Uturere 18 tw’u Rwanda twabonye abayobozi bashya, abandi 9 bongera gutorerwa kuyobora

Nov 25, 2026 - 09:32
 0
Uturere 18 tw’u Rwanda twabonye abayobozi bashya, abandi 9 bongera gutorerwa kuyobora

Uturere 18 tw’u Rwanda twabonye abayobozi bashya, abandi 9 bongera gutorerwa kuyobora

Nov 25, 2026 - 09:32

U Rwanda rwabonye abayobozi bashya b’uturere 18, mu gihe abandi icyenda bari basanzwe kuri iyi myanya bongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora uturere twabo mu myaka itanu iri imbere.

Ibi byamenyekanye ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, nyuma y’amatora y’abayobozi b’uturere yabereye mu gihugu hose, aho abagize inzego z’itora batoye Komite Nyobozi z’uturere.

 Aya matora yasize uturere 27 tw’u Rwanda dufite abayobozi, barimo abagabo 19 n’abagore umunani.

Uturere twabonye abayobozi bashya

Uturere 18 twabonye abayobozi bashya ni:

1.Bugesera – Ezra Gahiga Mutwara

2.Gatsibo – Jean-Léonard Sekanyange

3.Burera – Ildephonse Niyibizi

4.Ngororero – Jean-Paul Bikorimana

5.Rutsiro – Vincent Gakumba

6.Gisagara – Joseph Ntihinyurwa

7.Huye – Vedaste Nshimiyimana

8.Kamonyi – Patricia Murekatete

9.Muhanga – Gérard Niyonshuti

10.Nyamagabe – Thaddée Habimana

11.Nyanza – Pierre Célestin Bimenyimana

12.Nyaruguru – Theodat Siboyintore

23.Ruhango – Virginie Mukasonga

14.Musanze – Marie-Grâce Berwa

15.Nyabihu – Jacqueline Uwingabire

16.Gicumbi – Vincent Hategekimana

17.Rwamagana – Marie-Grâce Sandra

18.Musabwasoni Rulindo – Chantal Uwamahoro 

Abayobozi 9 bongeye gutorerwa kuyobora

Abayobozi icyenda bongeye gutorerwa kuyobora uturere bari basanzwe bayobora ni:

 

1.Gakenke – Vestine Mukandayisenga

 

2.Karongi – Gerald Muzungu

3.Kayonza – Fred Hategekimana

 

4.Kirehe – Bruno Rangira

 

5.Ngoma – Nathalie Niyonagira

 

6.Nyamasheke – Narcisse Mupenzi

7.Rubavu – Prosper Mulindwa 

8.Rusizi – Phanuel Sindayiheba

9.Nyagatare – Henry Kakooza 

Abagore bazayobora uturere umunani

 Abagore batorewe kuyobora uturere ni

Marie-Grâce Berwa  wa Musanze,

Nathalie Niyonagira wa Ngoma, Jacqueline Uwingabire  wa Nyabihu,

Vestine Mukandayisenga  wa Gakenke,

Patricia Murekatete  wa Kamonyi,

Marie-Grâce Sandra Musabwasoni  wa Rwamagana,

Chantal Uwamahoro  wa Rulindo na

Virginie  Mukasonga wa Ruhango.

Aba bagore bangana na 29,6% by’abayobozi b’uturere bose. 

Kigali ntiyatoreye abayobozi b’uturere

 Uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge ntitwagaragaye muri aya matora y’abayobozi b’uturere, kuko dukurikiza uburyo bwihariye bw’imiyoborere mu Mujyi wa Kigali.

 Abayobozi bashya b’uturere bazamara imyaka itanu ku mirimo, aho bazaba bashinzwe gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere, kunoza serivisi zihabwa abaturage no gukemura ibibazo by’abaturage.

Yanditswe na Dufitimana Emerthe