Imibare mishya igaragaje ibyo Abanyarwanda barya cyane n’impinduka mu mirire yabo
Imibare mishya igaragaje ibyo Abanyarwanda barya cyane n’impinduka mu mirire yabo
Ku meza y’imiryango myinshi mu Rwanda usanga ibirayi, ibijumba, imyumbati, ibitoki, ibishyimbo, ibigori n’imboga ari bimwe mu biribwa by’ingenzi bigize amafunguro ya buri munsi. Imibare mishya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko ibiribwa bikomoka ku buhinzi bikomeje kugira uruhare runini mu mirire y’Abanyarwanda.
Raporo ya NISR yiswe Rwanda Food Balance Sheets 2025, yashyizwe hanze muri Nzeri 2026, igaragaza uko ibiribwa biboneka mu Rwanda, uko bikoreshwa ndetse n’ingano y’intungamubiri Abanyarwanda babona binyuze mu mafunguro yabo.
Muri rusange, raporo igaragaza ko mu 2025 Umunyarwanda yabonaga impuzandengo ya kilocalories 2.366,7 ku munsi, zivuye kuri 2.328,9 mu 2024.
Izi mbaraga ni zo umubiri ukoresha kugira ngo ubashe gukora no gukomeza imirimo itandukanye yawo. Ibiribwa bikomoka ku bihingwa ni byo byiganje Raporo igaragaza ko hafi 98,1% by’ingufu Abanyarwanda babona mu mafunguro yabo bituruka ku biribwa bikomoka ku buhinzi.
Mu biribwa bikunze kugaragara ku meza y’Abanyarwanda harimo ibirayi, ibijumba, imyumbati, ibitoki, umuceri, ibigori n’ibishyimbo.
Mu byiciro by’ibiribwa bikomoka ku bihingwa, ibinyabijumba ni byo biza ku isonga mu byo Abanyarwanda babona cyane, aho umuntu umwe abarirwa 256,5 kg ku mwaka.
Imbuto na zo zigaragara ku rugero rufatika, aho umuntu umwe abarirwa 99,8 kg ku mwaka, mu gihe ibinyampeke bigera kuri 90,4 kg ku mwaka ku muntu.
Mu binyabijumba, ibijumba, imyumbati n’ibirayi ni byo bikomeje kugira uruhare runini.
Ku mbuto, imineke ni imwe mu zigaragara cyane ugereranyije n’izindi mbuto. Ku bijyanye n’ibinyampeke, ibigori, umuceri, amasaka n’ingano ndetse n’ibibikomokaho ni byo byiganje.
Ibi bisobanura ko mu ngo nyinshi, ifunguro rya saa sita cyangwa irya nimugoroba rishobora kuba rigizwe n’ibiribwa bitanga ingufu nka kawunga, ibirayi, ibijumba, imyumbati cyangwa ibitoki, bigaherekezwa n’ibishyimbo, imboga n’ibindi biribwa.
Ibinyampeke n’ibinyabijumba bitanga ingufu nyinshi Imibare ya NISR igaragaza ko ibinyampeke n’ibinyabijumba ari byo byatanze ingufu nyinshi mu mafunguro y’Abanyarwanda mu 2025.
Ibinyampeke byatanze impuzandengo ya kilocalories 732,9 ku muntu ku munsi, mu gihe ibinyabijumba byatanze kilocalories 644,1.
Ibi bigaragaza uburyo ibiribwa bisanzwe bihingwa mu Rwanda bikomeje kugira uruhare runini mu gutanga ingufu umubiri ukenera.
Inyama, amata n’amafi bikiri bike
Nubwo ubworozi ari kimwe mu bikorwa bikomeye mu bice bitandukanye by’u Rwanda, cyane cyane mu cyaro, raporo igaragaza ko ibiribwa bikomoka ku matungo bikiri ku rugero ruto ugereranyije n’ibikomoka ku bihingwa.
Mu 2025, amata n’ibiyakomokaho ni byo byari ku isonga mu biribwa bikomoka ku matungo,
aho Umunyarwanda umwe abarirwaga 11,3 kg ku mwaka. Ibi bingana na 66% by’ibiribwa byose bikomoka ku matungo. Inyama zari ku rugero rwa 2,6 kg ku muntu ku mwaka, mu gihe amafi n’ibindi bikomoka mu mazi byari 2,2 kg ku muntu ku mwaka.
Ibi bifite aho bihuriye n’intungamubiri ziboneka mu mafunguro, kuko ibiribwa bikomoka ku matungo ari isoko ya proteine ndetse n’intungamubiri nka vitamin B12 na vitamin D.
