Umuceri wiyongereyeho 10%, ibirayi n’ibitoki birazamuka: uko umusaruro w’u Rwanda uhagaze mu gihembwe B cya 2026

Sep 24, 2026 - 03:48
 0
Umuceri wiyongereyeho 10%, ibirayi n’ibitoki birazamuka: uko umusaruro w’u Rwanda uhagaze mu gihembwe B cya 2026

Umuceri wiyongereyeho 10%, ibirayi n’ibitoki birazamuka: uko umusaruro w’u Rwanda uhagaze mu gihembwe B cya 2026

Sep 24, 2026 - 03:48

Umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi mu Rwanda wakomeje kwiyongera mu gihembwe cy’ihinga B cya 2026, aho umuceri, ibirayi, ibitoki, ibigori n’ibishyimbo byose byabonye izamuka ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2025.

Raporo y’Ubushakashatsi ku Musaruro w’Ubuhinzi (Seasonal Agricultural Survey – SAS) yasohowe n’Ikigo   cy’Igihugu   cy’Ibarurishamibare (NISR) ku wa 22 Nzeri 2026, igaragaza   ko ubuhinzi bukomeje kugira uruhare   rukomeye mu bukungu n’imibereho   y’Abanyarwanda.

 Muri icyo   gihembwe, hegitari   miliyoni 1,41, zingana hafi na 59% by’ubuso bwose bw’u Rwanda, zakoreshejwe   mu bikorwa by’ubuhinzi.

Muri zo, hegitari   miliyoni 1,02 zahinzweho imyaka yerera   mu gihembwe, mu gihe   izindi hegitari   ibihumbi 526 zahinzweho   imyaka imara igihe kirekire. 

Umuceri ni wo wagaragaje izamuka rikomeye

Mu bihingwa by’ingenzi byakoreweho ubushakashatsi, umuceri ni umwe mu wagaragaje izamuka rikomeye.

 Umusaruro w’umuceri uhingwa mu bishanga wageze kuri toni 80.325, uvuye kuri toni 72.976 zari zabonetse mu gihembwe B cya 2025.

Ibi bivuze ko umusaruro w’umuceri wiyongereyeho 10,1% mu mwaka umwe.

 Raporo igaragaza ko umusaruro mpuzandengo w’umuceri wageze kuri toni 4,6 kuri hegitari, mu gihe ubuso wahinzweho bwari hegitari 17.534.

Uturere twagaragayemo umusaruro mwinshi w’umuceri ni Gisagara, Nyagatare, Gatsibo, Bugesera na Rusizi.

 Ibitoki na byo byazamutseho 5,6%

 Ibitoki bikomeje kuba mu bihingwa bifite uruhare runini mu musaruro w’ubuhinzi bw’u Rwanda.

NISR igaragaza ko umusaruro wabyo wageze kuri toni 1.231.202 mu gihembwe B cya 2026, uvuye kuri toni 1.166.247 mu gihembwe nk’iki cya 2025. Ni izamuka rya 5,6%. 

Ubuso bwari buhinzeho ibitoki bwageze kuri hegitari 250.772, mu gihe umusaruro mpuzandengo wari toni 12,4 kuri hegitari. 

Intara y’Iburasirazuba ni yo yagaragayemo umusaruro mwinshi w’ibitoki, cyane cyane mu turere twa Gatsibo, Ngoma na Kirehe, mu gihe Muhanga na yo iri mu turere twagize uruhare rukomeye muri uwo musaruro.

Ibirayi byazamutseho 5,7%

 

Umusaruro w’ibirayi na wo wakomeje kwiyongera.

 Mu gihembwe B cya 2026, u Rwanda rwabonye toni 331.963 z’ibirayi, ugereranyije na toni 314.093 zari zabonetse mu gihembwe nk’iki cya 2025.

 Ibi bihwanye n’izamuka rya 5,7%.

