Banki y’Isi yagaragaje uko u Rwanda rukomeje guteza imbere uburezi bwifashisha ikoranabuhanga
Banki y’Isi yagaragaje uko u Rwanda rukomeje guteza imbere uburezi bwifashisha ikoranabuhanga
Banki y’Isi yagaragaje intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, ariko inagaragaza ko hakiri imbogamizi zigomba gukemurwa kugira ngo abanyeshuri n’abarimu barusheho kuribyaza umusaruro.
Mu nkuru yasohotse ku wa 24 Ugushyingo 2026, Banki y’Isi igaragaza ko u Rwanda rwakoze ishoramari rikomeye mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi, harimo kugeza internet mu mashuri, gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga, guteza imbere amasomo yigishwa hifashishijwe ikoranabuhanga no guhugura abarimu.
Iyi gahunda ishyigikiwe ku bufatanye bwa Banki y’Isi na Mastercard Foundation, igamije gufasha u Rwanda kuva ku gutunga ibikoresho by’ikoranabuhanga gusa, rukagera ku rwego rwo kubikoresha neza mu myigishirize ya buri munsi.
Icyakora, ubushakashatsi bwagaragaje ko kuba amashuri afite ibikoresho by’ikoranabuhanga bidahita bivuze ko uburezi bwahise butera imbere.
Haracyari imbogamizi zirimo ubushobozi budahagije bw’abarimu mu gukoresha ikoranabuhanga, imbogamizi za internet n’ikorwa ry’imikoranire hagati y’inzego zishinzwe uburezi.
Mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo, hatangijwe igerageza ryo kwinjiza ikoranabuhanga mu myigishirize mu mashuri atandatu yatoranyijwe.
Iyi gahunda ikubiyemo guhugura abayobozi b’amashuri, gukurikirana imikoreshereze y’ikoranabuhanga no gufasha abarimu gusobanukirwa n’ubwenge buhangano (AI).
Hanavuguruwe urubuga rw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), rukoreshwa mu gutanga amasomo n’ibikoresho byifashishwa mu kwiga hifashishijwe internet.
Banki y’Isi igaragaza ko izi mpinduka zishobora gufasha abanyeshuri kubona ubumenyi bujyanye n’igihe, ndetse zigatuma imyigire ikomeza no mu gihe habayeho ibibazo bituma abanyeshuri batagera ku mashuri.
Iyi gahunda igaragaza ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi no gutegura urubyiruko ruzashobora guhangana n’isoko ry’umurimo rihora rihinduka.
Yanditswe na Dufitimana Emerthe