Fitch Ratings yongeye kwemeza u Rwanda ku gipimo cya B+ ku bushobozi bwo kwishyura imyenda
Fitch Ratings yongeye kwemeza u Rwanda ku gipimo cya B+ ku bushobozi bwo kwishyura imyenda
Ikigo mpuzamahanga Fitch Ratings cyongeye gushyira u Rwanda ku gipimo cya “B+” mu bushobozi bwo kwishyura imyenda y’igihe kirekire, icyemezo kigaragaza ko iki kigo kigifitiye icyizere imicungire y’ubukungu n’imari ya Leta y’u Rwanda.
Fitch Ratings yavuze ko kugumisha u Rwanda kuri iki gipimo bishingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo imiyoborere y’igihugu, ubushobozi bwo gukomeza kugira izamuka ry’ubukungu riri hejuru ndetse n’imiterere y’umwenda wa Leta.
Iki kigo cyagaragaje ko igice kinini cy’umwenda w’u Rwanda kigizwe n’inguzanyo zitangwa ku nyungu nto kandi zigomba kwishyurwa mu gihe kirekire.
Ibi bifasha igihugu kudashyirwaho igitutu gikomeye n’imyenda mu gihe gito.
Ubukungu buteganyijwe kuzamuka ku 7,8% Fitch Ratings iteganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kwaguka ku muvuduko uri hejuru, aho biteganyijwe ko mu mwaka wa 2026 buzazamuka ku kigero cya 7,8%.
Iri zamuka riteganyijwe guterwa ahanini n’umusaruro ukomeje kugaragara mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, serivisi ndetse n’ishoramari mu bikorwa remezo.
Mu bikorwa remezo Fitch yagarutseho harimo
Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya, kiri mu mishinga minini y’ishoramari iteganyijwe kugira uruhare mu kongera ibikorwa by’ubucuruzi, ubwikorezi n’ishoramari.
Inkunga n’inguzanyo z’abafatanyabikorwa Fitch kandi yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kungukira ku nkunga z’amafaranga n’ubufasha mu bya tekiniki ruhabwa n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Ubu bufasha, hamwe n’amahirwe u Rwanda rufite yo kubona inguzanyo zoroheje, ni bimwe mu byitezweho gufasha igihugu gukomeza guhangana n’ibibazo by’imari no kugabanya igitutu giterwa n’umwenda.
Raporo ya Fitch igaragaza kandi ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kongera ubushobozi bw’imari ya Leta.
Ibi birimo amavugurura agamije kongera amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta, kunoza imikoreshereze y’umutungo wa Leta no gukomeza gucunga umwenda mu buryo bwitondewe.
Umwenda wa Leta uteganyijwe kugabanuka Fitch Ratings ivuga ko umwenda wa Leta y’u Rwanda ushobora gukomeza kugabanuka mu gihe kiri imbere, bitewe ahanini n’uko ubukungu buteganyijwe gukomeza kuzamuka ku kigero kiri hejuru.
Iki kigo kandi gishingira kuri iki cyizere ku kuba u Rwanda rugifite ubushobozi bwo kubona inguzanyo zoroheje, bigafasha mu gutera inkunga ibikorwa by’iterambere bitabanje gushyira igitutu gikomeye ku mutungo wa Leta.
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushora amafaranga menshi mu mishinga minini y’iterambere, cyane cyane ibikorwa remezo.
Fitch ivuga ko izamuka ry’ubukungu, hamwe n’uburyo igihugu gishobora kubona inguzanyo zoroheje, bishobora gufasha kugabanya igitutu cy’umwenda mu gihe kiri imbere.
Kugumisha u Rwanda ku gipimo cya B+ kandi bigaragaza intambwe iki gihugu gikomeje gutera mu gushimangira ishingiro ry’ubukungu, mu gihe gikomeza gushyira imbere izamuka rirambye, ishoramari, ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo ndetse no kubungabunga imari ya Leta.
Guverinoma y’u Rwanda na yo yagaragaje ko izakomeza gushyira imbere imiyoborere myiza y’ubukungu no gufata ibyemezo bya politiki y’ubukungu mu buryo bwitondewe
Yanditswe na Dufitimana Emerthe