Teta Jessica: Umunyarwandakazi uri inyuma y’uburyohe bwa kawa y’u Rwanda
Teta Jessica: Umunyarwandakazi uri inyuma y’uburyohe bwa kawa y’u Rwanda
Mu gihe ikawa y’u Rwanda ikomeje kwamamara ku masoko mpuzamahanga no kugurishwa ku biciro bishimishije, hari abantu benshi bakora ibikorwa bitandukanye kugira ngo ibe yujuje ubuziranenge busabwa. Muri bo harimo Teta Jessica, Umunyarwandakazi w’imyaka 30 wahisemo umwuga udakunze kumenywa na benshi wo gusogongera ikawa.
Teta ni umusogongezi mpuzamahanga w’ikawa akaba akorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB.
Akazi ke kagira uruhare rukomeye mu kumenya ubwiza bw’ikawa, kuyitandukanya hakurikijwe umwimerere wayo no gufasha kumenya izifite ubushobozi bwo guhatana ku masoko mpuzamahanga.
Urugendo rwatangijwe no gukunda ikawa Teta Jessica yavuze ko amaze imyaka itandatu akora akazi ko gusogongera ikawa.
Urugendo rwe muri uyu mwuga rwatangiye ubwo yajyaga gukorera muri NAEB, akajya akora muri laboratwari y’ikawa.
Uko yakomezaga gukorana n’ikawa ni na ko yatangiye kuyikunda cyane, agira amatsiko yo kumenya byinshi ku rugendo rwayo kuva ihinzwe n’umuhinzi kugeza igeze ku masoko.
Nyuma yaje gufata amasomo amufasha kongera ubumenyi mu bijyanye no gusogongera ikawa, agamije kuba umwe mu bantu bagira uruhare mu kumenya ikawa nziza ishobora kugurishwa ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Kugira ngo nisange ndi umusogongezi, byaturutse ku gukunda ikawa.
Naje muri NAEB nisanga nkora muri laboratwari y’ikawa, bituma nyikunda birushijeho.”
Yavuze ko gukunda uwo mwuga no gukomeza kwiga ari byo byamufashije kugera ku rwego rwo kuba umusogongezi w’ikawa.
Akazi ko kumva umwihariko wa buri kawa benshi bashobora gutekereza ko gusogongera ikawa ari ukuyinywa gusa, nyamara uyu mwuga usaba ubumenyi n’ubushobozi bwo gutandukanya uburyohe butandukanye.
Umusogongezi asuzuma ibintu bitandukanye birimo uburyohe bw’ikawa, ubusharire bwayo n’indi miterere igaragaza umwihariko wayo.
Buri kawa ishobora kugira umwihariko bitewe n’aho yahinzwe, ubutaka yakuriyemo, uburyo umuhinzi yayitayeho ndetse n’uburyo yatunganyijwe.
Aya makuru ni yo afasha kumenya urwego ikawa iriho no gufata icyemezo ku gaciro kayo ku isoko.
Teta yavuze ko umusogongezi ashobora kandi gufasha abahinzi kumenya ibyo bakwiye kunoza kugira ngo umusaruro wabo urusheho kugira ubuziranenge.
Abasogongezi bafite uruhare mu kugurisha ikawa ku giciro cyiza
Akazi k’umusogongezi ntikarangirira muri laboratwari gusa. Kagira n’uruhare mu bucuruzi bw’ikawa, cyane cyane mu kumenya agaciro kayo.
Iyo ikawa imenyekanye neza kandi hakagaragazwa umwihariko wayo, bishobora gufasha abayicuruza kumenya uko bayigeza ku isoko no kuyigurisha ku giciro gihuye n’ubuziranenge bwayo.
Teta yavuze ko umusogongezi ashobora gufasha umucuruzi kumenya icyiciro ikawa ye iherereyemo.
Yagize ati: “Iyo umucuruzi ari kuganira n’umuguzi, umusogongezi agira uruhare mu kugaragaza umwihariko w’iyo kawa n’icyiciro iherereyemo.”
Yakomeje agaragaza ko kutamenya neza ubwiza n’icyiciro ikawa iriho bishobora gutuma igurishwa ku giciro cyo hasi, nyamara ubumenyi bw’umusogongezi bushobora gufasha mu kugaragaza agaciro kayo.
Ibi bituma uyu mwuga uba umwe mu ifite uruhare mu ruhererekane rwose rw’ubucuruzi bw’ikawa, kuva ku muhinzi kugeza igeze ku masoko.
Mu Rwanda hari abasogongezi bake
Teta avuga ko nubwo umwuga wo gusogongera ikawa ugenda urushaho kumenyekana, mu Rwanda hakiri umubare muto w’abawukora nk’akazi gahoraho.
