Arabie Saoudite yishe abaturage babiri ba Bangladesh bashinjwaga imyitwarire idakwiye i Mecca

Oct 22, 2026 - 02:39
 0
Arabie Saoudite yishe abaturage babiri ba Bangladesh bashinjwaga imyitwarire idakwiye i Mecca

Arabie Saoudite yishe abaturage babiri ba Bangladesh bashinjwaga imyitwarire idakwiye i Mecca

Oct 22, 2026 - 02:39

Ubutegetsi bwa Arabie Saoudite bwatangaje ko bwashyize mu bikorwa igihano cy’urupfu ku baturage babiri ba Bangladesh, umugabo n’umugore, bari barahamijwe ibyaha bifitanye isano n’imyitwarire yagaragajwe nk’idakwiye mu Mujyi wa Mecca.

Mecca ni umujyi wera cyane mu idini ya Islam, ukaba usurwa n’abayisilamu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi bagiye gukora imihango y’idini yabo.

Nk’uko ibiro ntaramakuru Associated Press (AP) byabitangaje ku wa 20 Ukwakira 2026, ubutegetsi bwa Arabie Saoudite bwafashe ibyo abo bantu bakoze nk’icyaha gikomeye, bitewe n’agaciro kihariye k’ahantu byabereye.

Gusa, amakuru yatangajwe ntiyasobanuye neza ibikorwa byihariye abo bantu bashinjwaga gukora, cyangwa ibimenyetso byashingiweho mu kubahamya icyaha.

Leta ya Bangladesh yatangaje ko itamenyeshejwe mbere y’uko igihano cy’urupfu gishyirwa mu bikorwa ku baturage bayo. Nyuma y’ibi, yatangiye gusaba Arabie Saoudite ibisobanuro birambuye ku mpamvu abo bantu bishwe itarabimenyeshwa.

Ibi bibaye mu gihe Arabie Saoudite ifite amategeko akomeye agenga imyitwarire mu bice bifite agaciro gakomeye mu idini ya Islam, cyane cyane mu Mujyi wa Mecca.