Perezida mushya wa PDC Ndagijimana Léonard yavuze ku guhindura izina ry’ishyaka n’imikoranire na FPR
Perezida mushya wa PDC Ndagijimana Léonard yavuze ku guhindura izina ry’ishyaka n’imikoranire na FPR
Tariki ya 9 Kanama 2026, Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC) ryatoye Ndagijimana Léonard nk’Umuyobozi waryo mushya, asimbura Mukabaranga Agnès wari umaze imyaka 10 ayobora iri shyaka. Ndagijimana Léonard amaze imyaka 34 ari umunyamuryango wa PDC. Mbere yo gutorerwa kuriyobora, yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru waryo kuva mu 2015.
Mu kiganiro yavuze ku mateka y’iri shyaka, impamvu ryahinduye izina ndetse n’imikoranire rifitanye n’andi mashyaka ya politiki, by’umwihariko FPR-Inkotanyi.
PDC yabanje kwitwa Ishyaka Riharanira Demokarasi Ishingiye ku Bukirisitu, rizwi nka Parti Démocratique Chrétien.
Ryashinzwe mu 1991, mu gihe u Rwanda rwari mu bihe by’impinduka za politiki ndetse hakaba ibiganiro by’amahoro byaberaga i Arusha muri Tanzania.
Kwamamaza izina ry’ishyaka ryaje guhinduka, Ndagijimana asobanura ko byatewe n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, cyane cyane ingingo ibuza amashyaka ya politiki gushingira ku madini, amoko cyangwa andi matsinda ashobora guteza amacakubiri.
Kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ndagijimana yavuze ko PDC itigeze ifata umurongo wo gushyigikira ubwicanyi, ahubwo ko amahame yayo yashyiraga imbere agaciro k’ubuzima bw’umuntu.
Yasobanuye kandi ko PDC yari ifitanye imikoranire na FPR-Inkotanyi kuva mu gihe cy’amasezerano y’amahoro ya Arusha, ashimangira ko ubufatanye bwabo bwashingiraga ku cyerekezo cy’uko nta Munyarwanda wagombaga kwicwa cyangwa guhohoterwa.
Ku bavuga ko amashyaka amwe akorera mu kwaha kwa FPR-Inkotanyi, Ndagijimana yabihakanye, avuga ko kuba amashyaka afitanye imikoranire bitavuze ko hari ishyaka rimwe rivanga mu mikorere y’irindi.
Yagize ati ko PDC yishimira imikoranire ifitanye na FPR, ariko ko atabona FPR yivanga mu mikorere y’andi mashyaka ya politiki, nk’uko na yo itivanga mu mikorere ya PDC.
Ndagijimana yavuze ko PDC yagize uruhare mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu bayihagarariye bagiye bakorera igihugu mu nzego zitandukanye zirimo Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko.
Yavuze kandi ku Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, ashimangira ko amashyaka yose ahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo, nubwo atari byose bishobora guhita bishyirwa mu bikorwa icyarimwe.
Ku bavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure bwa politiki buhari, Ndagijimana yavuze ko atemeranya n’iyo mvugo, ashingiye ku kuba amashyaka atandukanye agira uruhare mu miyoborere y’igihugu no mu nzego zitandukanye.
Yashimangiye ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari imwe mu nkingi zikomeye igihugu gishingiraho mu iterambere, anavuga ko ibikorwa cyangwa ibitekerezo bigamije gusubiza igihugu mu macakubiri bidakwiye guhabwa umwanya.
Ikiganiro cya Perezida mushya wa PDC cyibanze ku mateka y’ishyaka ayoboye, impamvu ryahinduye izina, uruhare rwaryo muri politiki y’u Rwanda ndetse n’imyumvire ye ku mikoranire y’amashyaka ya politiki n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yanditswe na Dufitimana Emerthe