisaga 30.000 zakemuwe mu bwumvikane zitageze mu nkiko

Nov 23, 2026 - 18:29

Mu Rwanda, imanza zigera ku 30.000 zakemuwe binyuze mu nzira y’ubuhuza n’ubwumvikane hagati y’ababuranyi, bitabaye ngombwa ko ziburanishwa mu nkiko zisanzwe.

Iyi mibare yatangajwe na Komite Ngishwanama y’Abahuza mu manza, igaragaza uruhare rukomeje kugira uruhare mu gukemura amakimbirane mu buryo bwihuse, hagamijwe kugabanya umubare w’imanza zigera mu nkiko.

 Aya makuru yagarutsweho ubwo Ishuri Rikuru ryigisha rikanateza imbere Amategeko (ILPD) ryatangizaga amahugurwa agamije kongerera abantu ubumenyi mu gukemura amakimbirane hifashishijwe ubuhuza n’ubundi buryo bw’ubutabera nsanasano.

 Imibare yatangajwe igaragaza ko izo manza zingana na 16% by’imanza zose, mu gihe umwaka w’ubucamanza wa 2025/2026 waranzwe n’imbaraga zo guteza imbere uburyo bwo gukemura ibibazo hatabayeho iburanisha risanzwe.

Aya mahugurwa azamara amezi atatu, akaba azitabirwa n’abantu 60 mu cyiciro cya mbere. 

Muri bo harimo abanyamategeko, abajeniyeri, abarimu n’abandi bakora mu nzego zitandukanye.

 Abazayitabira bazahabwa amasomo mu buryo bw’iyakure ndetse no kwitabira imbonankubone.

Mu Rwanda, ubutabera nsanasano bukoresha uburyo butandukanye burimo ubuhuza mu manza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi. 

Hari kandi ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, aho uregwa n’Ubushinjacyaha bashobora kumvikana ku cyaha n’ibihano biteganywa n’amategeko.

Ubundi buryo ni ubuhuza hagati y’uwakorewe icyaha n’uwagikoze, bugamije gufasha impande zombi kuganira ku ngaruka z’icyaha, indishyi n’ubwiyunge igihe bishoboka.

 Izi nzira zitezweho kugabanya ibirarane by’imanza mu nkiko, kugabanya amafaranga n’igihe abaturage batakaza mu manza, ndetse no gutuma ubutabera burushaho kwihuta.

Yanditswe na Dufitimana Emerthe