Ubuso bwateweho ibirayi na bwo bwiyongereyeho 5,4%, bugera kuri hegitari 48.424. 

Umusaruro mwinshi w’ibirayi wabonetse mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze na Burera, aho ubu buhinzi bukunze gukorwa ku bwinshi. 

Ibigori byiyongereyeho 4% Umusaruro w’ibigori wageze kuri toni 122.370, uvuye kuri toni 117.711 mu gihembwe B cya 2025.

 Ni ukuvuga ko wazamutseho 4%.

 NISR ivuga kandi ko ubuso bwateweho ibigori bwageze kuri hegitari 94.823, bukaba bwarazamutseho 2% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Umusaruro mwinshi w’ibigori wabonetse mu Ntara y’Iburasirazuba, cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Bugesera.

 Ibishyimbo byiyongereyeho 1,3% nubwo ubuso bwabyo bwagabanutse Umusaruro w’ibishyimbo wageze kuri toni 243.775, ugereranyije na toni 240.721 zasaruwe mu gihembwe B cya 2025.

 Ni izamuka rya 1,3%.

 Icyakora, ubuso bwateweho ibishyimbo bwaragabanutseho 0,4%, buva ku gipimo cyariho mu mwaka wabanje bugera kuri hegitari 333.735.

Umusaruro mpuzandengo wari hafi ibilo 700 kuri hegitari. 

Uturere twagaragayemo umusaruro mwinshi w’ibishyimbo ni Nyagatare, Kirehe, Bugesera, Ngoma na Gatsibo.

 Ifumbire n’ubuhinzi bwuhirwa bikomeje kwitabwaho Raporo ya NISR igaragaza ko ikoreshwa ry’ifumbire rikomeje kuba ingenzi mu kuzamura umusaruro.

Muri iki gihembwe, 81,3% by’abahinzi bakoresheje ifumbire y’imborera.

Ifumbire mvaruganda yo yakoreshejwe na 57,5% by’abahinzi. 

Mu bwoko bw’ifumbire mvaruganda bwakoreshejwe cyane harimo DAP, UREA na NPK, ku kigero cya 40%, 35,5% na 20,3%. 

Kuhira imyaka na byo byakomeje kugira uruhare mu buhinzi.

Abahinzi 13,1% ni bo bakoresheje uburyo bwo kuhira imyaka muri iki gihembwe.

 Muri abo, 56,9% bakoresheje uburyo bugezweho bwo kuhira.

 Amazi yo mu biyaga no mu migezi ni yo yakoreshejwe cyane, angana na 42,4%, akurikirwa n’amazi yo munsi y’ubutaka angana na 30,3%.

NISR ivuga ko kuhira imyaka ari imwe mu nzira zafasha abahinzi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kongera umusaruro. 

Umusaruro urazamuka, ariko ubuhinzi buracyafite imbogamizi

 Imibare ya NISR igaragaza ko umusaruro w’ibihingwa byinshi by’ingenzi wakomeje kwiyongera mu gihembwe B cya 2026.

 Umuceri wazamutseho 10,1%, ibirayi 5,7%, ibitoki 5,6%, ibigori 4%, mu gihe ibishyimbo byazamutseho 1,3%.

 Iyi mibare kandi igaragaza ko kuzamura umusaruro bitagendera gusa ku kongera ubuso buhingwa, kuko hari ibihingwa byatanze umusaruro mwinshi nubwo ubuso bwabyo butiyongereye.

Kongera ikoreshwa ry’ifumbire, guteza imbere kuhira imyaka no gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi biri mu byafasha u Rwanda gukomeza kongera umusaruro no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

 Ku bahinzi n’abaguzi, ikibazo gikomeye kizakomeza kuba ukumenya niba izamuka ry’umusaruro rizagera ku isoko ku buryo buhagije kandi rigafasha kuzamura imibereho y’abahinzi no gutuma ibiciro by’ibiribwa birushaho kugenda neza.

Yanditswe na Dufitimana Emerthe