Abanyeshuri barenga 7,188 ba P6/S3 ntibarabona amanota yabo y'Ibizamini bya Leta 2025/26
Abanyeshuri barenga 7,188 ba P6/S3 ntibarabona amanota yabo y'Ibizamini bya Leta 2025/26
Abanyeshuri 7,188 bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025/2026 ntibarahabwa amanota yabo, mu gihe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) rukomeje gusuzuma amakuru n’ibimenyetso byatumye bakekwaho gukopera cyangwa gukopeza.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko aba banyeshuri batagomba gufatwa nk’abamaze guhamwa n’ikosa, kuko iperereza rigikomeje kandi rigamije kumenya niba koko buri wese muri bo yaragize uruhare mu bikorwa binyuranyije n’amategeko agenga ibizamini.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko umubare w’abanyeshuri bakekwaho gukopera cyangwa gukopeza ari munini ugereranyije n’imyaka yabanje, ari na yo mpamvu amanota yabo atahise ashyirwa ahagaragara.
Yagize ati: “Iyo ibyo bibaye amanota ntabwo atangwa kubera ko imibare yagaragaye ari minini. Twasanze hari abana benshi bakekwa. Rero ntabwo dushaka kubyihutisha cyane ngo hagire urengana.”
Iperereza ni ryo rizagena uzahanwa
NESA ivuga ko kuba umunyeshuri ari mu bakekwa bidahita bivuga ko yakoze ikosa. Hakenewe kubanza gusuzuma amakuru yose yabonetse no kureba niba ahagije kugira ngo hafatwe umwanzuro.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yavuze ko igenzura ryakajijwe mbere no mu gihe cy’ibizamini. Abanyeshuri basakagwaga mbere yo kwinjira mu byumba by’ibizamini, kandi nta kimenyetso cyari cyagaragaje ko hari uwinjiye afite impapuro cyangwa ibindi bikoresho bigenewe gukoperwaho.
Ibi bivuze ko iperereza ritareba gusa abanyeshuri bashobora kuba barafashwe bafite ibikoresho bibafasha gukopera, ahubwo rinasuzuma uburyo ibisubizo bishobora kuba byaragejejwe ku bandi cyangwa uburyo bamwe bashobora kuba barafashijwe.
Hari abakekwaho gukopeza abandi
Iperereza kandi ntirigarukira ku banyeshuri bakekwaho gukoresha ibisubizo mu buryo butemewe. Hari n’abakekwaho kuba baragize uruhare mu kubaha ibisubizo cyangwa kubafasha gukopera.
Ibi bishobora gutuma, mu gihe amakosa agaragaye kandi akahamwa, hakurikiranwa n’abandi bantu batari abanyeshuri, bitewe n’uruhare bagize.
Ku munyeshuri bigaragaye ko yakopeye cyangwa yakopeje, amategeko ateganya ko ashobora guhanishwa amanota ya zeru. Abandi bantu bagize uruhare mu bikorwa byo gukopeza na bo bashobora gukurikiranwa hakurikijwe uruhare bagize.
Ariko Minisiteri y’Uburezi ishimangira ko ibyo bihano bitazashingira ku gukeka gusa, ahubwo ko hagomba kubanza kuboneka ibimenyetso bihagije.
Icyemezo gishobora gutandukanya abakekwa n’abahamwa
Minisitiri Nsengimana yatangaje ko iperereza kuri aba banyeshuri ryari riteganyijwe kurangira ku wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026.
Nyuma y’isesengura, ni bwo hazamenyekana abanyeshuri bazagaragazwa ko bakoze amakosa n’abazagaragazwa ko ibyo bakekwagaho bitahamye.
Iki cyemezo gifite akamaro kanini ku banyeshuri, kuko amanota y’ibizamini bya Leta ari ingenzi mu kumenya intambwe bakurikizaho mu burezi.
Kuba Minisiteri yarahisemo gutinza amanota y’abakekwa, ivuga ko bigamije kurinda ubunyangamugayo bw’ibizamini no kwirinda guhana umunyeshuri hatabanje kuboneka ibimenyetso bihagije.
Ibi bibaye mu gihe umusaruro w’ibizamini bya Leta wa 2025/2026 wazamutse. Mu mashuri abanza, abatsinze bageze kuri 88,21%, bavuye kuri 75,6% mu mwaka wa 2024/2025, mu gihe mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye batsinze ku kigero cya 85,70%.
NESA ikomeje isesengura ry’iki kibazo, mu gihe abanyeshuri 7,188 bategereje kumenya niba amanota yabo azatangazwa nk’ay’abandi cyangwa niba hari abazafatirwa ibyemezo hashingiwe ku byagaragajwe n’iperereza.
Yanditswe na Dufitimana Emerthe