Urubyiruko rurenga 100,000 rwo mu cyaro rwafashijwe kwihangira imirimo na CRS

Sep 17, 2026 - 02:35
 0
Urubyiruko rurenga 100,000 rwo mu cyaro rwafashijwe kwihangira imirimo na CRS

Urubyiruko rurenga 100,000 rwo mu cyaro rwafashijwe kwihangira imirimo na CRS

Sep 17, 2026 - 02:35

Umuryango mpuzamahanga Catholic Relief Services (CRS), umaze imyaka isaga 60 ukorera mu Rwanda, watangaje ko mu myaka 16 ishize umaze gufasha urubyiruko rwo mu cyaro rurenga 100,000 mu bikorwa bigamije kurufasha kwihangira imirimo no guteza imbere imishinga yarwo.

Ibi byagarutsweho ku wa 15 Nzeri 2026, mu Ihuriro ry’Urubyiruko rwikorera rwo mu cyaro ryateguwe na CRS ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ndetse na Caritas Rwanda.

CRS yatangaje ko urubyiruko rwagiye rufashwa mu buryo butandukanye, burimo kongera ubumenyi, kwagura imishinga, kubona inguzanyo na serivisi z’imari ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu micungire y’ubucuruzi. 

Umuyobozi wa CRS mu Rwanda, Kumud Chandra, yavuze ko mu myaka 16 ishize uyu muryango wibanze ku mishinga itandukanye igamije gufasha urubyiruko rwo mu cyaro kwiteza imbere.

 Yagize ati: “Mu myaka 16 ishize, CRS yakoranye n’urubyiruko rwo mu cyaro rurenga 100.000, rufashwa kongera ubumenyi, kwagura imishinga yarwo, kubona inguzanyo na serivisi z’imari, no gukoresha ikoranabuhanga mu gucunga imishinga yarwo.”

Chandra yavuze ko iyi gahunda yagiye igira uruhare mu gufasha urubyiruko kwigirira icyizere, kuva mu bushomeri no gutangira imishinga ibafasha kwiteza imbere.

 Ati: “Twabonye urubyiruko ruva mu kwitinya rutangira kwigirira icyizere, ndetse rutangira no gukora imishinga y’iterambere kandi rugafatanya n’abandi mu rugendo rwo kwihangira imirimo.”

 Miliyari zirenga 4 Frw zashowe mu mishinga y’urubyiruko CRS yavuze ko mu myaka itatu ishize yashoye miliyari zirenga 4 Frw mu mishinga ibiri ikorana n’urubyiruko rwo mu cyaro.

 

Muri iyo mishinga harimo Youth for Youth, ugamije gufasha ba rwiyemezamirimo bo mu cyaro gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi no mu micungire y’imishinga yabo. 

Hari kandi umushinga wa Gera ku Ntego, CRS ikorana n’abafatanyabikorwa, wibanda ku gufasha ba rwiyemezamirimo bo mu cyaro kwizigamira mu matsinda no gushyira amafaranga bazigamye mu bigo by’imari kugira ngo abashe gukomeza kubafasha kwiteza imbere.

 Ihuriro ryabaye umwanya kandi wo kungurana ibitekerezo ku mbogamizi urubyiruko rwo mu cyaro ruhura na zo mu kwihangira imirimo no guteza imbere ibikorwa byarwo.

 Minisitiri yavuze ko 70% by’urubyiruko rw’u Rwanda rutuye mu cyaro

 

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yashimiye CRS ku ruhare igira mu guteza imbere urubyiruko, by’umwihariko ba rwiyemezamirimo bo mu cyaro.

 Yavuze ko igice kinini cy’urubyiruko rw’u Rwanda gituye mu cyaro, bityo ko kurushyigikira bifite uruhare mu iterambere ry’imiryango n’igihugu muri rusange.

Ati: “70% by’urubyiruko rw’u  Rwanda  rutuye mu cyaro, ibyo bishatse  kuvuga ko  urubyiruko rutuye mu Mujyi  wa Kigali ndetse no  mu mijyi iwunganira  ari 30% gusa. 

