AFC/M23 yamaganye ihagarikwa ry’ibikorwa bya kaminuza i Goma na Bukavu
AFC/M23 yamaganye ihagarikwa ry’ibikorwa bya kaminuza i Goma na Bukavu
AFC/M23 yamaganye icyemezo cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) cyo guhagarika ibikorwa by’amashuri makuru na kaminuza muri Goma na Bukavu, ivuga ko uburezi butagomba kuba igikoresho cy’amakimbirane ya politiki n’umutekano. Ku wa 20 Kanama 2026, Guverinoma ya RDC yafashe icyemezo cyo guhagarika, kugeza igihe kitazwi, ibikorwa by’amasomo n’ibindi bikorwa bifitanye isano n’uburezi muri kaminuza n’amashuri makuru 11 ya Leta ari mu mijyi ya Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru, na Bukavu, muri Kivu y’Amajyepfo. Iyi mijyi iri mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’uko AFC/M23 yari yatangaje abantu bashya bagomba kuyobora komite z’imiyoborere z’ibigo bimwe by’amashuri makuru byo muri iyo mijyi.
Guverinoma ya Kinshasa yanze ayo mazina, ivuga ko ububasha bwo kuyobora ibigo bya Leta bwihariye inzego zemewe za Repubulika.
AFC/M23 ivuga ko uburezi butagomba kwivanga na politiki Mu itangazo ryayo ryo ku wa 26 Kanama 2026, AFC/M23 yamaganye icyo cyemezo, ikita “icyemezo kidafite ishingiro kandi kidatekerejweho neza”, isaba ko ibikorwa by’uburezi bikomeza.
Uyu mutwe wavuze ko uburezi ari uburenganzira bw’ibanze kandi ko abanyeshuri batagomba kwishyura ikiguzi cy’amakimbirane ya politiki n’umutekano.
AFC/M23 yagaragaje kandi ko guhagarika amasomo bishobora kugira ingaruka ku banyeshuri, abarimu ndetse n’ireme ry’uburezi muri Goma na Bukavu.
Yashimangiye ko uburezi bugomba gukurwa mu bibazo bya politiki, kugira ngo abanyeshuri bakomeze amasomo yabo.
Ibigo 11 byafatiweho icyemezo Icyemezo cya Guverinoma ya RDC kireba ibigo 11 bya Leta biri muri Goma na Bukavu.
Muri Goma harimo Université de Goma (UNIGOM), ISC-Goma, ISTM-Goma, ISTA-Goma na ISP-Goma.
Muri Bukavu harimo Université Officielle de Bukavu (UOB), ISC-Bukavu, ISTM-Bukavu, ISP-Bukavu, ISDR-Bukavu na ISAM-Bukavu.
Ihagarikwa rireba ibikorwa by’amasomo n’ibindi bikorwa by’uburezi by’umwaka w’amashuri makuru wa 2026–2027.
Gusa, hari umwihariko ku banyeshuri barangije amasomo ariko batabashije kurangiza ibizamini cyangwa ibindi bisabwa mu mwaka w’amashuri wa 2025–2026.
Bo bemerewe gukomeza ibikorwa bikenewe kugira ngo barangize amasomo yabo, hakoreshejwe ibigo byemewe n’inzego za RDC.
Kinshasa na yo yasobanuye impamvu y’icyemezo Guverinoma ya RDC ivuga ko iki cyemezo atari uguhana abanyeshuri, ahubwo ko ari ingamba z’agateganyo zigamije kurinda imikorere y’ibigo bya Leta no kurinda abanyeshuri ingaruka z’amakimbirane ari hagati ya Kinshasa na AFC/M23.
Kinshasa ivuga ko kuba AFC/M23 igenzura ibice bimwe by’igihugu bidaha uwo mutwe ububasha bwo gushyiraho abayobozi b’ibigo bya Leta cyangwa gufata ibyemezo birebana n’imiyoborere y’amashuri makuru.
Guverinoma kandi yavuze ko idashaka ko amashuri makuru ahinduka igikoresho cy’intambara cyangwa amakimbirane ya politiki.
Abanyeshuri n’abandi bayobozi batangiye gutanga ibitekerezo
Icyemezo cyo guhagarika amasomo cyakomeje guteza impaka muri RDC.
Bamwe mu banyapolitiki n’abandi bantu bazwi mu gihugu bagaragaje impungenge ku ngaruka iki cyemezo gishobora kugira ku banyeshuri.
Denis Mukwege na we yamaganye icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bya kaminuza, ariko anenga n’ibikorwa bya AFC/M23 byo gushyiraho abayobozi bashya mu bigo by’amashuri makuru.
Yasabye ko uburezi bw’urubyiruko bushyirwa imbere nubwo igihugu kiri mu bibazo by’umutekano.
Ihagarikwa ry’ibikorwa by’amashuri makuru i Goma na Bukavu ryabaye mu gihe umwuka wa politiki n’umutekano ukomeje kuba mubi mu Burasirazuba bwa RDC.
AFC/M23 ivuga ko abanyeshuri batagomba kwishyura ikiguzi cy’amakimbirane ya politiki, mu gihe Guverinoma ya RDC yo ivuga ko igomba kurinda ububasha bw’inzego za Leta n’imikorere y’ibigo byayo.
Kugeza ubu, impaka ziri hagati y’impande zombi zikomeje kwibanda ku kibazo cy’uko uburezi bwakomeza butabangamiwe n’amakimbirane, ndetse n’uwufite ububasha bwo kuyobora ibigo bya Leta biri mu bice bitagenzurwa na Kinshasa.
Yanditswe: Dufitimana Emerthe