Abantu 4,340 bafunzwe mu Rwanda barangije amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro

Nov 21, 2026 - 12:37
 0
Abantu 4,340 bafunzwe mu Rwanda barangije amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro

Abantu 4,340 bafunzwe mu Rwanda barangije amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro

Nov 21, 2026 - 12:37

Abantu 4,340 bafungiye mu magororero atandukanye mu Rwanda bamaze guhabwa amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro, agamije kubafasha kwitegura ubuzima bushya no kwibeshaho nyuma yo kurangiza ibihano.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 2020, ikaba igamije gufasha abafunzwe kubona ubumenyi bashobora gukoresha mu kwihangira imirimo cyangwa gushaka akazi igihe bazaba barangije ibihano byabo.

Mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, abantu 600 bo mu magororero 13 barangije aya mahugurwa, nyuma yo kwiga imyuga itandukanye ibafasha kwitegura gusubira mu buzima busanzwe.

 Imyuga yigishwa muri iyi gahunda irimo ubudozi, ububaji, ubukanishi, ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga, gutunganya imisatsi ndetse n’ubukorikori.

Iyi myuga ibaha ubumenyi ngiro bashobora gukoresha mu buzima bwa buri munsi no mu bikorwa bibyara inyungu.

RCS ivuga ko gutanga aya mahugurwa biri mu ngamba zo gufasha abafunzwe guhindura ubuzima bwabo, bakagira ubumenyi n'ubushobozi bwo kwiteza imbere aho kurangiza ibihano bagasubira mu buzima badafite icyo bashobora gukora. 

Iyi gahunda kandi ifite uruhare mu gufasha abarangije ibihano kongera kwiyubaka, kwinjira mu bikorwa by'iterambere no kugira uruhare mu mibereho y'imiryango yabo.

 Gutoza abafunzwe imyuga bifatwa nk'imwe mu nzira zishobora kubafasha kwirinda gusubira mu byaha, kuko baba bafite ubumenyi bwo gukora no kwishakira imibereho.

 Ni gahunda igaragaza ko igorora ridahagararira gusa ku kurangiza ibihano, ahubwo rinagamije gufasha umuntu guhinduka, kwiteza imbere no kongera kugira uruhare rwiza mu muryango nyarwanda.

Yanditswe na Dufitimana Emerthe