Bishatse kuvuga ko iyo bafashijwe kwiteza imbere bigira uruhare mu iterambere ryabo ubwabo, imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.”  Minisitiri   Utumatwishima yavuze kandi ko  Leta  yashyizeho  gahunda  zitandukanye zo  gufasha urubyiruko  kubona akazi  no  kwiteza  imbere.

 Yatanze urugero ku bigo by’ubwubatsi bifite amasoko yo kubaka imihanda yo mu cyaro, aho yavuze ko kugeza ubu hari ibigo 338 bifite ayo masoko kandi biteganyijwe ko bizaha akazi urubyiruko rurenga 10,000.

Yasabye urubyiruko gukoresha neza amahirwe rubona no kuyabyazamo ibikorwa bibafasha kwiteza imbere. 

Munyurwa yakuye kuri miliyoni 1 Frw mu kwagura umushinga we Munyurwa Ephrem wo mu Karere ka Nyaruguru, ukora inkweto z’uruhu, ni umwe mu rubyiruko rwatangaje ko rwungukiye muri gahunda za CRS.

 Yavuze ko yatangiye uyu mwuga mu 2018 akorera abandi, ariko nyuma icyorezo cya Covid-19 kigera mu gihugu, umukoresha we agabanya umubare w’abakozi.

Ibi byagize ingaruka ku kazi ke, ariko binamufasha gufata umwanzuro wo gutangira kwikorera. 

Munyurwa yatangiye gukora inkweto z’uruhu akoresheje intoki, akazigurisha abaturage.

 Nyuma y’uko CRS itangiriye ibikorwa mu gace atuyemo, yahawe amahugurwa ku bijyanye no guteza imbere no kwagura umushinga, gushaka amasoko, gukoresha ikoranabuhanga ndetse no kubona ubujyanama.

Yavuze ko ayo mahugurwa yamufashije no kumenya andi mahirwe yari ahari.

 Mu 2024, yitabiriye amarushanwa ya Youth Konnect, atsindira igihembo cya miliyoni 1 Frw.

 Ayo mafaranga yamufashije kugura imashini n’ibindi bikoresho byatumye ashobora kwagura ibikorwa bye.

Manishimwe Vestine yatangiye kwizigamira no kwagura ubuzima bw’umuryango

Manishimwe Vestine wo mu Karere ka Kayonza na we yavuze ko gahunda za CRS zamufashije guteza imbere umwuga w’ubudozi. 

Yasobanuye ko mbere yakoraga ubudozi mu buryo butari bufite gahunda ihamye, atazi neza uburyo bwo kwizigamira no gucunga amafaranga ava mu bikorwa bye. 

Nyuma yo gukangurirwa kwibumbira mu matsinda no kwizigamira, yatangiye gusobanukirwa akamaro ko gushyira hamwe amafaranga no kuyacunga neza. 

Yavuze ko kwizigamira byamufashije gutera intambwe mu mibereho ye, kuko ubu amaze kugura amatungo, avugurura aho atuye ndetse akaba ashobora no kwishyurira abana be babiri amashuri. 

Urubyiruko rwagaragaje imbogamizi ruhura na zo

 Muri iri huriro, urubyiruko rwibumbiye mu matsinda yo kwizigama rwagize umwanya wo kugaragaza bimwe mu bibazo ruhura na byo mu bikorwa by’ubucuruzi no kwihangira imirimo.

 Habayeho kandi ibiganiro nyunguranabitekerezo byibanze ku buryo urubyiruko rwo mu cyaro rwakomeza kunganirwa, rukabona ubumenyi, serivisi z’imari, amasoko n’ubundi bufasha bushobora kurufasha gukomeza guteza imbere imishinga yarwo.

CRS yavuze ko gukorana n’urubyiruko, cyane cyane urwo mu cyaro, biri mu bikorwa imaze imyaka ikora mu Rwanda, hagamijwe kurufasha kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu.

Yanditswe na Dufitimana Emerthe