Perezida Tshisekedi yahuruje ingabo za RDC nyuma y'ishingwa rya FRN
Perezida Tshisekedi yahuruje ingabo za RDC nyuma y'ishingwa rya FRN
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yahaye amabwiriza mashya ingabo z’igihugu n’izindi nzego zishinzwe umutekano, agamije gushimangira inshingano zo kurinda ubusugire bw’igihugu, abaturage n’umutungo wabo.
Aya mabwiriza yatangajwe nyuma y’inama y’Inama Nkuru y’Ingabo n’Umutekano yabaye ku wa 14 Ukwakira 2026, ibera i Kinshasa mu ngoro ya Perezida izwi nka Cité de l’Union Africaine. Iyi nama yari igamije gusuzuma uko umutekano uhagaze mu bice bitandukanye by’igihugu.
Nk’uko byatangajwe na Perezidanse ya RDC, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu, FARDC, yagejeje ku bitabiriye inama isesengura ry’imiterere y’ibikorwa bya gisirikare, hibandwa ku ngabo ziri mu bikorwa byo kurinda igihugu.
Nyuma y’inama, Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Maj. Gen. Sylvain Ekenge, yavuze ko Perezida Tshisekedi, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, yatanze amabwiriza agamije gutuma ingabo n’inzego z’umutekano zirushaho kuzuza inshingano zazo.
Yasobanuye ko ayo mabwiriza ashyira imbere kurinda ubusugire bwa RDC, umutekano w’abaturage ndetse n’imitungo yabo.
Iyi nama ibaye mu gihe muri RDC hakomeje kugaragara impinduka mu rwego rwa politiki n’imitwe yitwaje intwaro. Ku wa 12 Ukwakira 2026, i Goma hashinzwe umutwe wa politiki n’igisirikare witwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN).
Amakuru yatangajwe avuga ko uyu mutwe washinzwe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC, afatanyije n’abahoze mu buyobozi bukuru bw’ihuriro rya AFC/M23.
FRN yasimbuye Alliance Fleuve Congo (AFC), ikaba iyobowe na Joseph Kabila Kabange. Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa, bari mu bayobozi ba AFC/M23, bagizwe ba Visi Perezida b’uyu mutwe mushya.
Na Gén. Maj. Emmanuel Sultani Makenga, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za AFC/M23, yagizwe Visi Perezida wa FRN, anahabwa inshingano zo kuyobora urwego rw’igisirikare cy’uyu mutwe, ruzakomeza kwitwa ARC.
Uyu mutwe uvuga ko intego zawo zirimo kubaka Leta ifite ubushobozi bwo kurinda abaturage, gutanga ubutabera, guharanira uburenganzira bw’ubwenegihugu kuri bose, kugabanya umutungo w’igihugu mu buryo buboneye no guteza imbere ubwiyunge bw’Abanyekongo.
Gushyiraho amabwiriza mashya ku ngabo za RDC no kuvuka kwa FRN ni bimwe mu bikorwa biri gukurikirwa mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano n’impinduka za politiki.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felex Antoinne Tshisekedi yayoboye Inama Nkuru y’Ingabo n’Umutekano muri iki gihugu
DANIEL NIYONKURU | UMUSANZU MEDIA