Nduhungirehe: U Rwanda ruzakomeza kwirengera mu gihe RDC ikorana na FDLR n’umuhuza akabogama

Sep 15, 2026 - 17:56
 0
Nduhungirehe: U Rwanda ruzakomeza kwirengera mu gihe RDC ikorana na FDLR n’umuhuza akabogama

Nduhungirehe: U Rwanda ruzakomeza kwirengera mu gihe RDC ikorana na FDLR n’umuhuza akabogama

Sep 15, 2026 - 17:56

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufata ingamba zo kwirinda no kurinda umutekano warwo mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gukorana n’umutwe wa FDLR, kandi umuhuza w’ibiganiro by’amahoro agakomeza kutagira uruhande abogamiraho

Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Mama Urwagasabo TV cyasohotse ku wa 15 Nzeri 2026, aho yasobanuye uko u Rwanda rubona ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro rwagiranye na RDC, ndetse n’imikorere y’abahuza muri ibyo biganiro.

 Yavuze ko ikibazo gikomeye u Rwanda rufite ari uko ubuyobozi bwa RDC butagaragaza ubushake bwa politiki bwo gushyira mu bikorwa ibyo bwiyemeje mu masezerano, by’umwihariko ibijyanye no guhangana na FDLR.

 Nduhungirehe kandi yanenze uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’umuhuza muri ibi biganiro, ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, avuga ko u Rwanda rudasanga impande zombi zibarizwa ku gipimo kimwe mu gihe hari ibyo zitubahiriza.

 Ati: “Hari icyo kibazo dufite kijyanye na Guverinoma ya Congo. Ariko rero n’ikindi kibazo dufite kijyanye n’ubushake bwa politiki bw’umuhuza.” Yavuze ko u Rwanda rutumva uburyo, nk’uko rubibona, RDC ikomeza gufasha FDLR no gukora ibikorwa bya gisirikare, ariko umuhuza ntahite afata ingamba zigaragara zo kubihagarika.

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwagiye rumenyesha umuhuza inshuro zitandukanye ku byo ruvuga ko ari ukurenga ku masezerano ya Washington, birimo ibitero bya gisirikare ndetse n’ibikorwa bishobora gushyira mu kaga abaturage. 

Ati: “Ibyo batubwira ngo ni uko bavugana na Kinshasa, ngo ibyo tuvuga barabyumva, ngo hari ubutumwa batanga Kinshasa. Ubwo butumwa niba bunahari, ntabwo butanga umusaruro kuko ibitero birakomeza.”

 Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rubona ko ubutumwa bw’umuhuza bugomba gutangwa ku mpande zombi mu buryo bungana kandi hagakurikiranwa niba ibyo zasabwe kubahiriza bikorwa.

Yagaragaje ko iyo u Rwanda rushinjwa kutubahiriza ibyo rwiyemeje, hari igihe hakorwa amatangazo ku mugaragaro ndetse ikibazo kikaganirwaho mu nama mpuzamahanga, mu gihe ibyo u Rwanda ruvuga kuri RDC, nk’uko abibona, bidahabwa uburemere bungana. 

U Rwanda ruvuga ko rwamaze gukuraho zimwe mu ngamba z’ubwirinzi Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwamaze gushyira mu bikorwa igice cy’ibyo rwiyemeje mu masezerano ya Washington, aho rwakuyeho zimwe mu ngamba z’ubwirinzi rwari rwarashyizeho.

 Yavuze ko nubwo Amerika yemeye ko u Rwanda rwateye intambwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yavuze ko izo ntambwe zitarahagije.

Nduhungirehe yavuze ko niba hari ibyo u Rwanda rutaremererwa ko rwakoze bihagije, umuhuza na we akwiye kureba uko ibintu bimeze ku ruhande rwa RDC no kubaza niba ibyo na yo yasabwe yarabishyize mu bikorwa.

 Ati: “U Rwanda ni cyo gihugu gishyira mu bikorwa ibyo cyiyemeje ariko Congo ikaba ntacyo iratangira gukora, umuhuza arebera.”Yashimangiye ko amasezerano y’amahoro ari amasezerano hagati y’impande ebyiri, bityo ko buri ruhande rugomba kubahiriza ibyo rwiyemeje. 

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rutazareka kwirengera Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu gihe RDC yaba ikomeje kudashyira mu bikorwa ibyo yasabwe, cyane cyane ku kibazo cya FDLR, u Rwanda ruzakomeza gufata ingamba zarwo zo kurinda umutekano warwo.

 Yavuze ko u Rwanda rutazemera ko amateka y’ibyabaye mu 1994 asubira kuba, ashimangira ko kurinda umutekano w’igihugu ari inshingano idashobora kurekwa.

 Ati: “Twebwe icyo dukora nk’u Rwanda, nk’igihugu, ni uko tuzakomeza kwirengera.

Ibyo ngibyo ni ibintu bidasubirwaho.” Yakomeje agira ati: “Ntabwo Jenoside yabaye muri iki gihugu mu 1994 izongera kubaho ukundi. 

Tuzashyiraho ingamba z’ubwirinzi zituma twirinda, turinda umutekano wacu, ari na ko dukomeza kugaragaraza ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington.”

 Ibiganiro bya Genève bigiye gukomeza

 Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono muri Kamena 2025, ateganya ko ibikorwa byo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho byagombaga gukorwa mu gihe cy’iminsi 90.

 Nubwo hashize igihe kirenga umwaka, impande zombi ziracyakomeje kuganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, aho buri ruhande rukomeza gusabwa gutera intambwe mu byo rwiyemeje.

 Biteganyijwe ko ku wa 16 n’uwa 17 Nzeri 2026, intumwa z’u Rwanda na RDC, ziri kumwe n’abahuza, zizahurira i Genève mu Busuwisi kugira ngo zongere gusuzuma ibyagezweho.

Ibyo biganiro bizashingira ku myanzuro yafatiwe mu nama yabaye ku wa 12 n’uwa 13 Kanama 2026. 

Kugeza ubu, u Rwanda rukomeje kuvuga ko rwiteguye gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje mu masezerano ya Washington, ariko na none rugashimangira ko ruzakomeza gufata ingamba zarwo zo kwirengera igihe rwumva ko umutekano warwo ubangamiwe.

Yanditswe na Dufitimana Emerthe