RDC: Abajenerali n'abasirikare bakuru ntibazongera kwemererwa gusohoka mu gihugu

Oct 17, 2026 - 08:20
 0
RDC: Abajenerali n'abasirikare bakuru ntibazongera kwemererwa gusohoka mu gihugu
RDC yahagaritse ingendo zo mu mahanga za ba Jenerali n’abandi basirikare bakuru ba FARDC

RDC: Abajenerali n'abasirikare bakuru ntibazongera kwemererwa gusohoka mu gihugu

Oct 17, 2026 - 08:20

Minisiteri y’Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahagaritse by’agateganyo impushya z’ingendo zo hanze y’igihugu zahabwaga ba Jenerali n’abandi basirikare bakuru b’Ingabo za Congo (FARDC), mu gihe ubuyobozi bukomeje gukaza ingamba zijyanye n’umutekano w’igihugu.

Iki cyemezo cyatangajwe mu ibaruwa yo ku wa 15 Ukwakira 2026, yanditswe na Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Muadiamvita, ayigeza ku Mugaba Mukuru wa FARDC.

Iyo baruwa igaragaza ko icyemezo cyafashwe hashingiwe ku mabwiriza ya Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, nyuma y’inama y’Inama Nkuru ya Gisirikare n’Umutekano yabaye ku wa 14 Ukwakira 2026.

Minisiteri y’Ingabo yasobanuye ko kuva icyo gihe, ubusabe bwose bw’abasirikare bakuru bashaka kujya mu mahanga buhagaritswe kugeza igihe hazatangiwe andi mabwiriza.

N’impushya zari zaratanzwe ariko ba nyirazo bakaba bataragenda zateshejwe agaciro. Ibi bivuze ko nta musirikare bireba uzemererwa kujya mu mahanga yifashishije uruhushya yari yarahawe mbere y’iki cyemezo.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe muri RDC hakomeje kugaragara impinduka mu rwego rwa politiki n’umutekano, cyane cyane nyuma y’ishingwa ry’umutwe wa politiki wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uyobowe n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila.

Hari impungenge z’uko bamwe mu basirikare bakuru bashobora gushyigikira Kabila cyangwa kwifatanya na we muri gahunda ze za politiki. Icyakora, ayo makuru ntiyemejwe nk’impamvu nyakuri yatumye hafatwa icyemezo cyo guhagarika ingendo zabo.

Guhagarika izo mpushya bishobora gufatwa nk’imwe mu ngamba zo kongera kugenzura ibikorwa by’abasirikare bakuru, mu gihe ubuyobozi bwa RDC bukomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano n’impinduka za politiki biri mu gihugu.

DANIEL NIYONKURU | UMUSANZU MEDIA