Infantino agiye guhangana n'abakandida babiri bashaka kumusimbura kuri FIFA

Nov 23, 2026 - 10:12
 0
Infantino agiye guhangana n'abakandida babiri bashaka kumusimbura kuri FIFA

Infantino agiye guhangana n'abakandida babiri bashaka kumusimbura kuri FIFA

Nov 23, 2026 - 10:12

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru (FIFA), Gianni Infantino, agiye kongera guhatanira kuyobora iri shyirahamwe, ariko kuri iyi nshuro azaba ahanganye n’abakandida babiri bashaka kumusimbura.

Abo bakandida ni Umunya-France Philippe Diallo na Kohzo Tashima ukomoka mu Buyapani.

 Amakuru yatangajwe na FIFA ku wa 19 Ugushyingo 2026 yemeje ko abo bombi batanze kandidatire zabo, bagaragaza ko biteguye guhatana na Infantino mu matora azaba mu 2027.

 Infantino, umaze kuyobora FIFA kuva mu 2016, arashaka kongera kuyobora iri shyirahamwe muri manda ya kane, izarangira mu 2031 aramutse atsinze amatora.

 Philippe Diallo uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF), ari mu bashyigikiwe n’amashyirahamwe menshi yo ku mugabane w’u Burayi.

 Yavuze ko yifuza FIFA irangwa n’imiyoborere iboneye, gukorera mu mucyo no kurushaho guha agaciro ibitekerezo by’amashyirahamwe ayigize.

 Ku rundi ruhande, Kohzo Tashima wahoze ayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buyapani hagati ya 2016 na 2024, na we yiyamamaje avuga ko yifuza guteza imbere imiyoborere myiza no kongera icyizere abantu bafitiye FIFA.

Iri rushanwa rije mu gihe Infantino amaze igihe anengwa ku bijyanye n’imiyoborere ye, by’umwihariko nyuma y’igitekerezo yari yatanze cyo kwemerera abashoramari bigenga kugura imigabane mu bikorwa by’ubucuruzi bya FIFA, birimo ibifitanye isano n’Igikombe cy’Isi. 

Icyo gitekerezo cyaje guhagarikwa nyuma y’uko kivuzweho byinshi n’abayobozi b’umupira w’amaguru. 

Amatora azaba ku wa 18 Werurwe 2027, mu nama ya 77 ya FIFA izabera i Rabat muri Maroc. Ibihugu 211 bigize FIFA bizagira uburenganzira bwo gutora, buri shyirahamwe ry’igihugu rikagira ijwi rimwe.

 Gusa kandidatire z’aba bagabo ziracyasuzumwa na komisiyo ishinzwe amatora muri FIFA, izemeza abazemererwa guhatana bitarenze ku wa 18 Gashyantare 2027.

 Aya matora azaba ari ubwa mbere Infantino ahanganye n’abandi bakandida kuva yatangira kuyobora FIFA, kuko mu matora ya 2019 n'aya 2023 yari yatsinze nta wundi umukandida bahanganye.

 Biteganyijwe ko aya matora azagaragaza niba Infantino agifite icyizere gihagije mu banyamuryango ba FIFA cyangwa niba abamurwanya bazabasha kumusimbura ku buyobozi bw’umupira w’amaguru ku Isi.

Yanditswe na Dufitimana Emerthe