Gisagara: Ingo 27,000 zigiye guhabwa miliyari 44 Frw zo kwivana mu bukene
Gisagara: Ingo 27,000 zigiye guhabwa miliyari 44 Frw zo kwivana mu bukene
Mu Karere ka Gisagara hatangijwe gahunda yiswe ‘Akira Wigire’, igamije gufasha imiryango ikennye kubona igishoro no guteza imbere abagize umuryango bari mu myaka yo gukora. Iyi gahunda izafasha ingo zigera ku bihumbi 27 zo mu mirenge umunani, aho hazatangwa inkunga ingana na miliyoni 30 z’amadolari, arenga miliyari 44 Frw.
Umwihariko w’iyi gahunda ni uko amafaranga atazahabwa umuryango gusa, ahubwo hanitabwa ku bantu bawugize, cyane cyane urubyiruko n’abakobwa babyariye iwabo bakiri bato, kugira ngo nabo babone ubushobozi bwo gutangira imishinga ibateza imbere.
Umuryango ushobora kugera ku nkunga ya hafi miliyoni 3 Frw Muri gahunda ya ‘Akira Wigire’, umuryango umwe uhabwa miliyoni 1,5 Frw. Iyo muri uwo muryango harimo umukobwa wabyariye iwabo utarengeje imyaka 21, na we ahabwa 750.000 Frw.
Ku rundi ruhande, urubyiruko ruri muri uwo muryango ruri mu myaka yo gukora, buri wese ahabwa 270.000 Frw, kugira ngo abashe gutangira igikorwa cyamwinjiriza amafaranga.
Ibi bivuze ko hari imiryango ishobora guhabwa amafaranga arenga miliyoni ebyiri, ndetse ikagera hafi kuri miliyoni 3 Frw, bitewe n’abayigize bujuje ibisabwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara,
Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko iyi gahunda yatangiye muri Kamena 2026, itangirira mu mirenge itatu, mbere yo kwagurirwa ahandi.
Yasobanuye ko igitekerezo cy’ingenzi ari uguteza imbere umuryango wose, aho gufasha ababyeyi gusa cyangwa umuntu umwe, ahubwo hakarebwa n’urubyiruko ruri mu rugo rufite ubushobozi bwo gukora.
Ati: “Twashatse ko n’urubyiruko ruri muri iyo miryango ruri mu myaka yo gukora ruhabwa amafaranga ibihumbi 270 Frw, noneho bo n’ababyeyi babo bafatanye aho kubabera imbogamizi, naho abari munsi yabo bafashwe kwiga.”
Gisagara ishaka ko inkunga ihinduka igishoro
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko amafaranga ari gutangwa atagenewe gusa gukemura ibibazo by’ako kanya, ahubwo ko agomba gukoreshwa mu bikorwa byafasha imiryango kwinjiza amafaranga no kwigira.
Mu bikorwa byitezweho gukorwa harimo gutangiza cyangwa kwagura imishinga mito, korora amatungo, ubuhinzi ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi cyangwa imyuga bishobora gutanga amafaranga.
Meya Rutaburingoga yasabye abagenerwabikorwa gukoresha neza aya mahirwe bahawe, birinda kuyasesagura cyangwa kuyakoresha mu bikorwa bishobora kubasubiza mu bukene.
Yabibukije ko inkunga nk’iyi igomba kubafasha kwigira, abasaba kwirinda kuyikoresha mu biyobyabwenge, uburaya, amakimbirane n’ibindi bikorwa bitabateza imbere.
Yavuze ko hari aho inkunga zatanzwe mbere zitabyajwe umusaruro uko bikwiye, ndetse bamwe bakazikoresha mu bintu bidafite uruhare mu iterambere ryabo.
Umusore yaguze ibikoresho byo kwagura salon
Bamwe mu bagezweho n’iyi gahunda bavuga ko bayitezeho impinduka mu mibereho yabo no mu bikorwa bari basanzwe bakora.
