Imishinga minini yahawe miliyari nyinshi mu ngengo y’imari, irimo imihanda, bisi z’amashanyarazi n’ibitaro
Imishinga minini yahawe miliyari nyinshi mu ngengo y’imari, irimo imihanda, bisi z’amashanyarazi n’ibitaro
Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026/27, Leta y’u Rwanda yateganyije amafaranga menshi azashyirwa mu mishinga y’ibikorwaremezo n’iterambere, harimo kubaka no kuvugurura imihanda, guteza imbere ubwikorezi rusange, kongera bisi zikoresha amashanyarazi, kuvugurura ibitaro no gutunganya imyanda mu Mujyi wa Kigali.
Muri iyi mishinga harimo iyahawe amafaranga arenga miliyari 20 Frw, ndetse n’indi iri hagati ya miliyari 12 na 15 Frw.
Intego ni ugukomeza guteza imbere ibikorwa remezo no kunoza serivisi zihabwa abaturage.
Umushinga w’amacumbi y’abaturage Ikigo cy’Igihugu gishinzwe
Imyubakire (RHA) ni cyo gifite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’amacumbi, mu gihe Ikigo cy’Ubwiteganyirize n’Ubwizigame (RSSB) ari cyo kizawutera inkunga mu bijyanye n’amafaranga.
Umujyi wa Kigali uzagira uruhare mu gukorana n’abaturage bazagirwaho ingaruka n’umushinga, kubishyurira ubukode bw’agateganyo mu gihe bimuwe ndetse no kugena abazahabwa ayo macumbi.
Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) ni yo izagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubwubatsi.
Miliyari 22,26 Frw zo kuvugurura umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka
Undi mushinga wahawe ingengo y’imari nini ni uwo gusana no kuvugurura umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka, ufite uburebure bwa kilometero 10.
Uyu mushinga wateganyirijwe miliyari 22,26 Frw.
Imirimo iteganyijwe kuva ku kigero cya 5% ikagera kuri 15%.
Muri gahunda yawo harimo kwishyura ingurane ku baturage cyangwa imitungo bizagirwaho ingaruka n’umushinga, kwimura imiyoboro n’ibindi bikorwaremezo biri mu nzira y’umuhanda, ndetse no kugeza ibikoresho n’abakozi ahazakorera imirimo.
Uyu mushinga uzahuzwa n’inzego zirimo RTDA, Umujyi wa Kigali, MININFRA na MINECOFIN.
Hateganyijwe aho abagenzi 250 bazajya bategera bisi hakoreshejwe ikoranabuhanga Ubwikorezi rusange na bwo buri mu nzego zahawe amafaranga menshi.
Miliyari 21,45 Frw zagenewe gushyiraho aho abagenzi bategera imodoka 250 h’ikoranabuhanga, hazwi nka smart bus shelters.
Aha hateganyijwe gushyirwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga bizajya byerekana igihe bisi ziteganyijwe kugereraho, amatara, intebe zo kwicaraho ndetse n’ibikorwaremezo byorohereza abantu bafite ubumuga.
Gahunda y’umushinga igaragaza ko uzatangirira ku kigero cya 10% mu gihembwe cya mbere, ukagera kuri 40% mu cya kabiri, ukaguma kuri 40% mu cya gatatu, ku buryo mu gihembwe cya kane aho abagenzi 250 bategera bisi hazaba hamaze gushyirwaho.
Bisi 84 z’amashanyarazi zigiye kongera ubwikorezi rusange Andi miliyari 21 Frw azashyirwa mu kubona bisi nshya 84 zikoresha amashanyarazi.
Muri izi bisi, 50 zizaboneka binyuze mu mushinga wa RUMI w’Umujyi wa Kigali, mu gihe izindi 34 zizaboneka binyuze mu mushinga wa KUTI wa RTDA.
Aya mafaranga azanakoreshwa mu bikorwa remezo bijyanye no guhagarika no gusharija izo bisi.