Proteine ziyongereye ariko ibyinshi bikomoka ku bihingwa Raporo igaragaza ko ingano ya proteine Umunyarwanda yabonaga ku munsi yazamutse mu 2025.
Umuntu umwe yabonaga impuzandengo ya garama 59,8 za proteine ku munsi, ziyongereyeho 1,2% ugereranyije n’umwaka wa 2024.
Ariko kandi, 94,2% bya proteine zinjiraga mu mubiri w’Abanyarwanda byakomokaga ku biribwa bikomoka ku bihingwa.
Ibinyampeke byatanze garama 19,8 za proteine ku muntu ku munsi, mu gihe ibishyimbo n’ibindi bihingwa byatanze garama 17,8.
Ibi bigaragaza uruhare rukomeye rw’ibishyimbo n’ibindi bihingwa mu mirire y’Abanyarwanda, kuko ari ibiribwa biboneka kandi bikoreshwa cyane mu ngo nyinshi.
Umusaruro w’imbere mu gihugu uriyongera NISR igaragaza kandi ko u Rwanda rukomeje kongera ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa. Igipimo cy’ibiribwa biva imbere mu gihugu cyazamutse kigera kuri 79,7% mu 2025, kivuye kuri 79,4% mu 2024.
Nubwo bimeze bityo, igihugu kiracyakeneye ibiribwa biva hanze.
Raporo igaragaza ko 56,1% by’ibiribwa bikomoka ku buhinzi n’ibikomoka ku matungo byagaragaye ko bifite aho bihurira n’ibitumizwa mu mahanga. Ku rundi ruhande, hari intambwe yagaragaye mu kugabanya ibiribwa bitakara.
Igipimo cya Food Loss Index cyaragabanutse, igihombo cy’ibiribwa kigera kuri 4,27%, kivuye kuri 5% mu 2017.
Abafite imirire idahagije bagabanutse Imibare mishya igaragaza kandi ko umubare w’Abanyarwanda bafite imirire idahagije wagabanutse mu myaka ishize.
Mu 2025, ingano fatizo y’ingufu umubiri ukenera ku munsi mu Rwanda yabarirwaga kuri kilocalories 1.814 ku muntu ku munsi.
Hashingiwe kuri iki gipimo, hafi 29,9% by’abaturage b’u Rwanda, bangana na miliyoni 4,1, bari bafite ikibazo cyo kutabona amafunguro ahagije abaha ingufu zikenewe.
Icyakora, iyi mibare iracyari hasi ugereranyije n’iyariho mu 2019, ubwo abafite imirire idahagije bari 40,2%. Umubare wabo na wo wavuye kuri miliyoni 5 mu 2019 ugera kuri miliyoni 4,1 mu 2025.
Raporo igaragaza ko kugira ngo umuntu agere ku rugero rwa kilocalories 1.814 ku munsi, urugero rw’ibiribwa rwatanzwe nk’icyitegererezo ari garama 300 z’umuceri mubisi, garama 150 z’ibishyimbo, ibiyiko bibiri by’amavuta bingana na garama 25, ndetse na garama 300 z’imboga.
Umuryango uracyakeneye ubushobozi bwo kubona ibiribwa
Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange, EICV7, bwagaragaje ko kugira ngo umuntu abashe kugira imbaraga zo gukora, akenera kubona hafi kilocalories 2.400 ku munsi.
NISR kandi igaragaza ko kugira ngo Umunyarwanda umwe abashe kubona ibiribwa n’ibindi by’ibanze bikenerwa mu mibereho ya buri munsi, hakenerwa nibura 560.127 Frw ku mwaka.
Iyi mibare itanga ishusho y’uko imirire y’Abanyarwanda ihagaze, aho ibiribwa bikomoka ku buhinzi bikomeje kuba isoko nyamukuru y’ingufu na proteine.
Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kugabanya imirire idahagije no kongera umusaruro w’ibiribwa by’imbere mu gihugu, imibare iracyagaragaza ko hakenewe gukomeza kongera ubushobozi bwo kubona amafunguro ahagije kandi arimo intungamubiri zitandukanye.
By’umwihariko, uruhare ruto rw’ibiribwa bikomoka ku matungo ugereranyije n’ibikomoka ku bihingwa rugaragaza ko hakiri umwanya wo guteza imbere imirire iboneye, aho umuryango ushobora kubona ingufu zihagije ariko ukabona n’intungamubiri zitandukanye zikenewe kugira ngo ubuzima bugende neza.
Yanditswe na Dufitimana Emerthe