Amerika yatangiye gushyira ku isoko ibiceri biriho isura ya Trump

Sep 4, 2026 - 07:19
 0
Amerika yatangiye gushyira ku isoko ibiceri biriho isura ya Trump

Amerika yatangiye gushyira ku isoko ibiceri biriho isura ya Trump

Sep 4, 2026 - 07:19

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gukoresha igiceri gishya cya dollari imwe ($1) kiriho isura ya Perezida Donald Trump, igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 250 ishize iki gihugu kibonye ubwigenge.

Iki giceri cyakozwe n’Urwego rushinzwe ibiceri muri Amerika, US Mint, aho ku ruhande rumwe hashyizweho isura ya Trump hamwe n’amagambo Liberty na In God We Trust, hakiyongeraho imyaka 1776–2026.

Ku rundi ruhande rw’iki giceri hagaragara ikirango cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ishusho y’inzu.

Leta ya Amerika yatangaje ko ibi biceri byashyizwe mu bicuruzwa by’amafaranga akoreshwa mu gihugu. Umuzingo umwe urimo ibiceri 25 wagurishwaga ku madolari 61, mu gihe umufuka urimo ibiceri 100 wagurishwaga ku madolari 154.50.

Icyemezo cyo gushyira isura ya Perezida ukiri ku butegetsi ku giceri gikoreshwa mu bucuruzi cyateje impaka, bitewe n’uko hari amategeko yo muri Amerika abuza gushyira isura ya Perezida uri ku butegetsi ku mafaranga akoreshwa mu gihugu.

Iki gikorwa kandi kije mu gihe Donald Trump yari aherutse kugaragaza igitekerezo cyo gukora inoti nshya y’agaciro ka dollari 250, nayo ikaba yashyirwaho isura ye.

Ibi biceri bishya byahise bikurura abantu benshi kubera umwihariko wabyo, cyane cyane ko bijyanye n’ibirori byo kwizihiza imyaka 250 y’ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

By Daniel NIYONKURU