APR FC irasabwa gutsindira i Kigali nyuma yo gutsindwa na Les Aigles du Congo

Sep 6, 2026 - 16:43
 0
APR FC irasabwa gutsindira i Kigali nyuma yo gutsindwa na Les Aigles du Congo

APR FC irasabwa gutsindira i Kigali nyuma yo gutsindwa na Les Aigles du Congo

Sep 6, 2026 - 16:43

APR FC yatangiye urugendo rwayo muri CAF Champions League 2026/27 itsindwa na Les Aigles du Congo igitego 1-0, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze wabereye i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Frédéric Kibasa Maliba ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ukinwa nta bafana bari muri stade.

APR FC yari yagiye gukinira muri RDC ifite intego yo kubona umusaruro mwiza mbere y’umukino wo kwishyura uzabera i Kigali, ariko ibintu ntibyagenze nk’uko yari yabiteganyije.

 Ikipe ya Les Aigles du Congo yabonye igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 45, gitsinzwe na Sozé Zemanga, bituma igice cya mbere kirangira APR FC iri inyuma n’igitego kimwe.

Mu gice cya kabiri, APR FC yagerageje gushaka uko yabona igitego cyo kwishyura kugira ngo itahuke ifite amahirwe menshi, ariko Les Aigles du Congo yabashije gukomeza kurinda izamu ryayo kugeza umukino urangiye.

Gutsindwa uyu mukino byatumye APR FC isigarana akazi gakomeye mu mukino wo kwishyura, aho izasabwa gutsinda kugira ngo ibone itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.

 Uretse igitego APR FC yatsinzwe, uyu mukino wanarangiye iyi kipe ibuze Ronald Ssekiganda, ukina hagati mu kibuga, mu mukino wo kwishyura.

Ssekiganda yeretswe ikarita itukura umukino urangiye nyuma yo gushyamirana n’abasifuzi, bivuze ko atazaba ahari ubwo APR FC izaba yakira Les Aigles du Congo i Kigali.

 Iki ni igihombo gishobora kugira ingaruka ku ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, cyane ko umukino wo kwishyura uzaba ari wo uzagena ikipe izakomeza muri iri rushanwa rikomeye rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika.

APR FC izakira Les Aigles du Congo mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali, ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, guhera saa cyenda.

 Ikipe y’Ingabo izaba ikeneye gukoresha amahirwe yo gukinira imbere y’abafana bayo kugira ngo ihindure umusaruro w’umukino ubanza.

Kubera ko yatsinzwe igitego 1-0, APR FC irasabwa gutsinda Les Aigles du Congo mu mukino wo kwishyura kugira ngo ikomeze guhatanira kugera mu cyiciro gikurikiraho cya CAF Champions League.

Ikipe izatsinda hagati ya APR FC na Les Aigles du Congo izakomeza mu ijonjora rya kabiri, aho izahura n’izaba ikomeje hagati ya Zamalek SC yo mu Misiri na AS Port yo muri Djibouti.

Ijonjora rya kabiri riteganyijwe gukinwa mu Ukwakira 2026, bivuze ko APR FC ifite amahirwe yo gukomeza urugendo rwayo muri iri rushanwa, ariko byose bizaterwa n’umusaruro izabona imbere ya Les Aigles du Congo i Kigali.

Abakunzi ba APR FC bakomeje guhanga amaso umukino wo kwishyura, bafite icyizere ko ikipe yabo izabasha kwitwara neza kuri Stade Amahoro, igahindura ibyavuye mu mukino wabereye i Lubumbashi.

Uyu mukino uzaba ari ikizamini gikomeye ku APR FC, cyane cyane ko izaba igomba gukora ibishoboka byose kugira ngo idasezererwa hakiri kare muri CAF Champions League, rimwe mu marushanwa akomeye cyane ku mugabane wa Afurika.

APR FC yabanje mukibuga

Yanditswe na Dufitimana Emerthe