Haracyari umurizo w'ibyuma, mureke nawo tuwuce | Minisitiri Dr. Nsanzimana

Sep 26, 2026 - 11:14
 0
Haracyari umurizo w'ibyuma, mureke nawo tuwuce | Minisitiri Dr. Nsanzimana
Minisitiri w’Ubuzima yasabye abaturage gutanga amakuru ku nzoga z’ibyuma zikiri mu bice bya Kigali

Haracyari umurizo w'ibyuma, mureke nawo tuwuce | Minisitiri Dr. Nsanzimana

Sep 26, 2026 - 11:14

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye abaturage, by’umwihariko urubyiruko, gukomeza gutanga amakuru ku hantu hakigaragara inzoga z’ibyuma n’ibindi biyobyabwenge, kugira ngo bishegeshwe burundu.

Ibi Minisitiri Nsanzimana yabivugiye mu muganda rusange wabereye mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo, ku wa 26 Nzeri 2026. Uyu muganda wari wahujwe n’ubukangurambaga bugamije guteza imbere urubyiruko rufite ubuzima buzira ibiyobyabwenge n’inzoga z’ibyuma.

Minisitiri yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu guhangana n’inzoga z’ibyuma, hakiri ahantu hake zikigaragara, bityo ko abaturage bakwiye kugira uruhare mu gutanga amakuru kugira ngo ikibazo gikemuke burundu.

Yagize ati: “Haracyari umurizo w’ibyuma. Haracyari utwuma dukeya mureke dufatanye, na two dushire… Biriya bintu byica mu bwonko. Niwumva kwa runaka bari guteka kanyanga uhamagare 114 cyangwa 112 hanyuma baze babisobanure kuko byica abantu.”

Urubyiruko rwitabiriye umuganda na rwo rwagaragaje ko inzoga z’ibyuma zigihari mu duce tumwe na tumwe, ariko rukavuga ko ubukangurambaga bwagiye bubafasha gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge no gufata ingamba zo kubireka.

Dufitimana Ismael, umwe mu bitabiriye umuganda, yavuze ko nubwo hari ahantu hake inzoga z’ibyuma zigishobora kuboneka, ibiganiro n’ubukangurambaga biri gufasha urubyiruko kumenya byinshi ku ngaruka z’ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Hari ahantu hakeya izi nzoga zikiri nko mu gace kacu hari aho biba biri. Ariko ubu bukangurambaga butuma urubyiruko duhura tukamenya ibibi byinshi ku biyobyabwenge hari n’ibyo tutaba tuzi.”

Ngizwenayo Jonathan na we yavuze ko igabanuka ry’inzoga z’ibyuma ryagize uruhare mu gutuma bamwe mu rubyiruko babona umwanya wo gukora no kwizigamira amafaranga, nubwo yemera ko ikibazo kitaracika burundu.

Yagize ati: “Hari bake bakibifite ariko hasigaye bakeya. Gusa kubera ubukangurambaga hari icyamaze guhinduka. Ubundi iyo bafataga ibyuma, ntibabonaga umwanya wo gukora ariko aho babiciriye, uba ubona urubyiruko ruhuze cyane mu mirimo, kandi bakinywa ibyuma wasangaga umuntu yakoreye ibihumbi 15 Frw niba hari n’utwo yizigamye na two agafataho.”

Minisitiri Nsanzimana kandi yasabye urubyiruko kwirinda ibindi biyobyabwenge, yaba ibinyobwa cyangwa ibindi bikoreshwa mu buryo bwo gutera cyangwa gutumura, ashimangira ko na byo bishobora kugira ingaruka ku buzima.

Ubutumwa bwatanzwe muri ubu bukangurambaga bushingiye ku gukomeza ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego bireba, aho gutanga amakuru ku bikorwa bishobora guteza ibibazo by’ibiyobyabwenge bifatwa nk’imwe mu nzira zo kubikumira no kurinda cyane cyane urubyiruko.

DANIEL NIYONKURU | UMUSANZU MEDIA