Constantine afite inzozi zo kugeza Amavubi muri CAN no mu Gikombe cy’Isi

Nov 11, 2026 - 06:23
 0
Constantine afite inzozi zo kugeza Amavubi muri CAN no mu Gikombe cy’Isi
Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Stephern Constantine

Constantine afite inzozi zo kugeza Amavubi muri CAN no mu Gikombe cy’Isi

Nov 11, 2026 - 06:23

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, yatangaje ko yifuza gufasha Amavubi kubona itike y’Igikombe cya Afurika (CAN) cya 2027, ndetse anavuga ko intego ye y’igihe kirekire ari ukuzageza u Rwanda mu Gikombe cy’Isi.

Stephen Constantine utoza Amavubi yatangaje ko afite icyizere cy’uko umupira w’amaguru w’u Rwanda ushobora gutera imbere, akabasha kugeza ikipe y’igihugu ku rwego rwo kwitabira amarushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika no ku Isi.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Goal cyasohotse ku wa 11 Ugushyingo 2026, uyu mutoza w’imyaka 64 yagarutse ku ntego afite mu kazi arimo mu Rwanda, agaragaza ko icyifuzo cya mbere ari ugufasha Amavubi kwitabira Igikombe cya Afurika cya 2027, mbere yo kurota kugera no mu Gikombe cy’Isi.

Constantine yavuze ko Amavubi akeneye andi manota ane kugira ngo yizere kubona itike ya CAN, ariko ashimangira ko bitazoroha kuko hakiri imikino ikomeye agomba kwitegura. Ati “Dukeneye andi manota ane kugira ngo tujye mu Gikombe cya Afurika. Byaba ari ubwa mbere nyuma y’imyaka 22 cyangwa 23. Turabyifuza ariko dufite imikino ine ikomeye cyane. Nta cyo turageraho.”

Yagaragaje ko nubwo yifuza cyane kubona u Rwanda rwongera kwitabira iri rushanwa, adashaka ko abakinnyi n’abafana batekereza ko itike yamaze kuboneka. Uyu mutoza yanavuze ko nyuma yo gutsinda Cap-Vert, hari abanyamakuru bamubwiye ko Amavubi agiye kubona itike ya CAN, abasubiza mu Kinyarwanda ati “Doza!”, agamije kubibutsa ko bagomba gutuza kuko urugendo rukiri rurerure.

Igikombe cy’Isi ni inzozi z’igihe kirekire

Uretse intego yo kugeza Amavubi muri CAN, Constantine yavuze ko yifuza no kugeza u Rwanda mu Gikombe cy’Isi, nubwo yemera ko bishobora gusaba igihe n’imbaraga nyinshi. Ati “Ndifuza cyane kugeza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika. Nifuza no kurujyana mu Gikombe cy’Isi, nubwo bishobora kuzafata indi myaka.”

Ibi bigaragaza ko uyu mutoza adashyira imbere gusa ibisubizo by’igihe gito, ahubwo anatekereza ku iterambere ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda mu gihe kiri imbere.

Constantine yagaragaje ko kugira ngo intego nk’izi zigerweho, hakenewe kubaka umusingi ukomeye uhereye mu bana n’abakinnyi bakiri bato, kubashakira amahirwe yo gukura no gushyiraho uburyo bumwe bw’imikinire mu byiciro bitandukanye by’amakipe y’igihugu.

Iterambere ry’abato ni imwe mu nkingi z’icyerekezo cye

Mu byo uyu mutoza avuga ko yashyize imbere kuva yagera mu Rwanda, harimo guteza imbere impano z’abakinnyi bakiri bato no kubafasha kugera ku rwego rwo guhangana mu marushanwa akomeye.

Yagaragaje ko yazanye Nicholas de-Long kugira ngo akurikirane iterambere ry’amakipe y’abato, anashimangira ko gushaka impano bitagomba kugarukira mu Rwanda gusa. Yishimiye kandi ko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yabonye itike y’Igikombe cya Afurika, mu gihe iy’abatarengeje imyaka 23 na yo yageze mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora y’Imikino Olempike.

