LOLC Unguka Finance yashyizeho inguzanyo yorohereza abashaka gutunga imodoka na moto z’amashanyarazi
LOLC Unguka Finance yashyizeho inguzanyo yorohereza abashaka gutunga imodoka na moto z’amashanyarazi
Ikigo cy’imari LOLC Unguka Finance Plc cyatangije uburyo bushya bwo gufasha abantu ku giti cyabo, ibigo, abatwara abagenzi muri taxi ndetse n’abamotari kubona imodoka na moto zikoresha amashanyarazi, binyuze muri gahunda y’inguzanyo yiswe ‘Tunga’.
Iyi gahunda ije mu gihe ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bikomeje kwiyongera mu Rwanda, ariko igiciro cyo kubigura kikaba kigihangayikishije bamwe mu bashaka kuva ku binyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli.
Umuyobozi Mukuru wa LOLC Unguka Finance, Justin Kagishiro, yavuze ko ikibazo gikomeye ku bantu benshi atari ikoranabuhanga ry’imodoka z’amashanyarazi, ahubwo ari ubushobozi bwo kubona amafaranga yo kuzibona.
Ati: “Ku bakiliya benshi, imbogamizi ikomeye mu kugira imodoka y’amashanyarazi ntabwo ari ikoranabuhanga, ahubwo ni amafaranga yo kuyigura.
Nubwo imodoka y’amashanyarazi ishobora kuba ihendutse ku bijyanye no kuyikoresha, abakiliya baba bagikeneye uburyo bw’inguzanyo buboneye kugira ngo bayigure.”
Yavuze ko ari muri urwo rwego LOLC Unguka Finance yashyizeho uburyo bwo gutanga inguzanyo bufasha abakiliya kugura ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, hagamijwe no guteza imbere ubwikorezi butangiza ibidukikije.
'Tunga’ igizwe na gahunda zitandukanye Gahunda ya Tunga igizwe n’ibice bitatu by’ingenzi ari byo Tunga Iyawe, Tunga Taxi na Tunga Moto, buri kimwe kikaba kigenewe icyiciro runaka cy’abakiliya n’imikoreshereze y’ikinyabiziga.
Tunga Iyawe ni gahunda ifasha umuntu kubona inguzanyo yo kugura imodoka, yaba iy’amashanyarazi cyangwa ikoresha ibikomoka kuri peteroli.
Muri iyi gahunda hashobora kugurwamo imodoka nto, SUV, MPV, amakamyo ndetse na bisi.
LOLC Unguka Finance ishobora gutanga inguzanyo igera kuri 90% by’agaciro k’ikinyabiziga.
Ikigo kivuga ko imodoka nyinshi zitwara abantu zimaze gutangwa muri iyi gahunda zikoresha amashanyarazi.
Ku rundi ruhande, Tunga Taxi igenewe abantu bakora ubucuruzi bwo gutwara abagenzi.
Muri iyi gahunda, imodoka z’amashanyarazi zimaze gutangwa zingana na 98%, bigaragaza ko abakorera muri uru rwego barushaho kwitabira ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Abamotari na bo bagenewe gahunda yihariye LOLC Unguka Finance yashyizeho kandi Tunga Moto, igamije gufasha abamotari ndetse na ba rwiyemezamirimo kubona moto z’amashanyarazi.
Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Spiro, ikigo gikora moto z’amashanyarazi ndetse gitanga n’ibikorwaremezo byo kongera umuriro muri bateri.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri LOLC Unguka Finance, Lahiru Silva, yavuze ko uburyo bwashyizweho bugamije gufasha ibyiciro bitandukanye by’abakiliya, birimo abantu ku giti cyabo, ibigo, abatwara abagenzi ndetse n’abandi ba rwiyemezamirimo.
LOLC Unguka Finance kandi yakuyeho amafaranga y’umufuragiro ku nguzanyo zigenewe ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Abakiliya bashobora kandi gushyira mu nguzanyo bafata amafaranga ajyanye n’ubwishingizi bw’ikinyabiziga.
