Abaherwe bakomeye muri Afurika bateraniye i Kigali, baganira ku hazaza h'ubukungu bw'umugabane
Abaherwe bakomeye muri Afurika bateraniye i Kigali, baganira ku hazaza h'ubukungu bw'umugabane
Bamwe mu bantu bakomeye muri Afurika mu rwego rw'ubucuruzi, ubukungu n'imiyoborere bateraniye i Kigali, aho bitabiriye inama igamije kuganira ku iterambere ry'ubukungu bw'umugabane wa Afurika.
Muri abo harimo umuherwe w’Umunya-Nigeria, Aliko Dangote, washinze Dangote Group, ndetse na Mo Ibrahim, washinze Mo Ibrahim Foundation.
Aba bayobozi bitabiriye inama ya gatatu ya African Renaissance Group (ARG) Retreat, yabereye i Kigali muri iyi weekend, ihuza abantu bafite uruhare rukomeye mu bukungu n'imiyoborere ya Afurika.
Abandi bayobozi bitabiriye iyi nama barimo Ngozi Okonjo-Iweala, uyobora Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ry'Ubucuruzi (WTO), Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Fred Swaniker, Acha Leke na Vera Songwe.
Iyi nama yibanze ku kurebera hamwe uburyo Afurika yakomeza guteza imbere ubukungu bwayo, kongera ubucuruzi hagati y'ibihugu biyigize no gushakira ibisubizo imbogamizi zitandukanye umugabane uhura na zo.
Abitabiriye iyi nama baganiriye ku ruhare rw'abikorera, abayobozi ba Leta n'inzego z'ubukungu mu kwihutisha iterambere rirambye rya Afurika.
African Renaissance Retreat yashyizweho nk'urubuga ruhuza abayobozi bakomeye kugira ngo bungurane ibitekerezo ku bibazo byugarije umugabane no kurebera hamwe ibisubizo byafasha mu iterambere ryawo.
Inama nk'iyi iheruka kuba mu 2025, na yo yari yahuje abayobozi bakomeye barimo Perezida Paul Kagame, Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y'Epfo na Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria.
Kuba Kigali yakiriye iyi nama ni amahirwe yo gukomeza kugaragaza uruhare rw'u Rwanda mu kwakira ibiganiro n'ibikorwa bihuriza hamwe abayobozi bafite uruhare mu iterambere rya Afurika.
Yanditswe na Dufitimana Emerthe