Nduhungirehe yasabye u Burundi kutivanga ku kibazo cya FDLR, anenga Bizimana kuyobora AU

Sep 13, 2026 - 10:22
 0
Nduhungirehe yasabye u Burundi kutivanga ku kibazo cya FDLR, anenga Bizimana kuyobora AU

Nduhungirehe yasabye u Burundi kutivanga ku kibazo cya FDLR, anenga Bizimana kuyobora AU

Sep 13, 2026 - 10:22

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze mugenzi we w’u Burundi, Amb. Édouard Bizimana, ku magambo yavuze ku mutwe wa FDLR, amwibutsa ko afite inshingano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026, Bizimana yanditse kuri X avuga ko FDLR ari “urwitwazo rukoreshwa mu guhisha impamvu nyazo z’intambara yashowe ku Banyekongo.”

 Aya magambo ntiyanyuze Nduhungirehe, wamwibukije ko u Burundi bukwiye kwitondera ibyo buvuga ku kibazo cya FDLR, cyane cyane ko Bizimana ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi ndetse akaba ayoboye Inama y’Abaminisitiri ya AU.

 

Nduhungirehe yagize ati: “Ndibutsa ko Édouard Bizimana atari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi gusa, ahubwo anayoboye Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

 Yavuze ko Bizimana akwiye kuba azi imyanzuro yafashwe na AU ku birebana na FDLR, aho uyu muryango wagiye ushyigikira ingamba zo guca intege no gusenya uwo mutwe.

 Ati: “Niba adasoma inyandiko z’umuryango ayoboye, ndamwibutsa ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wafashe imyanzuro myinshi yamagana umutwe wa FDLR w’abajenosideri, usaba ko wamburwa intwaro n’abawugize bagasubizwa mu bihugu byabo.”

 Nduhungirehe yanagarutse ku ruhare rwa AU mu gushyigikira amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yavuze ko AU, binyuze mu buhuza bwayo, yashyigikiye ayo masezerano kandi ko Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yari ahari igihe yashyirwagaho umukono. 

Ati: “Ndamwibutsa kandi ko AU, binyuze mu buhuza bwayo, ishyigikiye nta kuzuyaza amasezerano ya Washington, yashyizweho umukono Perezida Evariste Ndayishimiye ahari.”

 Muri ayo masezerano, kimwe mu byiyemejwe na Leta ya RDC ni ugusenya FDLR.

Nduhungirehe yabajije impamvu Bizimana avuga ko FDLR ari “urwitwazo”, kandi u Burundi ubwabwo butari mu bihugu byashyize umukono kuri ayo masezerano.

 Yagize ati: “Bishoboka bite ko Édouard Bizimana, ufite igihugu kitashyize umukono kuri ayo masezerano, aza kuvuga ko FDLR ari ‘urwitwazo’?”

Nduhungirehe yongeye kuvuga ku mikoranire ya FDLR n’Ingabo z’u Burundi Nduhungirehe kandi yanenze Bizimana kuba akomeza kuvuga ko FDLR atari ikibazo gikomeye, mu gihe u Rwanda rumaze igihe ruvuga ko uwo mutwe ugomba kuvaho. 

Yagaragaje kandi ibyo u Rwanda ruvuga ku mikoranire hagati y’Ingabo z’u Burundi n’abarwanyi ba FDLR mu Burasirazuba bwa RDC. 

Ati: “Birababaje kubona uyoboye Inama y’Abaminisitiri ba AU, ufite ingabo z’igihugu cye zikorana na FDLR mu Burasirazuba bwa RDC, akomeza guhakana ko hari umutwe w’abajenosideri wamaganwe inshuro nyinshi n’umuryango ayoboye.”

 Nduhungirehe yasoje asaba ko AU ikwiye kurushaho kwitonda mu guhitamo abantu bahabwa inshingano zo kuyobora inzego z’uyu muryango.

Bizimana amaze igihe agaragaza ko FDLR atari ikibazo gikomeye ku Rwanda Si ubwa mbere Édouard Bizimana avuga ko FDLR atari ikibazo gikomeye ku Rwanda. 

Mu kiganiro cyatambutse muri Kanama 2026, yavuze ko uyu mutwe utigeze ugaba igitero ku Rwanda mu myaka isaga 30 umaze ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.

 Ati: “FDLR ntiyigeze itera u Rwanda, hashize imyaka irenga 30 bayivuga ariko nta gitero uwo mutwe wigeze ugaba mu Rwanda.

Kuva mu 1996, habaye ibitero, bakorana na Leta ya Congo barabarwanya […] twe FDLR ntabwo dushobora kuyifasha kuko turabizi ko nta kamaro.” 

Bizimana yavuze ko FDLR imaze imyaka irenga 30 iri mu Burasirazuba bwa RDC, ariko ikibazo cyayo kikaba gishobora gufatwa mu buryo butandukanye bitewe n’uwakivuze. 

Ku ruhande rwe, u Rwanda rumaze igihe rushimangira ko FDLR ari ikibazo cy’umutekano mu karere kandi ko igomba gusenywa.

 Icyo kibazo kandi kiri mu ngingo z’ingenzi z’amasezerano y’amahoro ya Washington yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na RDC, aho gusenya FDLR biri mu byiyemezo by’ingenzi bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

 Amagambo ya Nduhungirehe na Bizimana yongeye kugaragaza itandukaniro ry’ibitekerezo hagati y’u Rwanda n’u Burundi ku buryo ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko uruhare rwa FDLR, gikwiye gufatwa.

Yanditswe na Dufitimana Emerthe