Inganda n’ubucukuzi byihutishije izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda
Inganda n’ubucukuzi byihutishije izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda (GDP) wazamutseho 9.4% mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu 2025, nk’uko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ibigaragaza. Iri zamuka ryagaragaye cyane mu bikorwa by’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ubucuruzi.
Mu mibare ya NISR, GDP y’u Rwanda ku biciro biri ku isoko yageze kuri miliyari 7,174 Frw, ivuye kuri miliyari 5,799 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2025. Ibi bingana n’izamuka rya 23.7% mu gaciro k’umusaruro, mu gihe ubwiyongere nyakuri bw’ubukungu, bukuweho ingaruka z’imihindagurikire y’ibiciro hifashishijwe ibiciro bihoraho byo mu 2024, bwabazwe kuri 9.4%.
Inganda ni zo zagize izamuka rikomeye, aho umusaruro w’uru rwego wiyongereyeho 18%. Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa byo gucukura byazamutseho 26%, ubwubatsi bwiyongeraho 24%, naho inganda zitunganya umusaruro zikura ku kigero cya 10%.
Muri izo nganda, gukora ibyuma, imashini n’ibikoresho byiyongereyeho 51%, ibicuruzwa bidashonga bizamuka 22%, imyenda n’ibikomoka ku ruhu 13%, mu gihe gutunganya ibiribwa byazamutseho 2%.
Urwego rwa serivisi rwazamutseho 7%, aho ikoranabuhanga mu itumanaho n’amakuru ryazamutse ku kigero cya 29%. Serivisi z’ubuyobozi n’izunganira ibikorwa by’ubucuruzi zazamutseho 9%, gutwara abantu n’ibintu 7%, serivisi z’imari 4%, naho amahoteli n’amaresitora bizamuka 5%. Mu buhinzi, umusaruro wazamutseho 4%, ubworozi 6%, amashyamba 6%, ibihingwa by’ibiribwa 5%, mu gihe uburobyi bwazamutseho 66%.
Iri zamuka rya 9.4% rije rikurikira irya 10% ryagaragaye mu gihembwe cya mbere cya 2026. Muri icyo gihembwe, serivisi zari zifite uruhare rwa 52% muri GDP, inganda zikagira 24%, naho ubuhinzi bukagira 19%. Ugereranyije, ubukungu bw’u Rwanda bwari bwazamutseho 7.8% mu gihembwe cya kabiri cya 2025, bityo imibare mishya ikagaragaza ko umuvuduko w’ubukungu wakomeje kwiyongera.
By Daniel NIYONKURU