Ruhango: Umwana w’imyaka 15 yapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro
Ruhango: Umwana w’imyaka 15 yapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro
Umwana w’imyaka 15 witwa Irafasha uzwi nka Mahungu, yapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cyo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango
Amakuru avuga ko Irafasha yari yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe cyari gifunze, aho yahise agwirwa n’igitaka cy’ikirombe agahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje iby’uru rupfu, avuga ko Polisi yamenye iby’iyi mpanuka ku bufatanye n’abaturage.
CIP Kamanzi yavuze ko abaturage bihutiye kujya ahabereye impanuka, ariko basanga uyu mwana yamaze gupfa.
Ati: “Yego nibyo. Polisi yamenye ko hari umwana wagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ikirombe kiramugwira.”
Polisi yongeye kwibutsa abaturage kwirinda ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, by’umwihariko gucukura amabuye y’agaciro mu birombe bitemewe cyangwa byafunzwe.
Polisi kandi irasaba abaturage kubahiriza amategeko no kwirinda ibikorwa bishobora guteza impanuka n’impfu.
IMVANO: UMUSEKE.RW