APR FC izahura na Zamalek, Rayon Sports ihure na Black Bulls muri CAF

Sep 13, 2026 - 06:14
 0

APR FC na Rayon Sports zamaze kumenya amakipe zizahura na yo mu ijonjora rya kabiri ry’amarushanwa Nyafurika, ari na ryo rizagena amakipe azakomereza mu matsinda ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

APR FC, ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, izahura na Zamalek SC yo mu Misiri. Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yabonye itike yo gukomeza nyuma yo gusezerera FC Les Aigles du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Zamalek na yo yinjiye muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera AS Port yo muri Djibouti ku giteranyo cy’ibitego 6-1. APR FC n’iyi kipe yo mu Misiri ziheruka guhura mu 2004, ubwo APR yasezereraga Zamalek ku giteranyo cy’ibitego 6-4. Uyu mukino kandi uzaba undi mubonano APR igize n’ikipe yo mu Misiri mu myaka ya vuba, nyuma yo guhura n’amakipe yo muri icyo gihugu kuva mu 2023.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, yo izahura na FC Black Bulls yo muri Mozambique mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup. Gikundiro yabonye itike yo gukomeza nyuma yo kunganya 0-0 na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun mu mukino wo kwishyura, ariko ikomeza kubera igitego cyo hanze, kuko umukino ubanza wari warangiye ari 1-1. Black Bulls yo yasezereye Atomic Ngomé yo mu Birwa bya Comores ku giteranyo cy’igitego 1-0.

Imikino y’iri jonjora rya kabiri iteganyijwe gukinwa hagati ya 16-18 Ukwakira no hagati ya 23-25 Ukwakira 2026. Rayon Sports irashaka kongera kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, aho yaherukaga muri icyo cyiciro mu 2017/18 ndetse ikagera muri ¼ cy’irangiza. APR FC yo iracyashaka kuba ikipe ya mbere y’u Rwanda ibashije kugera mu matsinda ya CAF Champions League kuva iri rushanwa rihinduwe imerere.

Imikino y’iri jonjora rya kabiri iteganyijwe gukinwa hagati ya 16-18 Ukwakira no hagati ya 23-25 Ukwakira 2026. Rayon Sports irashaka kongera kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, aho yaherukaga muri icyo cyiciro mu 2017/18 ndetse ikagera muri ¼ cy’irangiza. APR FC yo iracyashaka kuba ikipe ya mbere y’u Rwanda ibashije kugera mu matsinda ya CAF Champions League kuva iri rushanwa rihinduwe imiterere.

By Daniel NIYONKURU