Intambara yo muri Iran yatumye u Rwanda rwongera nkunganire ku ifumbire

Aug 30, 2026 - 12:20
 0
Intambara yo muri Iran yatumye u Rwanda rwongera nkunganire ku ifumbire

Intambara yo muri Iran yatumye u Rwanda rwongera nkunganire ku ifumbire

Aug 30, 2026 - 12:20

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kongera nkunganire itanga ku ifumbire, nyuma y’izamuka ry’ibiciro byayo ku isoko mpuzamahanga ryatewe n’ingaruka z’intambara yo muri Iran.

 kw’iyi nkunganire bigamije kurengera abahinzi no kubafasha gukomeza kubona ifumbire ku giciro bashobora kwishyura, mu gihe u Rwanda rwitegura gutangira igihembwe cy’ihinga cya 2027 A, kizwi nk’Umuhindo wa 2026.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RAB, Dr. Uwamahoro Florence, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda cyibanze ku myiteguro y’igihembwe cy’Umuhindo. 

Iki gihembwe kizatangira ku wa 22 Nzeri 2026, biteganyijwe ko ari bwo imvura izaba itangiye kugwa mu bice bitandukanye by’igihugu. 

Dr. Uwamahoro yavuze ko intambara yo muri Iran yagize ingaruka ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli, bikagira ingaruka no ku bindi bicuruzwa bitandukanye, harimo n’ifumbire mvaruganda u Rwanda rutumiza mu mahanga.

 Yasobanuye ko umuhora wa Hormuz, unyurwamo n’ibicuruzwa byinshi, wagize ikibazo bitewe n’iyi ntambara, bigatuma ubwikorezi bugorana ndetse n’ibiciro by’ifumbire bizamuka.

 Ati: “Iyi ntambara yazamuye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigira ingaruka ku bindi byose. By’umwihariko ifumbire mvaruganda dukoresha mu gihugu, inyinshi inyura muri uriya Muhora wa Hormuz ufunze.

Byatumye ibiciro byayo na byo bizamuka, ariko icyo twakwizeza abahinzi ni uko inyongera yabayeho ku biciro Leta yayigabanye n’umuhinzi, nkunganire yarazamuwe.”

 Urea yunganiweho kugeza kuri 45% Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko Leta yazamuye nkunganire ku bwoko butandukanye bw’ifumbire kugira ngo izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga ritaremereza cyane abahinzi.

 Ifumbire ya Urea ubu yunganiweho na Leta ku kigero cya 45%, ivuye kuri 32% yariho mu gihembwe cy’Umuhindo wa 2025.

 Ifumbire ya NPK 17-17-17 yo yunganiweho ku kigero cya 43%, ivuye kuri 41% yari yunganiweho umwaka ushize. Naho DAP, Leta yayongereyeho nkunganire igera kuri 46%, ivuye kuri 45%.

Kwamamaza nkunganire byatumye nubwo igiciro cy’ifumbire cyazamutse cyane, umuhinzi atishyura amafaranga yose yiyongereye ku giciro cyayo.

 Nk’urugero, mu Muhindo wa 2025, ikilo cya Urea cyaguraga 1.190 Frw, aho Leta yatangagaho nkunganire ya 380 Frw, umuhinzi akishyura 810 Frw.

Kuri ubu, ikilo cya Urea kigeze ku 1.980 Frw, ariko Leta itangaho nkunganire ya 890 Frw, bigatuma umuhinzi yishyura 1.090 Frw ku kilo.

 Ibi bivuze ko nubwo igiciro cya Urea cyazamutse cyane ku isoko, Leta yiyemeje kongera uruhare rwayo muri nkunganire kugira ngo abahinzi batikorerwa umutwaro wose w’iri zamuka.

Toni 61.000 z’ifumbire ziteganyijwe RAB yavuze ko imyiteguro y’igihembwe cy’Umuhindo wa 2026 iri kugenda neza, haba ku bijyanye n’imbuto ndetse n’ifumbire. 

Kuri ubu, hateganyijwe gukenerwa toni ibihumbi 61 z’ifumbire muri iki gihembwe cy’ihinga. 

Muri yo, irenga toni ibihumbi 23 iri mu nzira igana mu Rwanda, mu gihe indi yamaze kugera mu gihugu. Ku bijyanye n’imbuto zunganirwa, hateganyijwe toni zirenga 4.000 z’imbuto zirimo iz’ibigori, soya n’ingano.

 Izisaga toni 3.000 zamaze kugera ku bazikwirakwiza, mu gihe izindi zigera kuri toni 900 zamaze kugera mu bice zizahingwamo.

 Nkunganire kandi izakomeza gutangwa ku mbuto z’ibigori, ingano na soya. Gusa, ibiciro by’izi mbuto ntabwo byazamutse ku rugero rungana n’urwagaragaye ku ifumbire, bityo uruhare rwa Leta muri nkunganire yazo rukaba rutahindutse cyane.

Hateganyijwe guhingwa hegitari ibihumbi 765 Mu gihembwe cy’Umuhindo wa 2026, u Rwanda ruteganya guhinga ku buso bungana na hegitari ibihumbi 765. 

Muri ubu buso, hegitari ibihumbi 100 zizahingwa hakoreshejwe uburyo bwo kubungabunga ubutaka. 

nkunganire ku ifumbire biri mu ngamba Leta yafashe mu gukomeza gushyigikira ubuhinzi no gufasha abahinzi gukomeza umusaruro, nubwo hari ibibazo mpuzamahanga bikomeje kugira ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa n’ibikoresho bikenerwa mu buhinzi. 

uruhare rwa Leta muri nkunganire ku ifumbire biteganyijwe gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro ku giciro cyoroheje ugereranyije n’igiciro nyacyo cyayo ku isoko, bityo bakabasha kwitegura neza igihembwe cy’ihinga kigiye gutangira.

Yanditswe na Dufitimana Emerthe