NESA yashyize ahagaragara gahunda y’ingendo z’abanyeshuri

Sep 1, 2026 - 06:07
 0
NESA yashyize ahagaragara gahunda y’ingendo z’abanyeshuri

NESA yashyize ahagaragara gahunda y’ingendo z’abanyeshuri

Sep 1, 2026 - 06:07

Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, cyashyize ahagaragara gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa, bazagenda berekeza mu turere amashuri yabo aherereyemo kugira ngo bajye gukora ibizamini aherereye.

Gahunda yatangajwe ku wa 1 Nzeri 2026 igaragaza ko ingendo zizatangira ku wa 3 Nzeri 2026, zigakomeza kugeza ku wa 6 Nzeri 2026, aho abanyeshuri bazava ahantu batandukanye berekeza mu turere n’Umujyi wa Kigali.

Ku wa 3 Nzeri 2026, ingendo zizahuza abanyeshuri bo mu turere twa Ruhango na Gisagara, berekeza mu Ntara y’Amajyepfo; Ngororero ikohereza abanyeshuri mu Ntara y’Iburengerazuba; Musanze ikohereza mu Ntara y’Amajyaruguru, naho Nyagatare na Gatsibo bakerekeza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa 4 Nzeri, abanyeshuri bo muri Nyanza na Kamonyi bazerekeza mu Ntara y’Amajyepfo, Nyabihu na Rubavu bakerekeza mu Ntara y’Iburengerazuba, Burera ikohereza abanyeshuri mu Ntara y’Amajyaruguru, naho Rwamagana na Kayonza bakerekeza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa 5 Nzeri, ingendo zizakorwa n’abanyeshuri bo muri Huye na Nyamagabe berekeza mu Ntara y’Amajyepfo, Karongi na Rusizi bakerekeza mu Ntara y’Iburengerazuba, Rulindo na Gakenke bakerekeza mu Ntara y’Amajyaruguru, naho Ngoma na Kirehe bakerekeza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa 6 Nzeri, gahunda izakomeza ku banyeshuri bo muri Muhanga na Nyaruguru berekeza mu Ntara y’Amajyepfo, Rusizi na Nyamasheke bakerekeza mu Ntara y’Iburengerazuba, Gicumbi ikohereza abanyeshuri mu Ntara y’Amajyaruguru, naho Bugesera ikohereza mu Ntara y’Iburasirazuba. Abanyeshuri bo muri Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro bazerekeza mu Mujyi wa Kigali.

NESA yasabye abanyeshuri barasabwa kubahiriza gahunda y’ingendo uko iteganyijwe kandi bakagenda bambaye umwambaro w’ishuri.

Ababyeyi na bo barasabwa koherereza abana hakiri kare, ndetse bakabageza ku ishuri bafite imyambaro y’urugendo.

Ikigo kandi cyamenyesheje abashinzwe uburezi mu turere ko mu mirenge barasabwa gukurikiranira hafi iki gikorwa no kureba ko amashuri yiteguye kwakira abanyeshuri.

Ku banyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura muri Kigali, NESA yatangaje ko bazahurizwa i Kigali. Abanyura cyangwa bahagurukira i Kigali berekeza mu zindi ntara bazafatira imodoka kuri Kigali Pele Stadium, kugira ngo bakomeze urugendo bajya gukora ibizamini.

NESA kandi yatangaje ko nyuma ya saa cyenda z’amanywa (15:00) z’umunsi uwo ari wo wose, sitade izajya iba ifunze, bityo abanyeshuri basabwa kubahiriza amasaha y’ingendo no kugera aho bafatira imodoka ku gihe.

Iyi gahunda igamije gufasha abanyeshuri bacumbikirwa kugera ku mashuri yabo hakiri kare no kwitegura neza ibizamini, mu rwego rwo kwirinda ko ingendo zagira ingaruka ku myiteguro n’imigendekere y’ibizamini.