RBC yatangiye uburyo bushya bwo gusuzuma kanseri y’ibere n’inkondo y’umura
RBC yatangiye uburyo bushya bwo gusuzuma kanseri y’ibere n’inkondo y’umura
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangiye gukoresha abajyanama b’ubuzima mu gufasha abagore kwisuzuma kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere, mu rwego rwo gutahura izi ndwara hakiri kare no korohereza abazirwaye kubona ubuvuzi ku gihe.
Ubu buryo bwatangijwe mu Karere ka Gatsibo ku wa 15 Nzeri 2026, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere.
Muri Nzeri n’Ukwakira 2026, abagore 30.870 bafite imyaka iri hagati ya 30 na 49 bazasuzumwa kanseri y’inkondo y’umura, mu gihe abagore 31.737 bari hagati y’imyaka 50 na 69 bazasuzumwa kanseri y’ibere.
Umuyobozi muri RBC ushinzwe ishami ry’indwara zitandura, Dr. Jean de Dieu Hategekimana, yavuze ko gahunda yo gukoresha abajyanama b’ubuzima igamije gufasha igihugu kugera ku bagore miliyoni 1,2 bazasuzumwa hirya no hino mu Rwanda.
Yavuze ko kugeza ubu abagore ibihumbi 570 bo mu turere 12 bamaze gusuzumwa, mu gihe intego ari ukugera ku gipimo cya 70% cy’abagore bari mu kigero cy’imyaka 30-49 bagomba gusuzumwa kanseri y’inkondo y’umura.
Dr. Hategekimana yavuze ko uburyo bushya butuma umugore abanza kwigishwa n’umujyanama w’ubuzima, hanyuma kwisuzuma bikabera aho atuye. Ibisubizo bigashyikirizwa ikigo nderabuzima, na cyo kikabigeza ku bitaro kugira ngo bikorerwe ibipimo bikenewe.
Abajyanama b’ubuzima bavuga ko kuba begereye abaturage bifasha koroshya ubukangurambaga no gukemura imbogamizi zituma bamwe batitabira gahunda yo kwisuzumisha.
Kayitesi Josephine, umujyanama w’ubuzima wo mu Mudugudu wa Ntende II, mu Kagari ka Gihuta, yavuze ko mu byumweru bibiri amaze guhugurwa yafashije abagore 14 kwisuzuma kanseri y’inkondo y’umura.
Yagaragaje ko hari abagore bahita bemera kwisuzuma, abandi bakabanza kugira impungenge cyangwa kwanga, ariko ko ibiganiro n’ubusobanuro ku kamaro ko kwisuzuma bituma bamwe bahindura imyumvire.
Mukamuhoza Dorothee, utuye mu Kagari ka Gihuta, yavuze ko yabanje gutinya igitekerezo cyo kwisuzuma, ariko ko nyuma yo kubanza kwigishwa n’umujyanama w’ubuzima yasanze ari ingenzi kumenya uko ubuzima bwe buhagaze.
Imibare ya RBC yo mu 2024 igaragaza ko muri uwo mwaka abagore 539 basanzwemo kanseri y’inkondo y’umura, mu gihe kanseri y’ibere yasanganywe abagore 616 n’abagabo 16.
U Rwanda rufite intego yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze mu 2027. Muri gahunda yarwo harimo gukingira Virusi itera kanseri y’inkondo y’umura 90% by’abangavu, gusuzuma 70% by’abagore bafite imyaka 30-49, ndetse no gufasha 90% by’abasanzwemo iyi kanseri kubona ubuvuzi bukwiye ku gihe.