Nyanza: Umwarimu warugiye gukora ubukwe yafatanwe inzoga zitujuje ubuziranenge
Nyanza: Umwarimu warugiye gukora ubukwe yafatanwe inzoga zitujuje ubuziranenge
Umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa inzoga zitujuje ubuziranenge zari zibitswe mu rugo iwe.
Izi nzoga zafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, mu gace ka Mugonzi kazwi nka kuri 40, mu Kagari ka Nyanza. Igikorwa cyo kuzifata cyakozwe ku bufatanye bw’abayobozi b’inzego z’ibanze, DASSO, Polisi ndetse n’abaturage.
Nubwo umubare wazo utatangajwe, amakuru yatanzwe n’ubuyobozi avuga ko zari nyinshi, kuko zapakiwe mu mifuka irenga 50 mu gihe zavanwaga aho zari zibitswe.
Nyuma yo gufatwa kw’izo nzoga, Polisi yahise ijyana uwo mwarimu kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana kugira ngo akorerwe iperereza ku byaha akekwaho.
Amakuru avuga ko uyu mwarimu yari afite ubukwe buteganyijwe ku itariki ya 30 Kanama 2026, bivuze ko yari asigaje iminsi mike ngo ashyingire.
Uyu mwarimu kandi yari asanzwe yaragize ikibazo n’amategeko, kuko mu minsi ishize yari yarafashwe atwaye ikinyabiziga yanyoye inzoga. Icyo gihe yakatiwe igifungo cy’amezi atatu gisubitse.
Ifatwa ry’izi nzoga ribaye mu gihe mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge. Abaturage basabwa kwirinda kuzikoresha no kuzikwirakwiza, ndetse abafite izi nzoga bagasabwa kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo zifatwe kandi zitabwe.
Kugeza ubu, iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane aho izi nzoga zakomokaga n’uruhare uyu mwarimu yaba yaragize mu kuzibika cyangwa kuzikwirakwiza.