U Rwanda rwinjije arenga miliyari 2,2 Frw muri carbone, imishinga 29 iri ku isoko
U Rwanda rwinjije arenga miliyari 2,2 Frw muri carbone, imishinga 29 iri ku isoko
U Rwanda rumaze kwinjiza arenga miliyoni 1,5 z’amadolari, ahwanye n’arenga miliyari 2,2 Frw, binyuze mu isoko rya carbone, mu gihe imishinga 29 ijyanye no kugabanya imyuka ihumanya ikirere imaze kwandikwa mu gihugu.
Aya mafaranga ni igice cy’amafaranga igihugu kimaze kubona muri gahunda zishingiye ku kugabanya imyuka ya karuboni, aho imishinga irengera ibidukikije ishobora kubona carbon credits zikagurishwa ku masoko mpuzamahanga.
Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije, REMA, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 16 Nzeri 2026, aho hasobanuwe uko iri soko rikora, imishinga ishobora kuribyazamo inyungu n’umusanzu rishobora kugira mu ntego u Rwanda rwihaye zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Isoko rya carbone ni iki? Isoko rya carbone ni uburyo bwashyizweho kugira ngo ibikorwa bigabanya imyuka ihumanya ikirere bibashe kugira agaciro k’ubukungu.
Mu buryo bworoshye, umushinga ushobora kugabanya cyangwa gukumira ko umwuka wa CO₂ ujya mu kirere ushobora gupimwa, ukagenzurwa kandi ukemererwa kubona carbon credits.
REMA ivuga ko carbon credit imwe ihagarariye toni imwe ya CO₂ umushinga wabashije gukumira ko ijya mu kirere cyangwa ukagabanya mu myuka yari isanzwe ijya mu kirere.
Izi credits zishobora kugurishwa ku bantu cyangwa ibigo bishaka kugabanya ingano y’imyuka bijyanye n’ibikorwa byabo.
Imishinga 29 imaze kwandikwa mu Rwanda REMA yatangaje ko kugeza ubu imishinga 29 ijyanye n’isoko rya carbone imaze kwandikwa mu Rwanda.
Iyo mishinga iri mu byiciro bitandukanye by’iterambere.
Hari iri ku rwego rwo kwiyandikisha, iri gusuzumwa, iri gukurikiranwa n’ibigo mpuzamahanga bishinzwe kugenzura niba ibyo umushinga wiyemeje kugeraho byaragezweho, ndetse n’igeze ku rwego rwo kugurisha carbon credits.
Imishinga ishobora kujya muri iri soko ikubiyemo ibikorwa bitandukanye bigamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Harimo gutera no kubungabunga amashyamba, kurinda amashyamba gutemwa, gukoresha ingufu zisubira, gucunga imyanda, ubuhinzi burambye ndetse n’ibindi bikorwa bigira uruhare mu kurengera ibidukikije.
Iyo mishinga igomba kandi kuba ihuye n’intego u Rwanda rwashyize muri gahunda yarwo yo gushyira mu bikorwa Amasezerano y’i Paris, izwi nka NDC.
U Rwanda rumaze kubona miliyoni 1,5$ muri iri soko
Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin, yavuze ko u Rwanda rumaze kwakira hafi miliyoni 1,5 z’amadolari avuye muri carbon credits zagurishijwe n’imishinga itandukanye.
Yasobanuye ko igihugu gifite uburyo bwo kwakira igice cy’amafaranga ava muri iri soko, hashingiwe ku mpuzandengo ntoya yashyizweho n’igihugu.
Ni muri urwo rwego amafaranga amaze kwakirwa na Leta arenga miliyari 2,2 Frw.
U Rwanda kandi rumaze gushyiraho amasezerano mpuzamahanga ajyanye n’iri soko.
Muri ayo masezerano harimo ayagiranye na Singapore, aho icyo gihugu cyiyemeje kugura carbon credits zikomoka ku mishinga ikorerwa mu Rwanda.
Umuntu ushaka kujya muri iri soko abanza muri REMA
REMA ni rwo rwego rufite inshingano zo gukurikirana no kugenzura isoko rya carbone mu Rwanda.
Umuntu cyangwa ikigo gifite umushinga ushobora kugabanya imyuka ihumanya ikirere agomba kuwushyikiriza REMA, hakurikijwe uburyo n’amabwiriza yashyizweho.
Munyazikwiye yavuze ko ibisabwa mu gutegura umushinga biboneka ku rubuga rwa REMA, ku buryo uwifuza kujya muri iri soko ashobora kubimenya mbere yo gutanga umushinga we.
