Inama y’Abaminisitiri yemeje impinduka mu biciro by’amashanyarazi
Inama y’Abaminisitiri yemeje impinduka mu biciro by’amashanyarazi
Ibiciro by’amashanyarazi bigiye kuvugururwa: Inama y’Abaminisitiri yashimangiye intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu gukwirakwiza umuriro
Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yateraniye kuri Village Urugwiro ku wa 15 Nzeri 2025, yemeza ko hagiye gukorwa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi, nyuma y’imyaka isaga itanu bidahinduka.
Iri tangazo ryemeza ko u Rwanda rumaze kugera ku ntambwe ikomeye mu gukwirakwiza amashanyarazi ku baturage. Ingo zifite umuriro w’amashanyarazi muri 2025 zigeze kuri 85%, mu gihe muri 2000 zari munsi ya 2%. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) nacyo cyagaragaje ko muri Gashyantare 2025, abaturage 82.2% bari bafite amashanyarazi; muri bo 57.4% bakoresha ayo ku muyoboro mugari, naho 24.8% bakoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba n’indi soko.
Amabwiriza mashya azasimbura ibiciro byashyizweho kuva muri Mutarama 2020. Icyo gihe, ibiciro byashyizweho na RURA byagaragazaga ko:
Ingo zifashisha amashanyarazi make cyane (KWh 15 ku kwezi cyangwa munsi yayo) zishyuraga 89 Frw kuri kWh.
Abakoresha hagati ya KWh 15–50 bishyuraga 212 Frw kuri kWh.
Abarenza KWh 50 bishyuraga 249 Frw kuri kWh.
Amazu atari ayo guturamo yishyuraga 227 Frw kuri kWh ku bakoresha munsi ya KWh 100, naho abakoresha hejuru yayo bakishyura 255 Frw kuri kWh.
Ibigo by’ubuvuzi byishyuraga 186 Frw kuri kWh.
Inganda ntoya zishyuraga 134 Frw kuri kWh, iziciriritse 103 Frw, naho inganda nini zikoresha amashanyarazi menshi cyane zishyuraga 94 Frw kuri kWh.
Iri vugururwa ry’ibiciro rigamije guhuza uburyo amashanyarazi acuruzwa n’icyerekezo igihugu gifite cyo kwihaza mu ngufu no kongera umusaruro, ariko kandi rikita no ku buryo abaturage n’inganda batabihomberamo.