Jérémie Blin yatangiye inshingano nshya zo guhagararira EU mu Rwanda

Sep 10, 2026 - 15:59
 0
Jérémie Blin yatangiye inshingano nshya zo guhagararira EU mu Rwanda

Jérémie Blin yatangiye inshingano nshya zo guhagararira EU mu Rwanda

Sep 10, 2026 - 15:59

Umudipolomate w’Umufaransa, Jérémie Blin, yatangiye inzira yo kuzuza inshingano nshya zo guhagararira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda, nyuma yo gushyikiriza Leta y’u Rwanda kopi z’impapuro zimwemerera gukora nk’Ambasaderi w’uyu muryango.

Ku wa 10 Nzeri 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Jérémie Blin guhagararira EU mu Rwanda.

 Ni intambwe ibanziriza gutangira ku mugaragaro inshingano za Blin nk’uhagarariye EU mu Rwanda, nyuma yo gutoranywa kuri uyu mwanya.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yatangaje kuri X ko Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Jérémie Blin kuba yaratoranyijwe kuri izi nshingano, amwifuriza kuzisohoza neza.

 Minisitiri Nduhungirehe kandi yamwijeje ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda mu gihe azaba ahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu gihugu.

Asimbuye Belén Calvo Uyarra Jérémie Blin asimbuye Belén Calvo Uyarra wari umaze igihe ahagarariye EU mu Rwanda, akaba yararangije manda ye.

 Ku wa 14 Nyakanga 2026, Belén Calvo Uyarra yasezeweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Usta Kaitesi, mu muhango wo kumushimira uruhare yagize mu guteza imbere no gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na EU. 

Mu gihe yari ahagarariye EU mu Rwanda, Belén yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere ubufatanye bw’impande zombi.

 Ibyo bikorwa byibanze ku nzego zirimo iterambere rirambye, ubukungu, imiyoborere, uburezi ndetse na gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

 Blin afite uburambe muri dipolomasi Jérémie Blin si mushya mu bikorwa bya dipolomasi.

Yagiye akora imirimo itandukanye ijyanye n’ububanyi n’amahanga, aho yabaye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi.

 Yanabaye kandi Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, bityo akaba asanzwe azi neza akarere ndetse n’imibanire y’ibihugu byo mu karere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

 Kuba yarigeze gukorera mu Rwanda bishobora kumufasha mu nshingano nshya zo guhagararira EU, cyane cyane mu gihe umubano hagati y’u Rwanda n’uyu muryango ukomeje gukorwa mu nzego zitandukanye.

EU ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda

 Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda, aho impande zombi zikorana mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere igihugu n’imibereho y’abaturage.

 Ubufatanye bwabo bukubiyemo inzego zirimo iterambere rirambye, ubukungu, imiyoborere, uburezi ndetse n’izindi gahunda z’iterambere.

 Jérémie Blin akaba aje kuri uyu mwanya mu gihe umubano w’u Rwanda na EU ukomeje kwaguka, ndetse hakaba hakomeje ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere ubufatanye mu nzego z’inyungu zihuriweho.

 Kwakira kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira EU mu Rwanda ni umwe mu mihango ya dipolomasi imufasha gutangira ku mugaragaro inshingano ze nshya, aho azaba ari umuhuza ukomeye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Yanditswe na Dufitimana Emerthe