Silva yavuze ko intego ari ugufasha umukiliya kuva ku kinyabiziga gisanzwe akajya ku gikoresha amashanyarazi bitamugoye.
Moto z’amashanyarazi zishobora kugabanya amafaranga umunyonzi akoresha LOLC Unguka Finance igaragaza ko igiciro cyo gukoresha ikinyabiziga gishobora kugira uruhare rukomeye ku nyungu y’umuntu ugikoresha mu kazi.
Ku bamotari bakora ingendo ndende buri munsi, amafaranga bakoresha kuri lisansi ashobora kuba menshi kandi akagira ingaruka ku mafaranga asigarana nyuma yo kwishyura ibindi bikoresho by’akazi.
Silva yavuze ko ibiciro bya lisansi bishobora guhindagurika, mu gihe moto z’amashanyarazi zishobora gutanga uburyo bwo kugabanya ikiguzi cyo kuzitwara no kuzitaho.
Ati: “Ku mumotari ukora ingendo ndende buri munsi, ibyo bishobora gutuma amafaranga asigarana nyuma yo kwishyura ibyakoreshejwe yiyongera mu buryo bugaragara.”
Muri Tunga Moto, umumotari ntahabwa moto gusa, ahubwo gahunda ihuza inguzanyo itangwa na LOLC Unguka Finance, moto zitangwa na Spiro ndetse n’ibikorwaremezo byo kongera umuriro muri bateri.
Ibi bigamije gutuma umumotari abona moto n’ibindi bikorwa by’ingenzi bimufasha gukomeza kuyikoresha.
Ibinyabiziga by’amashanyarazi bikomeje kwiyongera mu nguzanyo zitangwa LOLC Unguka Finance yatangaje ko ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bimaze kugira 75% by’ibinyabiziga byose itanga inguzanyo yo kugura.
Muri gahunda ya Tunga Taxi, umubare w’ibinyabiziga by’amashanyarazi ugeze kuri 98%.
Silva yavuze ko intego atari ugufasha abantu kugira imodoka zirengera ibidukikije gusa, ahubwo ari no kubafasha kubona ibinyabiziga bishobora kubagirira akamaro mu bikorwa by’ubucuruzi.
Ati: “Intego ntabwo ari ukugira imodoka irengera ibidukikije gusa, ahubwo ni ukugira imodoka ikorohereza mu bijyanye n’ubucuruzi.”
LOLC ikorana n’abacuruzi batandukanye b’ibinyabiziga LOLC Unguka Finance ikorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu bucuruzi bw’imodoka na moto, barimo Spiro, Kason Motors, CEVR, Carin, Dream Cars, Uza, DX Motors, Auto Hub, Auto 24 na Ingabo Fix, ndetse n’abandi bacuruzi n’abatumiza ibinyabiziga mu mahanga.
Aba bafatanyabikorwa batanga ibinyabiziga, ikoranabuhanga ndetse na serivisi zo kubisana no kubitaho nyuma yo kugurwa, mu gihe LOLC Unguka Finance yo itanga inguzanyo.
Ikigo kivuga ko amashami yacyo azifashishwa mu kugeza gahunda za Tunga no hanze ya Kigali, uko abantu bakomeza kumenya ibyiza by’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Kagishiro yavuze ko LOLC Unguka Finance ishaka gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere ubwikorezi bukoresha amashanyarazi, cyane cyane ku bantu bafite amikoro make n’ayaciriritse.
Ati: “Nk’ikigo cy’imari, turi kuzana ibintu bishya mu bijyanye no gushyigikira mu buryo bw’imari ubwikorezi butangiza ibidukikije bubereye abari mu byiciro by’abafite amikoro make n’aciriritse mu gihugu.
Ibintu biri kwihuta cyane, kandi LOLC Unguka Finance iri gufasha abakiliya kugira ngo bajyane n’uwo muvuduko.”
Yanditswe na Dufitimana Emerthe