Yatangiye n’ibihumbi 500 Frw, ubu ubudozi bwe bw’ubudodo bumaze kugira agaciro ka miliyoni 15 Frw

Sep 5, 2026 - 09:13
 0
Yatangiye n’ibihumbi 500 Frw, ubu ubudozi bwe bw’ubudodo bumaze kugira agaciro ka miliyoni 15 Frw

Yatangiye n’ibihumbi 500 Frw, ubu ubudozi bwe bw’ubudodo bumaze kugira agaciro ka miliyoni 15 Frw

Sep 5, 2026 - 09:13

ubudozi nk’umwuga ushobora gutanga ejo hazaza heza si ibintu buri wese yahoraga yemera. Nyamara Kwizera Ganza Josée Eliane, umukobwa w’imyaka 29, yahinduye icyo bamwe babonaga nk’umwuga wo gushaka amaramuko gusa, awugira umushinga w’ubucuruzi umaze kumugeza ku gaciro ka miliyoni 15 Frw.

Uyu mukobwa utuye mu Karere ka Kicukiro yatangiye urugendo rwo kuboha imyenda mu budodo mu gihe Isi yari ihanganye n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Igihe abantu benshi bari bamaze igihe kinini mu ngo zabo, we yabonye umwanya wo gutekereza ku cyamufasha kwihangira umurimo no kubaka ejo hazaza he.

 Kwizera, warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi, yavuze ko atifuzaga gukomeza gutegereza akazi kajyanye n’ibyo yize.

Yahisemo kureba ubushobozi n’impano yari afite, ahitamo kubyaza umusaruro urukundo yari asanzwe afitiye imideli n’imyambaro.

 Igitekerezo cye cyaturutse no ku buzima bwe bwo mu bwana, aho yibukaga ko nyina yajyaga amubohera imyenda yo kumufasha kwirinda imbeho.

Ibyo byatumye amusaba kumwigisha kuboha imyenda mu budodo. Amaze kumenya ibijyanye no kuboha, yatangiye akora utwenda duto.

 Hari n’igihe yabohaga imyenda agaha abo biganaga ubuntu kugira ngo abone uko bayakira n’uburyo bayikunda.

Ntibyatinze kugaragara ko ibyo yakoraga byari bifite isoko.

 Abantu batangiye kumusaba imyenda, ndetse n’abatari basanzwe baziranye na we batangira kumushaka.

 Ni bwo yatangiye kubona ko impano yari afite ishobora kuvamo umushinga ukomeye. Mu ntangiriro, amafaranga yinjizaga yari make.

 Hari imyenda imwe yabohaga akayishyura amafaranga agera ku 2500 Frw, ariko ntiyacitse intege kubera ko yari azi ko intangiriro y’umushinga ari urugendo rusaba kwihangana.

 Kugira ngo agure ibikorwa bye, Kwizera yifashishije amafaranga yari yarazigamanyije n’inshuti ze kuva bakiri ku ishuri.

 Yasabye kugurizwa ibihumbi 500 Frw, ayakoresha nk’igishoro cyo gutangira umushinga mu buryo bwagutse.

Yatangiye akorera mu rugo wenyine, ariko uko ibikorwa byagukaga ni ko yabonaga ko akeneye abandi bantu bamufasha. 

 Yahise atangira kwigisha abandi kuboha, harimo n’umuntu umwe ufite ubumuga.

 Nyuma yaje gushinga sosiyete yise Unique Crochet Ltd, ikomeza kwagura ibikorwa byayo.

 

Kugeza ubu, umushinga we ufite abakozi barindwi, kandi ibikorwa byo kuboha imyenda mu budodo bikomeje kumwinjiriza amafaranga no guha abandi amahirwe y’akazi.

 Imbuga nkoranyambaga na zo zabaye imwe mu nzira zamufashije kumenyekanisha ibikorwa bye.

 Yifashishije izi mbuga agaragaza imyenda n’ibindi bikorwa akora, bituma abakiliya benshi batangira kumenya umushinga we.

Umuhate we wanatumye mu 2023 yegukana igihembo cya miliyoni 5 Frw muri gahunda ya Youth Connect.

 Aya mafaranga yamufashije kongera ubushobozi bw’umushinga, cyane cyane mu kugura ibikoresho n’imashini bigezweho byamufashije kunoza umusaruro.

Uyu munsi, Kwizera avuga ko umutungo n’ibikoresho bimaze kubakwa muri uyu mushinga bifite agaciro kagera kuri miliyoni 15 Frw.

Kandi ibikorwa bye byagiye bihinduka uko umushinga wagukaga.

Yavuye ku kuboha ibintu byaguraga amafaranga make, ubu akaba ashobora gukora imyenda n’ibindi bikoresho bifite agaciro kanini. 

Mu byo yibuka yagurishije amafaranga menshi harimo ikiringiti gito cy’umwana cyo gushyirwa mu gatanda, cyaguzwe amafaranga ibihumbi 200 Frw.

 Ku bijyanye n’amafaranga yinjiza, avuga ko abakiliya badahora ari bamwe bitewe n’ibihe by’umwaka.

 Hari ibihe usanga abakiliya baba benshi kurushaho, cyane cyane mu mpeshyi ndetse no mu kwezi k’Ukuboza.

 Nubwo bimeze bityo, avuga ko ashobora kwinjiza nibura amafaranga agera ku bihumbi 650 Frw ku kwezi, bitewe n’ubwinshi bw’abakiliya n’ibyo bamusaba gukora.

Nubwo umushinga umaze gutera imbere, Kwizera avuga ko agihura n’imbogamizi zirimo kubona ubudodo bufite ireme. 

Hari ubwoko bw’ubudodo buboneka ku isoko ry’u Rwanda, ariko rimwe na rimwe bukaba budafite ubuziranenge buhagije cyangwa bukangirika vuba, bigatuma imyenda ibukozwemo idatanga ireme yifuza guha abakiliya.

 Kuba yarabonye inkunga binyuze muri Youth Connect byamufashije gushaka ibisubizo kuri iki kibazo.

 Yabonye ubushobozi bwo gutumiza ubudodo buvuye mu mahanga, harimo no mu Bushinwa, kugira ngo abone ibikoresho bifite ubuziranenge burushijeho.

 Inzozi ze ziracyari kure. Mu myaka itanu iri imbere, Kwizera Ganza Josée Eliane yifuza kuba afite uruganda rugezweho rukora imyenda ibohwa mu budodo.

 Ntabwo yifuza gusa kuba umucuruzi ukora imyenda, ahubwo anashaka kugira igice cy’ishuri kizajya cyigisha abandi uwo mwuga.

 Kwamamaza avuga ko hari abantu benshi bamaze kumugaragariza ubushake bwo kwiga kuboha, ariko aho akorera muri Kabeza mu Karere ka Kicukiro hakaba hakiri hato kugira ngo yakire bose.

Urugendo rwa Kwizera rugaragaza ko igitekerezo gito, iyo giherekejwe n’umuhate, kwiga no kutagira ubwoba bwo gutangira, gishobora kuvamo umushinga ukomeye. 

Kuva ku bihumbi 500 Frw kugeza ku mushinga ubarirwa muri miliyoni 15 Frw, inkuru ye ni imwe mu zigaragaza uburyo urubyiruko rushobora gukoresha ubumenyi, impano n’amahirwe rubona kugira ngo rwihangire imirimo kandi runafashe abandi kubona icyo bakora.

Azi nogukora imyenda ibereye aho waba ujyiye gusohokera

 

Iyi pataro numupira bigura 40frw gusa

Yanditswe na Dufitimana Emerthe