Mu rwego rwo kubaka umwimerere w’umupira w’u Rwanda, yavuze ko amakipe y’ibyiciro bitandukanye asigaye akoresha imikinire ihuriweho, ahanini ishingiye kuri 4-4-2. Yanagarutse ku bufatanye bwashyizweho hagati ya Shampiyona y’u Rwanda n’ikigo Hudl, gicunga urubuga rwa Wyscout rukoreshwa n’amakipe atandukanye mu gushakisha abakinnyi.

Yavuze ko gushyira imikino yo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda kuri uru rubuga bizafasha abakinnyi kumenyekana ku rwego mpuzamahanga no kubona amahirwe yo gukina hanze. Ati “Impinduka zaratangiye. Abakinnyi bacu bazajya bagaragara kuri Wyscout, ku buryo amakipe yo hirya no hino ku Isi ashobora kubabona.”

Yishimira ubuzima bwo mu Rwanda

Nubwo intego ye nyamukuru ari uguteza imbere Amavubi, Constantine yavuze ko yishimira ubuzima abamo mu Rwanda, by'umwihariko isuku yo mu Mujyi wa Kigali n'uburyo Abanyarwanda bakira abashyitsi. Ati “U Rwanda ni cyo gihugu gifite isuku kurusha ibindi byose nagezemo. Bafite igikorwa bita Umuganda kiba ku wa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi, aho abaturage bose bagira uruhare mu gusukura aho batuye.”

Yavuze ko yigeze gukora urugendo rw’amasaha atatu avuye i Kigali ajya muri imwe muri Pariki z’Igihugu, ariko ntahure n’imyanda ku mihanda cyangwa mu midugudu yanyuzemo.

Ku bijyanye n’Umujyi wa Kigali, yagize ati “Umujyi wa Kigali ni mwiza cyane. Ni umujyi w’imisozi igihumbi. Ntushobora kugenda n’amaguru urugendo rurerure kuko uba ugiye guhura n’umusozi. Abantu baho ni imfura, bagira urugwiro kandi ni ahantu heza ho kuba.”

Constantine yavuze kandi ko yatangiye kwiga Ikinyarwanda, aho ajya mu masomo kabiri mu cyumweru, kuko abona ko kumenya ururimi n’umuco by’igihugu akoreramo ari ingenzi.

Inzozi zo gutoza mu Bwongereza ntayaziretse

Nubwo yishimira akazi akorera mu Rwanda, Constantine yavuze ko agifite icyifuzo cyo kuzatoza mu gihugu cye cy’u Bwongereza. Yagaragaje ko afite uburambe mu gutoza amakipe y’ibihugu n’amakipe asanzwe, ariko ko atigeze abona amahirwe yifuza mu Bwongereza.

Ati “Birumvikana ko nifuza gutoza mu Bwongereza. Ndi Umwongereza, kuki ntabyifuza? Ariko sinzi niba bizigera bibaho. Nibiba bizaba, nibitabaho nta kibazo mfite.”

Uyu mutoza wahoze akorera amakipe arimo Millwall na Bournemouth, yavuze ko nubwo yahawe ibihembo n’icyubahiro mu bindi bihugu, ataragera ku rwego yifuzaga mu gihugu cye.

Gusa, kuri ubu intego ye iri ku kazi afite mu Rwanda, aho yifuza kubanza gufasha Amavubi kugera muri CAN, nyuma agaharanira ko u Rwanda rwagira umwanya mu makipe azitabira Igikombe cy’Isi.

Constantine afite uburambe bwo gutoza mu bihugu bitandukanye birimo u Buhinde, Nepal, Malawi, Sudani na Pakistan. Yagarutse mu Rwanda afite inshingano zo gufasha umupira w’amaguru w’igihugu gutera imbere, haba mu ikipe nkuru no mu byiciro by’abato.

Kuri we, kugera muri CAN no mu Gikombe cy’Isi ni intego zisaba gahunda ihamye, guteza imbere abakinnyi no gukomeza kubaka ikipe ishobora guhangana n’izindi zo ku rwego mpuzamahanga.

DANIEL NIYONKURU | UMUSANZU MEDIA