Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yagizwe Umuyobozi wa BK Arena

Nov 22, 2026 - 07:30
 0
Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yagizwe Umuyobozi wa BK Arena

Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yagizwe Umuyobozi wa BK Arena

Nov 22, 2026 - 07:30

Uwayezu François Régis yagizwe Umuyobozi mushya wa BK Arena, ashingwa inshingano zo kunoza imikorere y'iyi nyubako yakira ibikorwa bikomeye bya siporo, imyidagaduro n'inama mpuzamahanga.

Itangazo ryashyizwe hanze na QA Venue Solutions Rwanda (QAVS), ikigo gicunga BK Arena, ku wa 21 Ugushyingo 2026, ryemeje ko Uwayezu ari we uhawe izi nshingano nshya.

 Uwayezu afite uburambe bw'imyaka isaga 11 mu buyobozi, haba mu nzego za Leta, siporo n'ibigo byigenga.

Mbere yo guhabwa izi nshingano, yabaye Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) hagati ya 2018 na 2021. 

Yanabaye Umuyobozi Mukuru wa Simba SC yo muri Tanzania mu 2024, ndetse agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda kuva mu Ukuboza 2024 kugeza muri Nyakanga 2025. 

Mu nshingano nshya, azaba ashinzwe gukurikirana ibikorwa bya buri munsi bya BK Arena, kunoza imitangire ya serivisi no gukomeza kuyishyira ku rwego mpuzamahanga. 

BK Arena ni imwe mu nyubako zikomeye mu Rwanda zakira ibikorwa bitandukanye birimo amarushanwa ya siporo, ibitaramo n'inama mpuzamahanga.

 Iri vugurura ry'ubuyobozi rigaragaza intego yo gukomeza guteza imbere imicungire y'ibikorwa remezo bya siporo n'imyidagaduro mu Rwanda.

Yanditswe na Dufitimana Emerthe