Yavuze ko kuri ubu hari abasogongezi bagera kuri 20 basa n’abakora uyu mwuga mu buryo buhoraho.
Ibi bigaragaza ko hakiri amahirwe ku rubyiruko rushaka kwinjira mu mwuga ufitanye isano n’ubuhinzi, ubucuruzi n’ikorwa ry’ibicuruzwa byoherezwa ku masoko mpuzamahanga.
Teta yavuze kandi ko umuntu ukora uyu mwuga ashobora kuwubonamo isoko y’amafaranga, bitewe n’aho akorera, inshingano afite n’uburambe amaze kugira.
Umusogongezi w’ikawa ashobora kwinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 400 Frw na miliyoni 1,2 Frw, nubwo umushahara ushobora gutandukana bitewe n’imiterere y’akazi.
Irushanwa rya kawa rigaragaza akamaro k’abasogongezi
Akamaro k’aba basogongezi kagaragara cyane mu marushanwa atandukanye atoranywamo ikawa nziza.
Mu cyumweru gishize, NAEB yahembye ikawa nziza yahize izindi mu Rwanda, aho ikigo cya K Organic Company gikorera mu Karere ka Huye cyegukanye umwanya wa mbere ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Muri ayo marushanwa hari hatanzwe ikawa zirenga 320, bisaba ko haba abantu bafite ubumenyi bwo kuzisuzuma no gutandukanya izujuje ubuziranenge ku rwego rwo hejuru.
Ni aha cyane cyane umusogongezi agaragariza ubuhanga bwe, akamenya itandukaniro riri hagati y’ikawa zitandukanye kandi akagira uruhare mu gutoranya izihiga izindi.
Yasabye abakobwa n’urubyiruko gutinyuka
Teta Jessica yasabye urubyiruko, by’umwihariko abakobwa, kudatinya kwinjira mu myuga mishya no gukora ibyo biyumvamo. yavuze ko kuba umuntu yarakunze ikawa cyangwa ubuhinzi bishobora kumufasha gutangira urugendo rwo kwiga imirimo itandukanye ibikomokaho.
Yagaragaje ko mu Rwanda hari amahirwe yo kwiga no kongera ubumenyi ku bijyanye n’umwuga wo gusogongera ikawa.
Yavuze ko urubyiruko rukwiye kureba kure, rukamenya ko umwuga udakunze kumenywa cyane na benshi ushobora kuba isoko y’akazi ndetse ukagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ati: “Abantu nibamenye ko gusogongera ikawa ari ibintu byiza kuko bifasha mu kugaragaza umwimerere, kubwira abahinzi ibyo bakongera kugira ngo ikawa yabo irusheho kuba nziza.”
Intego yo gukomeza kuzamura ikawa y’u Rwanda Kwamamaza kuri ubu, Teta afite intego yo gukomeza kugira uruhare mu kumenya no gusuzuma ikawa zituruka mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Intego ye ni ugufasha kumenya ikawa zifite ubuziranenge bwo guhatana ku masoko mpuzamahanga, zikabasha kugurishwa ku giciro cyiza kandi zigakomeza kwinjiriza igihugu amadovize.
Ikawa ikomeje kuba kimwe mu bihingwa by’ingenzi u Rwanda rwohereza mu mahanga
Kugeza ubu, u Rwanda rufite ubuso bungana na hegitari ibihumbi 42 buhinzeho ikawa.
Mu myaka itanu kuva mu 2020 kugeza mu 2025, iki gihingwa cyinjirije igihugu arenga miliyoni 527 z’amadolari.
Aya mafaranga agaragaza uruhare rukomeye ikawa ifite mu bukungu bw’u Rwanda, ndetse n’akamaro k’abantu batandukanye bayikoraho kuva ku muhinzi kugeza igeze ku muguzi.
Urugendo rwa Teta Jessica rugaragaza ko inyuma y’igikombe cya kawa umuntu anywa hari ubumenyi, ubuhanga n’abantu benshi baba bakoze kugira ngo igere ku rwego rwiza.
Ku bwe, gusogongera ikawa si ukuyimenya gusa, ahubwo ni umwuga ushobora gufasha umuhinzi kunoza umusaruro, umucuruzi kumenya agaciro k’ikawa ye ndetse n’igihugu kikagira umusaruro ushobora guhatana ku rwego mpuzamahanga.
Teta numuhanga cyane mukumviriza ikawa nokumenya gutandukanya umwihariko wazo.
Yatanze amanota yaburi kawa ya sogongeye.
Yanditswe na Dufitimana Emerthe