Abanyarwanda 26 bakubutse i Burayi bafite ubumenyi bushya mu by’ingufu zisubira
Abanyarwanda 26 bakubutse i Burayi bafite ubumenyi bushya mu by’ingufu zisubira
Abarimu 20 n’abanyeshuri batandatu bo muri kaminuza n’amashuri makuru ane yo mu Rwanda, bakubutse ku mugabane w’u Burayi aho bari bagiye kongera ubumenyi n’inararibonye mu bijyanye n’ingufu zisubira. Kwamamaza ubumenyi bwabo byari bigamije kongera ireme ry’imyigishirize y’amasomo ajyanye n’ingufu zisubira, ndetse no gutegura abanyeshuri bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Ubumenyi bwabo byari bigamije kongera ireme ry’imyigishirize y’amasomo ajyanye n’ingufu zisubira, ndetse no gutegura abanyeshuri bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Aba barimo abarimu n’abanyeshuri baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda, RP Tumba College, INES Ruhengeri na UTAB.
Bahuguwe binyuze mu mushinga wa GREATER, ugamije guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira binyuze mu burezi. Uyu mushinga wamaze imyaka itatu, uhuza amashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda n’izindi zo ku mugabane w’u Burayi.
Mu bikorwa byawo harimo guhanahana abarimu n’abanyeshuri, kuvugurura integanyanyigisho no guha amahirwe Abanyarwanda yo kwigira ku mashuri afite ubunararibonye mu ikoranabuhanga ry’ingufu zisubira.
Mu bikorwa byose by’uyu mushinga hashowemo amafaranga arenga miliyari 1,3 Frw.
Aya mafaranga yakoreshejwe mu mishinga itandukanye yakozwe na za kaminuza, harimo iyo guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira mu baturage, kuvugurura amasomo no guhanahana ubumenyi hagati y’abarimu n’abanyeshuri.
Ubu bumenyi bijyanye kandi n’intego u Rwanda rwihaye yo kongera umusaruro w’ingufu zisubira no kugabanya kwishingikiriza ku zindi nkomoko z’ingufu. U Rwanda rufite intego y’uko mu 2050, nibura 50% by’amashanyarazi akoreshwa mu gihugu azaba akomoka ku ngufu zisubira.
Muri gahunda zijyanye no kugera kuri iyi ntego, biteganyijwe kandi ko hakorwa inyigo y’ahazashyirwa imirasire y’izuba ishobora gutanga amashanyarazi angana na megawatt 200.
Ubwo umushinga wa GREATER wasozwaga i Kigali ku wa 3 Nzeri 2026, Hategekimana Jean Bosco, wigisha amasomo ajyanye n’ingufu zisubira muri RP Tumba College, yavuze ko amahugurwa yakuye muri Hochschule Bonn-Rhein-Sieg yo mu Budage yamwongereye ubumenyi bw’ingenzi.
Yasobanuye ko bahuguwe ku buryo bwo gukora imirasire y’izuba no gukoresha ikoranabuhanga rishobora gukurikirana umusaruro w’ingufu itanga mu gihe nyacyo.
Ati: “Dufatanyije n’abarimu bo mu Budage batwigishije uburyo bwo gukora imirasire y’izuba duhereye kuri zeru.
Nka njye ubu nzi kuyikora ntacyo mpereyeho ikuzura kandi igatanga umuriro nshaka.”
Yakomeje avuga ko bize n’uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga ribafasha kumenya uko imirasire y’izuba iri gukora n’ingufu iri gutanga, bitabaye ngombwa ko umuntu ajya aho yashyizwe.
Hategekimana yavuze ko ubu bumenyi butazafasha gusa mu kwigisha abanyeshuri, ahubwo bushobora no kugira uruhare mu kugabanya amafaranga amashuri n’ibindi bigo bikoresha ku mashanyarazi.
Yavuze ko aho akorera bishyura amafaranga agera kuri miliyoni 4 Frw ku kwezi ku mashanyarazi, mu gihe ubushakashatsi bwakozwe ku ikoreshwa ry’ingufu zisubira bwagaragaje ko ayo mafaranga ashobora kugabanuka cyane.
RP Tumba College yanakoze umushinga wo kugeza imirasire y’izuba ku batuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Muyanza mu Karere ka Rulindo, mu rwego rwo gufasha abaturage bari bafite ikibazo cyo kutabona amashanyarazi kubera amikoro make.
Aba bahuguwe bavuga ko bateganya gukomeza gukoresha ubumenyi bungutse mu guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira no kugeza ibisubizo bihendutse ku baturage.
Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi, Eng. Gatabazi Pascal, yavuze ko gahunda ya Leta iri kwibanda cyane ku ireme ry’uburezi, cyane cyane ku bushobozi abanyeshuri barangiza amashuri makuru na kaminuza baba bafite.
Ati: “Kera twarebaga imibare y’abarangiza za kaminuza dushaka ko biyongera ariko ubu tuve mu mibare tujye mu bushobozi. Umwana urangije kaminuza dushaka ko aba ari umwana ushoboye gukora akabasha kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.”
Yashimangiye ko kugera kuri iyo ntego bisaba gutanga amasomo ahuye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, kugira abarimu bafite ubumenyi bugezweho ndetse n’ibikoresho bihagije bifasha abanyeshuri kwiga ibyo bashobora gushyira mu bikorwa.
Umuhuzabikorwa wa GREATER, Prof. Paolo Ciampolini, wigisha muri Kaminuza ya Palma mu Butaliyani, yavuze ko u Rwanda rusanzwe rufite amasomo yigisha iby’ingufu zisubira, ariko ko uyu mushinga wibanze cyane ku kongera ubushobozi bwo gushyira ubwo bumenyi mu bikorwa.
Yavuze ko ari ingenzi ko abanyeshuri n’abarimu badahagarara ku kumenya amahame y’ingufu zisubira gusa, ahubwo bakagira ubushobozi bwo gukora no gutunganya bimwe mu bikoresho bikenerwa.
Ibi bishobora gufasha kugabanya amafaranga atangwa mu gutumiza ibikoresho mu mahanga, bikazamura amahirwe yo gukoresha ingufu zisubira ku rwego rwagutse.
Umushinga wa GREATER usize u Rwanda rufite abarimu n’abanyeshuri bungutse ubumenyi n’ubunararibonye bushobora kugira uruhare mu kongera ireme ry’uburezi, guteza imbere ikoranabuhanga no gufasha igihugu kugera ku ntego zacyo zo kwagura ikoreshwa ry’ingufu zisubira.
Yanditswe na Dufitimana Emerthe