APR BBC yegukanye Shampiyona ya Basketball ku nshuro ya kane yikurikiranya

Aug 25, 2026 - 01:19
 0
APR BBC yegukanye Shampiyona ya Basketball ku nshuro ya kane yikurikiranya

APR BBC yegukanye Shampiyona ya Basketball ku nshuro ya kane yikurikiranya

Aug 25, 2026 - 01:19

APR BBC yongeye kwandika amateka muri Basketball y’u Rwanda, yegukana Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya, nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 114-76 mu mukino wa kane wa nyuma ya Kamarampaka.

Uyu mukino wabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026, aho APR BBC yari ikeneye intsinzi imwe gusa kugira ngo yegukane igikombe, mu gihe Patriots BBC yari igomba gutsinda kugira ngo ikomeze guhatanira Shampiyona.

APR BBC yatangiye umukino neza, aho agace ka mbere karangiye iyoboye Patriots BBC ku manota 24-22. Adonis Filer na Damaria Franklin bari mu bakinnyi bagaragaje imbaraga ku mpande zombi.

Mu gace ka kabiri, amakipe yakomeje gukina umukino wiganjemo guhangana, ariko APR BBC iza kongera ikinyuranyo mu minota ya nyuma y’agace.

Ntore Habimana na Adonis Filer bafashije APR BBC gutandukana na Patriots BBC, aho ikinyuranyo cyageze ku manota 14, umukino ugeze kuri 53-39.

Igice cya mbere cyarangiye APR BBC ikomeje kuyobora, ifite amanota 56 kuri 43 ya Patriots BBC.

Mu gace ka gatatu, APR BBC yakomeje kugenzura umukino, aho Maouhamadou Diagne na Craig Randall bafashije iyi kipe kongera ikinyuranyo kugera ku manota 20, ubwo umukino wari ugeze kuri 73-53.

Patriots BBC yakomeje kugira ikibazo cyo kubona ibisubizo byahindura isura y’umukino, ibintu byagaragaraga no ku mutoza wayo Niyongabo Sunny.

Aka gace karangiye APR BBC iyoboye ku manota 81-58.

Mu gace ka nyuma, APR BBC ntiyigeze irekura umukino. Teafale Lenard, Adonis Filer na Uwitonze Justin bari mu bafashije iyi kipe gukomeza kongera amanota, cyane cyane mu gutsinda amanota atatu.

Ku musozo, APR BBC yatsinze Patriots BBC ku manota 114-76, ibona intsinzi ya kane muri uruhererekane rwa Kamarampaka, ihita yegukana Shampiyona ya Basketball y’u Rwanda ku nshuro ya kane yikurikiranya.

REG BBC ni yo yabaye iya gatatu muri Shampiyona, nyuma yo gutsinda RSSB Tigers BBC amanota 96-84.

Iyi ntsinzi yatumye REG BBC isoza uruhererekane rw’imikino ihatanira umwanya wa gatatu ifite intsinzi ebyiri kuri imwe.

Mu bihembo byatanzwe ku bakinnyi n’abatoza bitwaye neza muri uyu mwaka, Craig Randall wa APR BBC ni we watorewe kuba umukinnyi mwiza w’Imikino ya Kamarampaka, ahabwa miliyoni 2 Frw.

Damaria Franklin wa Patriots BBC ni we watsinze amanota menshi muri Shampiyona, mu gihe Elliot Cole wa REG BBC yabaye umukinnyi watsinze amanota atatu inshuro nyinshi.

Garba Chingka Kennedy, Umunya-Nigeria ukinira Patriots BBC, yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Shampiyona isanzwe, ndetse aba n’umukinnyi mwiza mu kwataka no gukina mu buryo bw’ubwugarizi, umwanya yegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Hubert Sage Kwizera wa Patriots BBC we yahawe igihembo cy’umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi muri uyu mwaka.

APR BBC kandi yahembwe miliyoni 15 Frw nk’ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona, nyuma yo kongera kugaragaza imbaraga no kwigarurira iri rushanwa ku nshuro ya kane ikurikiranya.

Me NGABONZIZA Cesar EDUCATION BACKGROUND: Bachelor’s Degree in Law – LLB Master of law I International criminal Law ongoing