Kapiteni wa SC Villa yishwe nyuma yo kugabwaho igitero i Kampala

Aug 6, 2026 - 11:10
 0
Kapiteni wa SC Villa yishwe nyuma yo kugabwaho igitero i Kampala

Kapiteni wa SC Villa yishwe nyuma yo kugabwaho igitero i Kampala

Aug 6, 2026 - 11:10

Uganda yacitse ururondogoro nyuma y'urupfu rwa David Owori, kapiteni w'ikipe ya SC Villa ndetse n'umukinnyi wakiniraga ikipe y'igihugu ya Uganda, witabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye n'abagizi ba nabi bashakaga kumwambura.

Nk'uko Polisi ya Uganda yabitangaje, Owori yagabweho igitero mu ijoro ryo ku wa Kabiri hafi y'urugo rwe ruherereye mu gace ka Makindye, mu nkengero z'umujyi wa Kampala. Abacyekwa ko ari abajura bamuteze bashaka kumwambura telefone n'ibindi yari afite, ariko aza kubarwanya, bituma bamukubita bikomeye mbere yo guhita bahunga.

Abaturage bamusanze aryamye hasi ataye ubwenge, bahita bamwihutisha kwa muganga. Yabanje kuvurirwa ku ivuriro ryo hafi, nyuma yimurirwa ku bitaro bikomeye byo muri Kampala, ariko aza kwitaba Imana azize ubukana bw'ibikomere yari yagize.

Urupfu rwe rwashenguye umuryango mugari w'umupira w'amaguru muri Uganda. Ikipe ya SC Villa yatangaje ko itatakaje umukinnyi gusa, ahubwo ko yabuze umuyobozi, umuvandimwe n'inshuti y'abakinnyi bagenzi be.

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Uganda, abafana, abakinnyi bagenzi be n'abayobozi batandukanye na bo bagaragaje akababaro batewe n'urupfu rwa Owori, basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo abamugabyeho igitero bafatwe bagezwe imbere y'ubutabera.

Polisi yatangaje ko iperereza rikomeje kandi ko hari ibimenyetso biri gukurikiranwa bishobora gufasha kumenya no guta muri yombi abagize uruhare muri ubu bwicanyi.

Uru rupfu rwongeye kuzamura impaka ku kibazo cy'umutekano muke n'ubwiyongere bw'ibyaha by'urugomo bikomeje kuvugwa mu murwa mukuru Kampala.