Dusengimana Emmanuel, ufite imyaka 24, utuye mu Murenge wa Mamba, Akagari ka Gakoma, ni umwe mu bamaze kubona iyi nkunga. Uyu musore n’umuryango we w’abantu batandatu bahawe hamwe 1.770.000 Frw.
Dusengimana yacikirije amashuri maze yiga umwuga wo gutunganya imisatsi.
Nyuma yo kwiga uwo mwuga, yari yarashinze inzu itunganya imisatsi, ariko ubushobozi buke bukaba bwaratumaga atabasha kuyagura uko yifuza.
Amafaranga yahawe yahise ayashora mu bikorwa bye, agura ibikoresho bishya ndetse yongeraho ibindi ku byo yari asanzwe afite.
Ati: “Ariya mafaranga nahise nyaguramo ibikoresho bishya, nongera n’ibindi nari mfite ari bike.
Ubu ngiye gukora cyane, sinifuza kongera kugora ababyeyi banjye kuko Leta iramfashije mu iterambere.”
Uyu musore avuga ko kubona inkunga byamuhaye amahirwe yo kwagura ibyo akora atiriwe asaba ababyeyi be amafaranga, kuko nabo bafite imishinga yabo n’izindi nshingano z’umuryango.
Ababyeyi be bafite n’izindi gahunda z’iterambere Dusengimana yavuze ko ababyeyi be nabo bafite gahunda zo gukoresha neza amahirwe bafite, zirimo kuvugurura inzu, kugura amatungo no gukodesha imirima myiza bazahingamo mu gihembwe cy’ihinga kiri hafi gutangira.
Avuga ko kuba buri wese mu muryango ashobora kugira igikorwa cyamwinjiriza amafaranga bishobora gutuma umuryango wose utera imbere aho gukomeza gutegereza ubufasha.
Abasaga 10,000 bamaze kubona inkunga Kuva gahunda ya ‘Akira Wigire’ yatangira muri Kamena 2026, imaze kugera mu mirenge ya Mamba, Gikonko, Musha, Save na Ndora.
Mu gihe cya vuba, biteganyijwe ko izakomereza mu mirenge ya Gishubi, Kigembe na Nyanza.
Nyuma yaho, hazakurikiraho indi mirenge itanu yari yarahawe inkunga muri gahunda yitwaga Give Directly, ari yo Mugombwa, Mukindo, Kibilizi, Muganza na Kansi.
Kugeza ubu, abasaga 10.000 bamaze guhabwa inkunga, aho hamaze gutangwa amafaranga arenga miliyari 7,5 Frw. Gahunda yose iteganyijwe gufasha ingo zigera ku bihumbi 27, ikaba ifite ingengo y’imari ya miliyoni 30 z’amadolari, angana n’arenga miliyari 44 Frw.
Intego ni ukugabanya ubukene bukabije
Ubuyobozi bwa Gisagara buvuga ko ‘Akira Wigire’ itagamije gutanga amafaranga gusa, ahubwo ko ari uburyo bwo guha imiryango ubushobozi bwo gutangira ibikorwa by’iterambere no kubasha kwibeshaho.
Kwibanda ku rubyiruko nabyo bifatwa nk’uburyo bwo kurufasha kubona igishoro rukiri mu rugo, aho kuba umutwaro ku babyeyi. Ku bagenerwabikorwa, ikibazo gikomeye kizaba gukoresha neza aya mafaranga kugira ngo abe igishoro cyabyara inyungu, aho kuyafata nk’amafaranga yo gukoresha mu buzima bwa buri munsi.
Niba iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa uko iteganyijwe, ingo ibihumbi 27 zo mu mirenge umunani ya Gisagara zitegerejweho gukoresha aya mahirwe mu kwagura ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi n’imyuga, bityo amafaranga yatanzwe akagira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage no kugabanya ubukene bukabije.
Yanditswe na Dufitimana Emerthe