Inyandiko y’umushinga inateganya gukomeza ibikorwa byo kurangiza ibisabwa mu mategeko n’imikoreshereze y’amafaranga ku mushinga mugari wo kubona bisi 300 zikoresha amashanyarazi.
Harateganyijwe kandi kwemeza igihe icyiciro cya mbere cya bisi 100 muri uwo mushinga kizatangirira kugezwa mu Rwanda.
Ibi biri muri gahunda yo gukomeza guteza imbere ubwikorezi rusange bukoresha ingufu zisimbura izikomoka kuri peteroli, ndetse no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri bigiye kuvugururwa Kuvugurura Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri na byo biri mu mishinga yahawe ingengo y’imari nini.
Uyu mushinga wateganyirijwe miliyari 12,5 Frw. Imirimo izatangira ku kigero cya zeru, ikazagera kuri 20% mu gihembwe cya kabiri, 25% mu cya gatatu, mu gihe intego y’umwaka w’ingengo y’imari ari ukugera kuri 30%.
MININFRA na RHA ni bo bazashaka rwiyemezamirimo uzakora imirimo ndetse n’uzayigenzura, banakurikiranire hafi ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga.
RBC n’Akarere ka Musanze na byo bifite inshingano zijyanye n’imari, igenzura n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa biteganyijwe.
Miliyari 12,03 Frw zo gutunganya imyanda i Nduba Mu mishinga y’ibikorwaremezo harimo n’uwo gutunganya imyanda yo mu Mujyi wa Kigali i Nduba.
Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyagenewe miliyari 12,03 Frw.
Uyu mushinga wari ugeze ku kigero cya 45% kandi gahunda y’umwaka w’ingengo y’imari iteganya ko uzagera ku 100%, bityo ibikorwa biteganyijwe muri iki cyiciro bikuzura.
WASAC ni yo ishinzwe imirimo y’ubwubatsi no kuyigenzura, mu gihe Umujyi wa Kigali ufasha mu kubona ubutaka bukenewe ndetse no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga.
Uyu mushinga ugamije kunoza uburyo imyanda yo mu Mujyi wa Kigali icungwa kandi igatunganywa. Imihanda ya Masaka–Kabukuba–Riziyeri na Kabukuba–Nyamata/Gahembe–Kindama Undi mushinga wahawe ingengo y’imari ingana na miliyari 12 Frw ni uwo kuvugurura imihanda ya Masaka–Kabukuba–Riziyeri ndetse na Kabukuba–Nyamata/Gahembe–Kindama.
Imirimo yari igeze ku kigero cya 5%, kandi gahunda y’umwaka w’ingengo y’imari iteganya ko izagera kuri 20% mu gihembwe cya mbere, 30% mu cya kabiri, 45% mu cya gatatu na 60% mu gihembwe cya kane.
Muri uyu mushinga harimo kwishyura ingurane ku bantu n’imitungo bizagirwaho ingaruka, gukora imirimo y’ubwubatsi ndetse no kuzuza ibisabwa bitandukanye kugira ngo amafaranga y’umushinga aboneke kandi imirimo ikomeze.
Imishinga igaragaza ishoramari mu bikorwa remezo Iyi mishinga igaragaza ko igice kinini cy’ingengo y’imari cyerekejwe mu bikorwa remezo bifite uruhare mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage.
Harimo imihanda yorohereza ingendo n’ubucuruzi, ubwikorezi rusange bugezweho, bisi zikoresha amashanyarazi, ibitaro, amacumbi ndetse n’imicungire y’imyanda.
Uko imishinga izagenda ishyirwa mu bikorwa, izakurikiranwa n’inzego zitandukanye bitewe n’inshingano zahawe buri rwego, mu rwego rwo kugenzura ikoreshwa ry’amafaranga no kureba ko ibikorwa biteganyijwe bigerwaho.
Yanditswe: Dufitimana Emerthe