Umunyarwanda yapfiriye mu irushanwa mpuzamahanga ryabereye muri Jamaica
Umunyarwanda yapfiriye mu irushanwa mpuzamahanga ryabereye muri Jamaica
Umunyarwanda witwa Pascal Mushimiyimana, wari ufite imyaka 24, yitabye Imana ubwo yari ahagarariye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ya Special Olympics Caribbean Beach Games 2026, yabereye muri Jamaica. Urupfu rwe rwashenguye bagenzi be bari kumwe muri iri rushanwa ndetse n'abakunzi ba siporo.
Mushimiyimana yari mu bakinnyi b'u Rwanda bitabiriye iyi mikino ihuza abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe baturutse mu bihugu bitandukanye.
Yari yitabiriye irushanwa ryo koga mu mazi magari, ku ntera ya metero 750, ubwo yagiraga ikibazo akiri mu mazi.
Amakuru yatangajwe n'ibitangazamakuru byo muri Jamaica avuga ko abashinzwe umutekano n'ubutabazi batangiye kumushakisha nyuma yo kubona ko atageze aho abakinnyi bagombaga kurangiriza.
Nyuma yaje gukurwa mu mazi, ahita ajyanwa mu bitaro n'imodoka itwara indembe, ariko abaganga baza kwemeza ko yitabye Imana.
Umuyobozi w'intumwa z'u Rwanda muri iri rushanwa, Patrick Muhire, yagaragaje agahinda batewe n'uru rupfu, avuga ko Mushimiyimana yari umuntu wishimye, ukunda siporo kandi warangwaga n'umuhate wo kwiteza imbere.
Urupfu rwe rwababaje cyane abakinnyi bari kumwe na we, kuko yari umwe mu bagize itsinda ryari ryitabiriye iri rushanwa rigamije guteza imbere impano n'ubushobozi bw'abantu bafite ubumuga.
Minisitiri wa Siporo muri Jamaica, Olivia Grange, na we yihanganishije umuryango wa Mushimiyimana ndetse n'u Rwanda muri rusange.
Yagaragaje ko ubuyobozi bwateguye ubufasha bwihariye bwo gufasha abakinnyi n'abandi bari kumwe na we guhangana n'ihungabana batewe n'ibyabaye.
Iri rushanwa rya Special Olympics Caribbean Beach Games 2026 ryabereye muri Jamaica kuva ku wa 18 kugeza ku wa 22 Ugushyingo 2026, ryitabirwa n'abakinnyi bagera kuri 200 baturutse mu bihugu bitandukanye.
Kugeza ku wa 22 Ugushyingo 2026, amakuru arambuye ku cyateye urupfu rwa Mushimiyimana yari agitegerejwe, mu gihe inzego zibishinzwe zakomeje gukurikirana ibyabaye.
Yanditswe na Dufitimana Emerthe