Iyo umushinga umaze gutangwa, usuzumwa na REMA ifatanyije na Komite ya Tekinike ihuriweho n’inzego zitandukanye za Leta ndetse n’iz’abikorera.
Abasuzuma bareba niba umushinga wujuje ibisabwa kugira ngo ubashe kujya ku isoko rya carbone.
Ntabwo kuvuga ko wagabanyije imyuka bihagije Kugira ngo carbon credits zemerwe ku isoko, umushinga ntushobora kuvuga gusa ko wagabanyije imyuka runaka.
Hari ibigo mpuzamahanga byemewe kandi bifite International Accreditation bishinzwe kugenzura no kwemeza ibyo umushinga wagaragaje.
Urugero, niba umushinga wavuze ko uzagabanya toni 100 za CO₂ mu myaka runaka, abagenzuzi bareba niba koko izo toni zaragabanyijwe.
Iyo ibyo bigo bimaze kugenzura no kwemeza raporo, ibisubizo bijyanwa muri REMA, na yo ikongera kubisuzuma no kubyemeza mu izina ry’igihugu.
Iyo inzira yose irangiye, carbon credits zemejwe zishobora kujyanwa ku isoko.
Igiciro cya carbon credit gishobora kugera kuri 45$ REMA ivuga ko igiciro cya carbon credit kidahoraho, kuko giterwa n’ubwoko bw’isoko ndetse n’ibindi bintu bigena agaciro k’izo credits.
Munyazikwiye yavuze ko muri iri soko credit imwe ishobora kugura hagati ya 14$ na 45$, bitewe n’uko isoko rihagaze ndetse n’ubwoko bw’isoko umushinga urimo.
Hari isoko rizwi nka Voluntary Carbon Market, aho abantu cyangwa ibigo bigura carbon credits ku bushake.
Hari kandi Regulated Carbon Market, rishingiye ku mabwiriza n’intego igihugu cyiyemeje kugeraho mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Gutera ibiti bishobora kuvamo carbon credits Minisitiri w’Ibidukikije, Bernadette Arakwiye, yavuze ko isoko rya carbone rishobora guha Abanyarwanda amahirwe yo kubona amafaranga binyuze mu bikorwa bisanzwe bigamije kurengera ibidukikije.
Yatanze urugero rwo gutera ibiti, avuga ko abantu ku giti cyabo cyangwa abaturage bashobora gutegura imishinga, bagapima ingano y’imyuka igikorwa cyabo cyagabanyije, hanyuma bakabona carbon credits bashobora kugurisha.
Ibi bishimangira ko ibikorwa byo kurengera ibidukikije bishobora no kugira uruhare mu gushaka amafaranga yunganira ibikorwa by’ababikora, igihe byujuje ibisabwa kugira ngo byemerwe muri iri soko.
U Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka 38% bitarenze 2030 Isoko rya carbone riri mu ngamba u Rwanda rukoresha mu kugera ku ntego zo kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Igihugu cyihaye intego yo kugabanya iyoherezwa ry’imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% bitarenze mu 2030.
Muri iyi gahunda, biteganyijwe ko toni miliyoni 3,5 za carbone zizagabanywa binyuze mu mishinga n’ingamba z’imbere mu gihugu.
Izindi toni miliyoni 4,5 biteganyijwe ko zizagabanywa binyuze mu nkunga n’imishinga mpuzamahanga.
Kigali izakira inama yiga ku isoko rya carbone muri Afurika Kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Ukwakira 2026, Kigali izakira Carbon Markets Africa Summit, inama izahuza abafite imishinga ijyanye no kugabanya imyuka, abashoramari ndetse n’abaguzi ba carbon credits.
Muri iyi nama hazamurikwa imishinga itandukanye yo muri Afurika ijyanye no kubungabunga ibidukikije, ubuhinzi burambye, kurinda ubutaka, kugabanya imyuka ihumanya, gukoresha imyanda ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mazi.
Hazabaho kandi ibikorwa byo guhuza abategura imishinga n’abashoramari cyangwa abaguzi ba carbon credits, mu rwego rwo gufasha iyi mishinga kubona amasoko n’ishoramari.
Ku Rwanda, iri soko riracyari igice cy’ingamba zo guhuza ibikorwa byo kurengera ibidukikije n’amahirwe y’ubukungu, mu gihe igihugu gikomeje gushyira mu bikorwa gahunda zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kugera ku ntego zacyo za 2030.
Yanditswe na Dufitimana Emerthe