Erdoğan yijeje Kagame ko Turikiya izakomeza gukorana n’u Rwanda mu nganda za gisirikare
Erdoğan yijeje Kagame ko Turikiya izakomeza gukorana n’u Rwanda mu nganda za gisirikare
Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, yijeje Perezida Paul Kagame ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu bijyanye n’inganda za gisirikare, mu gihe ibihugu byombi bikomeje kwagura umubano wabyo.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ikiganiro kuri telefoni na mugenzi we wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, baganira ku mubano hagati y’ibihugu byombi, ubufatanye mu nzego zitandukanye ndetse n’ibibazo by’umutekano biri mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Iki kiganiro cyatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Turikiya ku wa 27 Kanama 2026, kigaragaza ko Ankara na Kigali bikomeje gushaka uburyo bwo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Muri icyo kiganiro, Perezida Erdoğan yavuze ko umubano w’u Rwanda na Turikiya ushingiye ku bucuruzi n’ishoramari ukomeje gutera imbere.
Yongeyeho ko igihugu cye kizakomeza ubufatanye n’u Rwanda mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu bijyanye n’inganda z’igisirikare.
Ubu bufatanye buje mu gihe u Rwanda na Turikiya zimaze imyaka zongera ibikorwa by’imikoranire mu by’ubucuruzi, ishoramari, umutekano, uburezi, ikoranabuhanga n’izindi nzego.
Ubufatanye mu nganda z’igisirikare Perezida Erdoğan yashimangiye ko Turikiya yifuza gukomeza gukorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye, harimo n’izirebana n’inganda z’igisirikare.
Turikiya ni kimwe mu bihugu bifite urwego rw’inganda za gisirikare rwateye imbere, aho ikora ibikoresho bitandukanye bijyanye n’umutekano n’ingabo.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’umutekano ni imwe mu nkingi z’umubano warwo na Turikiya.
Mu myaka ishize, ibihugu byombi byagiye bigirana amasezerano agamije kongera imikoranire mu nzego z’umutekano n’ikoranabuhanga.
Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Turikiya muri Mutarama 2025, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo itumanaho, itangazamakuru, iperereza ku mpanuka z’indege za gisivili ndetse n’ikoranabuhanga mu gisirikare.
Aya masezerano yari mu rwego rwo gukomeza kwagura umubano hagati ya Kigali na Ankara.
Erdoğan yashimye ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC Ikindi cyagarutsweho mu kiganiro cya Kagame na Erdoğan ni umwuka w’ubushyamirane umaze igihe urangwa mu mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Erdoğan yashimye imbaraga zishyirwa mu gushaka igisubizo cy’ibibazo biri hagati y’impande zombi binyuze mu biganiro.
Yagaragaje ko Turikiya ishyigikiye inzira y’ibiganiro igamije kugabanya amakimbirane no gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano biri mu karere.
Ibi bije mu gihe ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC gikomeje kugira ingaruka ku mubano w’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane u Rwanda na RDC.
Umubano wa Kigali na Ankara umaze imyaka myinshi Umubano w’u Rwanda na Turikiya wagiye ukura mu myaka ishize, aho ibihugu byombi byongereye ibikorwa by’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Ankara mu 2013, mu gihe Turikiya yafunguye Ambasade i Kigali mu 2014.
Ibi byafashije ibihugu byombi kongera imikoranire mu bya dipolomasi, ubucuruzi n’ishoramari.
Kuva icyo gihe, ubufatanye bwagiye bwaguka burenga dipolomasi, bugera ku bucuruzi, uburezi, umuco, ingufu, ubushakashatsi, ikoranabuhanga n’umutekano.
Ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi na bwo bwagiye bwiyongera.
Amakuru yatangajwe agaragaza ko bwavuye ku gaciro kari hafi ya miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika mu myaka ya mbere y’ubwo bufatanye, bugera ku rwego rwa hafi miliyoni 500 z’amadolari.
Kagame na Erdoğan bakomeje gushimangira umubano Ikiganiro cya telefoni hagati ya Perezida Kagame na Perezida Erdoğan ni kimwe mu bikorwa bikomeza kugaragaza ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Ku ruhande rwa Turikiya, Ankara ikomeje gushaka kwagura umubano wayo n’ibihugu bya Afurika binyuze mu bucuruzi, ishoramari n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Ku Rwanda na rwo, gukorana n’ibihugu bifite ubushobozi mu ikoranabuhanga, inganda n’ishoramari biri mu rwego rwo gushaka amahirwe mashya yo guteza imbere ubukungu n’ubushobozi bw’igihugu.
Nubwo ibiganiro bya Kagame na Erdoğan byibanze ku mubano w’ibihugu byombi no ku bibazo by’umutekano mu karere, kuba Erdoğan yaravuze ku gukomeza ubufatanye mu nganda z’igisirikare bigaragaza ko urwego rw’umutekano n’ikoranabuhanga mu gisirikare rukomeje kuba kimwe mu bice by’imikoranire hagati ya Kigali na Ankara.
Muri rusange, ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza umubano ushingiye ku bufatanye mu bukungu, ishoramari, ikoranabuhanga, umutekano ndetse no gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Yanditswe na Dufitimana Emerthe