RP yatangije amasomo mashya azafasha kongera abatanga ubutabazi bwihuse

Nov 23, 2026 - 17:10
 0
RP yatangije amasomo mashya azafasha kongera abatanga ubutabazi bwihuse

RP yatangije amasomo mashya azafasha kongera abatanga ubutabazi bwihuse

Nov 23, 2026 - 17:10

Politekiniki y’u Rwanda (RP) yatangije gahunda nshya yo kwigisha ibijyanye no gutanga ubutabazi bwihuse (Paramedic Technology), izajya imara imyaka ibiri, abayirangije bagahabwa impamyabumenyi ya dipoloma.

Aya masomo azatangira mu mwaka w’amashuri wa 2026/2027, yigishirizwe muri Koleji ya Kigali (RP-Kigali). Yagenewe abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mashami ya PCB, MCB, BCG na ANP. Abasoje amashuri mbere ya 2024 bo basabwa kuba baratsinze amasomo abiri y’ingenzi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 23 Ugushyingo 2026, RP yasabye abujuje ibisabwa kwiyandikisha kugira ngo bazitabire iyi gahunda nshya mu mwaka utaha w’amashuri.

Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kunoza serivisi z’ubutabazi bwihuse mu buvuzi, binyuze mu kongera abakozi bafite ubumenyi bwihariye mu gufasha abantu bahuye n’ibibazo byihutirwa by’ubuzima.

Leta y’u Rwanda ifite intego ko mu 2030 buri modoka y’imbangukiragutabara izaba ifite abakozi batandatu bahuguwe mu gutanga ubutabazi. Harateganywa kandi gushyiraho ishuri ryihariye rizajya ryakira abanyeshuri 100 buri mwaka, bakigishwa kuri urwo rwego rwa dipoloma.

Izi ngamba ziri muri gahunda y’amavugurura ya serivisi z’ubutabazi bwihuse (Emergency Medical Services – EMS), yatangijwe na Minisiteri y’Ubuzima mu cyumweru gishize.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ubwo yitabiraga Siporo Rusange (Car Free Day) yabereye i Kigali ku wa 22 Ugushyingo 2026, yavuze ko aya mavugurura azafasha kunoza imikorere y’imbangukiragutabara n’uburyo abaturage bahabwa ubufasha mu gihe cy’ibyago.

Yanasabye abaturage kugira ubumenyi ku butabazi bw’ibanze, ashimangira ko bushobora kurokora ubuzima bw’umuntu mbere y’uko abakozi b’ubuvuzi bahagera.

Mu rwego rwo kwihutisha ubutabazi, u Rwanda rwiyemeje kugabanya igihe imodoka z’imbangukiragutabara zimara zitaragera ku muntu uzikeneye. I Kigali, iki gihe kizava ku minota 15 kigere ku 10, mu gihe mu tundi turere kizagabanuka kive ku minota 45 kigere kuri 20.

Leta inateganya ko mu 2030 hazaba hari imodoka imwe y’imbangukiragutabara ku bantu 20.000. Hazongerwa kandi imodoka zihariye zo gutabara impinja zikivuka, izitwara abantu bafite indwara zandura ndetse n’izifasha mu gutabara abantu benshi icyarimwe.

Aya masomo ya Paramedic Technology ategerejweho kugira uruhare mu kongera umubare w’abakozi bashoboye gutanga ubutabazi bwihuse, bityo serivisi z’ubuzima zikajya zitangwa mu gihe gito kandi ku buryo bunoze.