NLA yashyizeho ibiciro bishya by’igenagaciro ry’imitungo mu Rwanda

Aug 28, 2026 - 02:42
 0
NLA yashyizeho ibiciro bishya by’igenagaciro ry’imitungo mu Rwanda

NLA yashyizeho ibiciro bishya by’igenagaciro ry’imitungo mu Rwanda

Aug 28, 2026 - 02:42

Ubuyobozi bw’Igihugu bw’Ubutaka (NLA) bwashyizeho ibiciro bishya bizakoreshwa mu igenagaciro ry’imitungo itandukanye mu Rwanda, birimo amazu, ubutaka, inyubako z’ubucuruzi, amahoteli n’inganda.

Ibi biciro bishya bisimbura ibyari bisanzwe bikoreshwa kuva mu 2018, aho  nyir’inzu y’umuryango umwe atageretse azishyura kugira ngo umutungo we ukorerwe igenagaciro azatangirira ku 90,000 Frw.

Ku nzu ifite igorofa rya mbere, izwi nka G+1, igenagaciro rizatangirira ku 200,000 Frw. Buri gorofa rindi ryiyongereyeho rizajya rituma hiyongeraho 50,000 Frw.

Ku nyubako zirimo imiryango myinshi, igenagaciro ry’inyubako ya G+1 rizatangirira ku 300,000 Frw, mu gihe iya G+2 izatangirira ku 500,000 Frw.

Hari kandi igiciro cya 1,000 Frw kuri metero kare y’ahubatswe, ariko hakitabwa ku mafaranga make ntarengwa yashyizweho bitewe n’ubwoko bw’inyubako.

Ku nyubako y’ubucuruzi igizwe n’igice cyo hasi gusa, igenagaciro rizatangirira ku 150,000 Frw. Inyubako ya G+1 yo izatangirira ku 200,000 Frw, hakiyongeraho 1,000 Frw kuri metero kare y’ahubatswe.

Buri gorofa ryiyongereyeho kuri izi nyubako rizatuma hongerwaho 100,000 Frw.

Ku mahoteri, ibiciro bizashingira ku byiciro by’inyenyeri. Hoteli y’inyenyeri imwe izishyura nibura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri miliyoni 2 Frw, iya gatatu miliyoni 4 Frw, iya kane miliyoni 5 Frw, naho iya gatanu ikishyura nibura miliyoni 8 Frw.

Ku butaka butarimo inyubako bufite ubuso buri munsi ya hegitari imwe, igenagaciro rizajya ritangirira ku 70,000 Frw.

Ubutaka bungana na hegitari imwe cyangwa burenga buzajya bwishyurirwa igenagaciro kuva ku 100,000 Frw, hakiyongeraho 7 Frw kuri metero kare.

Mu igenagaciro ryihariye, nk’irikorerwa ubutaka bugiye gufatwa kubera inyungu rusange, ubwishingizi cyangwa gukemura amakimbirane, ibiciro na byo byaratandukanye.

Ubutaka butarimo imyaka cyangwa ibiti buzajya bwishyurirwa 200 Frw kuri metero kare, mu gihe ubutaka buriho imyaka cyangwa ibiti buzishyurirwa 250 Frw kuri metero kare.

Umuntu ushaka raporo yo kugenzura cyangwa kuvuguruza igenagaciro ryakozwe mbere azajya yishyura 500,000 Frw.

John Mugisha, uyobora Institute of Real Property Valuers (IRPV), yavuze ko kuvugurura ibi biciro byari bikenewe kuko ibyari bisanzweho byari bimaze imyaka umunani bidahinduka.

Yasobanuye ko mu kubishyiraho harebwe ku izamuka ry’ibiciro by’ingendo, ubukode, ibikoresho ndetse n’agaciro k’imitungo. Ati: “Twari tugikoresha ibiciro by’igenagaciro byariho kuva mu 2018.”

Mugisha yavuze ko intego ari ukubona ibiciro bituma abagenagaciro babasha kubona ubushobozi bwo gukora akazi kabo neza, ariko nanone bikaba ibiciro bishobora kwishyurwa n’abafite imitungo.

IRPV iri gutegura uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha abafite imitungo kumenya abagenagaciro bafite impushya zo gukora uyu mwuga ndetse no kumenya ibiciro byemewe mbere yo guhabwa serivisi.

Iyi gahunda igamije kandi kurwanya abantu biyitirira umwuga w’igenagaciro, abaka amafaranga arenze ayagenwe cyangwa abagenagaciro bagabanya nkana agaciro k’umutungo.

Umugenagaciro uzagaragara ko yakoze amakosa akomeye ashobora guhagarikwa by’agateganyo, mu gihe uwakomeje gusubira muri ayo makosa ashobora guhagarikwa burundu.

Muri gahunda nshya, buri mugenagaciro kandi asabwa gutanga serivisi imwe y’igenagaciro ku buntu buri mwaka ku muntu utishoboye ufite icyemezo cyemewe kigaragaza ko ari mu cyiciro cy’abafite intege nke.

Ibiciro bishya by’igenagaciro bikurikizwa mu gihugu hose, haba ku igenagaciro rikorwa ku mitungo ya Leta cyangwa iy’abikorera, kandi amafaranga yashyizweho arimo imisoro.

Umwanditsi: Daniel NIYONKURU