"Babyitaga gukora umuti", Murangira kubakekwaho gukopeza abanyeshuri
"Babyitaga gukora umuti", Murangira kubakekwaho gukopeza abanyeshuri
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu 81 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha abanyeshuri gukopera mu bizamini bisoza amashuri abanza.
Muri abo 81, abantu 39 ni bo RIB yeretse itangazamakuru, aho bakekwaho ibyaha bagaragara mu byiciro bitandukanye, birimo abayobozi mu nzego z’ibanze zishinzwe uburezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’abandi bakozi b’ibigo by’amashuri.
Mu bantu 39 berekanywe, harimo Visi Meya w’Akarere ka Kirehe Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukandayisenga Janviere, ndetse na Visi Meya w’Akarere ka Nyamasheke Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré.
RIB kandi yavuze ko muri aba bakekwaho ibyaha harimo abayobozi bashinzwe uburezi mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Nyamasheke na Rubavu, abayobozi bashinzwe uburezi mu Mirenge ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.
Hari kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri 13, barimo bane bo mu Karere ka Kirehe, umwe wo mu Ngoma, babiri bo muri Kayonza, umwe wo muri Nyamasheke n’abandi batanu bo mu Karere ka Rubavu.
Abandi bagaragara muri abo 39 ni abarimu, abakozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe ibaruramari ndetse n’abashinzwe amasomero.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko iperereza ryakozwe mu Turere dutanu ari two Kirehe, Ngoma, Kayonza, Nyamasheke na Rubavu.
Muri Kirehe hafashwe abantu 21, muri Ngoma hafatwa barindwi, Kayonza hafatwa batatu, Nyamasheke hafatwa 15, naho Rubavu hafatwa 35.
RIB ivuga ko abakekwa batabikoraga nk’igikorwa gisanzwe cyo gufasha abanyeshuri, ahubwo ko hari uburyo bwategurwaga mbere kugira ngo ibisubizo by’ibizamini bigere ku banyeshuri bari mu byumba by’ibizamini.
Dr. Murangira yavuze ko bamwe babyitaga gufasha abana, abandi bakabita gutekinika cyangwa gukora umuti.
Ati: “Uko gukopeza mu mutaka bise wo gufasha abana, kugira ngo ibyo bishoboke bategura uko bazabikora. Icya mbere bashaka abarimu bizeye, bazahagarara mu byumba, mbega abarimu batazabavamo, bakababikira ibanga, bakabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bikorwa.”
RIB yasobanuye ko mu gutegura uko abanyeshuri bafashwa gukopera, abakekwa babanzaga gushaka abarimu bizewe bashoboraga kugenzura ibyumba by’ibizamini cyangwa kugira uruhare mu ikosora ryabyo.
Dr. Murangira yavuze ko iyo ikizamini cyatangazwaga, umwarimu wigisha iryo somo yashoboraga kuba mu bantu bagenzura ibizamini, akabona urupapuro rw’ikizamini, agahita arukosora cyangwa akamenya ibisubizo, nyuma bigashyikirizwa abanyeshuri bari mu byumba.
Ati: “Iyo ikizamini kimaze gutangazwa, tuvuge niba ari isomo ry’Imibare, mu bagenzura ibizamini haba harimo uwigisha ya mibare, agahita afata rwa rupapuro akihuta agakosora vuba vuba. Yamara gukosora, akandika ibisubizo, akinjira mu ishuri, uwarushinzwe icyumba akahagarara ku muryango akamucungira, ubundi akabwira abana ibisubizo, abana bakabyandika."
Harimo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, guhimba cyangwa guhindura inyandiko no kuzikoresha, ndetse no kumena ibanga ry’akazi.
RIB ivuga ko icyaha cyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite giteganywa n’Ingingo ya 15 y’Itegeko Nº 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano na cyo giteganywa n’Ingingo ya 276 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Naho ku cyaha cyo kumena ibanga ry’akazi, itegeko riteganya ibihano ku muntu ukoresha cyangwa umenyekanisha ibanga ry’akazi yamenye kubera inshingano cyangwa umwanya afite.
Icyakora, aba bantu baracyakekwa, kandi ibirego RIB ibakurikiranyeho bigomba gukorerwa iperereza no kugenzurwa n’inzego z’ubutabera mbere y’uko urukiko rufata umwanzuro ku kuba bafite cyangwa badafite uruhare mu byaha bakekwaho.
Inkuru ya RIB ishyira mu majwi cyane ikibazo cyo kurengera ubunyangamugayo bw’ibizamini, kuko ibikorwa byo gufasha abanyeshuri gukopera bishobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi no ku gaciro k’impamyabumenyi zitangwa.
By Daniel NIYONKURU