Karongi: Imigozi yo mu kirere igiye koroshya ubwikorezi bw’icyayi no kugabanya miliyoni z’amafaranga yatangwaga
Karongi: Imigozi yo mu kirere igiye koroshya ubwikorezi bw’icyayi no kugabanya miliyoni z’amafaranga yatangwaga
Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Karongi bagiye kubona uburyo bushya bwo kugeza umusaruro wabo ku ruganda, aho imigozi yo mu kirere igiye gutangira kwifashishwa mu gutwara amababi y’icyayi avuye ku mahangari akagezwa ku Ruganda rw’Icyayi rwa Rugabano.
Ubu buryo bushya ntibuzakoreshwa gusa mu kugeza icyayi ku ruganda, ahubwo buzajya bunifashishwa mu kugeza imbuto n’inyongeramusaruro ku bahinzi, mu rwego rwo koroshya imirimo ikorwa mu ruhererekane rw’ubuhinzi bw’icyayi.
Uyu mushinga utegerejweho gukemura bimwe mu bibazo byajyaga bibangamira abahinzi, birimo iyangirika ry’icyayi mbere y’uko kigera ku ruganda ndetse n’itinda ry’imodoka zabaga zigomba kugikura ku mahangari.
Abahinzi bavuga ko bizabafasha kugabanya ibihombo Théogène Bayahore, umaze imyaka irenga umunani ahinga icyayi, yavuze ko bishimiye kuba hagiye kuboneka uburyo bwo kugeza umusaruro ku ruganda hifashishijwe imigozi inyura mu kirere.
Yasobanuye ko gutwara icyayi hifashishijwe imodoka byajyaga bigira ingaruka ku mafaranga abahinzi bakuraga ku musaruro wabo, kuko hari amafaranga yakatwaga kugira ngo afashe mu gutunganya imihanda, kwishyura abapima uburemere bw’icyayi ndetse n’ayakoreshwaga mu bwikorezi.
Ati: “Kuba icyayi kigiye kujya kigenda ku migozi mu kirere dufite icyizere ko ayo mafaranga badukataga ku cyayi azagabanuka cyangwa akavaho burundu.”
Bamwe mu bahinzi bavuga ko imvura yakundaga kuba imwe mu mbogamizi zikomeye, cyane cyane mu gihe imihanda yangirikaga, imodoka zikabura uko zigera ku mahangari cyangwa zikakererwa.
Ibi byashoboraga gutuma abasarura icyayi bategereza igihe kirekire, ndetse hari n’igihe bava ku hangari bwije kubera ko imodoka yabaga yagize ikibazo mu nzira.
Karongi igiye kuba iya mbere muri Afurika Karongi igiye kuba hamwe mu hantu ha mbere muri Afurika hagiye kwifashisha imigozi yo mu kirere mu gutwara icyayi.
Ubu buryo byageragejwe no muri Kenya, ariko ntibwatanga umusaruro wari witezwe kubera imiterere y’aho, irimo ahantu hari umurambi.
Mu Rwanda ho hari icyizere ko buzagira akamaro gakomeye kubera ko icyayi gihingwa cyane mu misozi, aho imiterere y’ubutaka ishobora gutuma gutwara umusaruro hifashishijwe imodoka biba ingorabahizi, by’umwihariko mu gihe cy’imvura.
Umuyobozi w’Ikigo Rugabano Outgrowers Services Company (ROS), gifasha abahinzi b’icyayi, Havugimana Callixte, yavuze ko igitekerezo cyo gukoresha imigozi cyaturutse ku bibazo by’imihanda byagaragaraga cyane mu bihe by’imvura.
Yagize ati: “Rimwe na rimwe haguye inkangu kuyikuramo bigafata umunsi cyangwa hari ikiraro cyacitse kugikora bigafata icyumweru.
Ejo umuhanda ukaba wanyereye.
Twagize igitekerezo cyo kubaka uburyo bw’imigozi yo mu kirere ku buryo umuhinzi azajya ashyiraho umuzigo we ukaza mu ruganda imvura yaba iguye yaba itanguye nta kibazo.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko imigozi izafasha gukomeza kugeza icyayi ku ruganda n’igihe imihanda yaba yangiritse, bityo umusaruro ntukomeze kubangamirwa n’ibibazo by’imihanda.
Imirimo yo kubaka inzira ya mbere igeze ku musozo Muri Gicurasi 2025 ni bwo Uruganda rw’Icyayi rwa Rugabano rwatangiye kubaka inzira ya mbere y’imigozi izajya itwara icyayi ikakigeza ku ruganda.
Kuri ubu, imirimo yo kuyubaka iri kugana ku musozo, ndetse biteganyijwe ko bitarenze muri Nzeri 2026 iyi nzira izaba yatangiye gukoreshwa.
