Umunyarwandakazi yegukanye igihembo gikomeye cy’ubushakashatsi muri Afurika y’Epfo

Nov 25, 2026 - 11:05
 0
Umunyarwandakazi yegukanye igihembo gikomeye cy’ubushakashatsi muri Afurika y’Epfo

Umunyarwandakazi yegukanye igihembo gikomeye cy’ubushakashatsi muri Afurika y’Epfo

Nov 25, 2026 - 11:05

Umunyarwandakazi Dr Claudine Nkeragutabara Ndimurukundo yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu bushakashatsi ku rwego rwa dogitora (Best Doctoral Student Award), mu bihembo bya 2026 bya CSIR Excellence Awards byatangiwe muri Afurika y’Epfo.

Iki gihembo yagishyikirijwe ku wa 20 Ugushyingo 2026, mu muhango wateguwe n’Urwego rushinzwe Ubushakashatsi mu Bumenyi n’Ikoranabuhanga muri Afurika y’Epfo (CSIR).

Dr Claudine afite impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD mu bijyanye n’uturemangingo ndangasano (Human Genetics), akaba yarakoze ubushakashatsi ku mikorere y’uturemangingo duto two mu mara (Gut Microbiome).

 Ubushakashatsi bwe bwibanze ku kureba isano iri hagati y'imirire, imibereho, ubuzima n'imiterere y'uturemangingo duto two mu mara.

Mu bushakashatsi bwe, yifashishije amakuru y’abantu bakuru 220 batuye mu mijyi yo muri Afurika y’Epfo, agaragaza uko imirire n'imibereho bishobora kugira uruhare ku buzima bw'amara. 

Iki gihembo ni kimwe mu bihabwa abashakashatsi bagaragaje ubuhanga n’umusanzu ukomeye mu guteza imbere ubumenyi, guhanga udushya no gushakira ibisubizo ibibazo byugarije sosiyete.

 Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yashimiye Dr Claudine Nkeragutabara Ndimurukundo, ivuga ko ari ishema ku gihugu kubona Umunyarwandakazi agaragaza ubushobozi mu bushakashatsi ku rwego mpuzamahanga.

Kwegukana iki gihembo kwe kandi bifatwa nk'umusaruro w'ubumenyi bw'Abanyarwanda, ndetse bikaba bishobora kurushaho gukomeza ubufatanye hagati y'u Rwanda na Afurika y'Epfo mu bushakashatsi no guhanga udushya.

Yanditswe na Dufitimana Emerthe