Kamonyi: Abana babiri b’imyaka 14 barohamye mu kizenga

Oct 5, 2026 - 05:42
 0
Kamonyi: Abana babiri b’imyaka 14 barohamye mu kizenga

Kamonyi: Abana babiri b’imyaka 14 barohamye mu kizenga

Oct 5, 2026 - 05:42

Abana babiri b’imyaka 14 bo mu Murenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, barohamye mu kizenga cy’amazi ubwo bari bagiye kuvoma, nyuma bakaza kujya koga.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 4 Ukwakira 2026, ubwo abo bana bari bavuye mu rugo bajya kuvoma ku ivomo riri hagati ya Rukoma na Ngamba.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko nyuma yo kuvoma, abo bana bafashe umwanzuro wo kujya koga mu kizenga cy’amazi, ari na ho bombi barohamiye.

Umwana wari kumwe na bo ni we wabonye ko barohamye, ahita atabaza abaturage. Abaturage n’inzego z’umutekano bageze aho byabereye batangira ibikorwa byo kubakura mu mazi, ariko basanga bamaze gupfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko Polisi na RIB bageze aho ibyabereye bagafatanya n’abaturage kurohora imibiri y’abo bana.

Imirambo yabo yajyanywe ku Bitaro bya Remera-Rukoma kugira ngo ikorerwe isuzuma.

Polisi y’u Rwanda yahumurije imiryango y’abitabye Imana, inasaba ababyeyi n’abaturage gukomeza gukangurira abana kwirinda kwegera ibizenga, ibidamu, imigezi n’ahandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Polisi kandi yibukije ababyeyi gukurikiranira hafi abana babo, cyane cyane mu bihe by’imvura, no kutabasiga bonyine ahantu hari amazi menshi.