Hari kandi indi nzira ya kabiri izahuza Witongo yo mu Murenge wa Murundi na Kajevuba yo mu Murenge wa Gashari.
Iyi ifite ibilometero birenga bitatu, na yo biteganyijwe ko izatangira gukoreshwa bitarenze Ukuboza 2026.
Inzira ya gatatu ihuza Musasa na Kajevuba na yo izaba yatangiye gukoreshwa mu Ukuboza 2026.
Izi nzira eshatu ni intambwe ya mbere, kuko hari gahunda yo kwagura uyu mushinga mu gihe wazaba utanze umusaruro witezwe. Miliyari 2,4 Frw zashowe muri uyu mushinga Ikoranabuhanga rigiye gukoreshwa muri uyu mushinga rifite agaciro ka miliyari 2,4 Frw.
Biteganyijwe ko iyi migozi izamara imyaka igera kuri 30 ikora, ibintu bitegerejweho gutuma amafaranga yashowe muri uyu mushinga agira umumaro mu gihe kirekire.
Havugimana yavuze ko gukoresha imigozi bizagabanya cyane amafaranga yatangwaga mu bwikorezi bw’icyayi.
Yasobanuye ko hari urugendo rwa kilometero 60 rwakorwaga n’imodoka, aho yakoreshaga litiro eshatu za mazutu kuri kilometero imwe.
Gukoresha ubu buryo bushya biteganyijwe ko bizagabanya ikiguzi cy’ubwikorezi ku mafaranga arenga ibihumbi 500 Frw ku munsi.
Ati: “Nitubona izi nzira zitanga umusaruro tuzubaka izindi icyenda, zose hamwe zikaba 12.”
Ibi bivuze ko mu gihe uyu mushinga wazaba ugeze ku ntego zawo, imigozi yo mu kirere ishobora kwagurwa ikava ku nzira eshatu ziri kubakwa kuri ubu, ikagera ku nzira 12.
Bizafasha ubwiza bw’icyayi no guteza imbere ubukerarugendo Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko akamaro k’iyi migozi katagarukira gusa ku koroshya ubwikorezi bw’icyayi.
Yagaragaje ko kuzana icyayi ku ruganda mu buryo bwihuse bishobora kugira uruhare mu kubungabunga ubwiza n’uburyohe bwacyo.
Yanavuze kandi ko imigozi inyura mu kirere ishobora kuba ikindi kintu gikurura ba mukerarugendo basura Karongi.
Ati: “Kubona icyayi kiva ku misozi, itatu, ine, itanu kikagera ku ruganda gica mu kirere ni agashya.
Tumaze iminsi tubona ba mukerarugendo baza kureba ubwiza bw’icyayi n’ukuntu imisozi ari icyatsi kibisi, iyi migozi nayo izatwongerera ba mukerarugendo.”
Karongi isanzwe izwi cyane mu bukerarugendo kubera kuba iri mu bice byegereye Ikiyaga cya Kivu ndetse n’imisozi yayo ifite ibyiza nyaburanga.
Imigozi yo mu kirere mu mirima y’icyayi bishobora kongera ku byiza bikurura abantu basura aka karere, aho bazajya babona uburyo budasanzwe amababi y’icyayi avanwa ku misozi akanyuzwa mu kirere agana ku ruganda.
Uruganda rwa Rugabano rufite uruhare mu bukungu bw’abaturage Uruganda rw’Icyayi rwa Rugabano rwatangiye gukora mu 2019, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 1.000 z’icyayi cyumye ku mwaka.
Uru ruganda rukoresha abakozi bagera ku 1.600, rukagira kandi abahinzi b’icyayi 6.000 bakorana na rwo, bahinga kuri hegitari zigera ku 2.000.
Buri mwaka, uru ruganda rwinjiza amafaranga arenga miliyari 3,9 Frw mu mifuka y’abaturage bo mu Karere ka Karongi.
Uburyo bushya bwo gutwara icyayi hifashishijwe imigozi yo mu kirere bitegerejweho gukomeza koroshya ibikorwa by’abahinzi n’uruganda, kugabanya amafaranga yatangwaga mu bwikorezi no kwirinda ibihombo byaterwaga n’imihanda yangirikaga mu bihe by’imvura.
Niba uyu mushinga utanze umusaruro witezwe, gahunda iriho ni ugukomeza kuwagura, hubakwa izindi nzira kugira ngo zose hamwe zigere kuri 12.
Ku bahinzi b’icyayi bo muri Karongi, uyu mushinga ushobora kuba intambwe nshya mu koroshya uburyo umusaruro wabo uva mu mirima ukagera ku ruganda, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi na bwo bwiteze ko ushobora kuzagira uruhare mu kongera ubwiza bw’icyayi no gukurura ba mukerarugendo basura aka karere.
Yanditswe na Dufitimana Emerthe